LATEST NEWS
Africa
Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi
Publish Date: mercredi 22 février 2017
VISITS :308
By Admin

Ku itariki 21 z’uku Kwezi, Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) ribarizwa mu murenge wa Gishari, ho mu karere ka Rwamagana ryahaye Impamyabumenyi imfura zaryo 161 zarangije amasomo.

Abahawe Impamyabumenyi harimo Abapolisi b’u Rwanda 90 n’Abasivili 71. Iri Shuri ryatangiye ku wa 28 Ukuboza 2013 biturutse ku masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyingiro (WDA).

Mu basoje amasomo harimo abize Ubwubatsi, gukora no gushyira amashanyarazi mu nyubako, no gushyira amazi mu mazu. Muri iri Shuri hatangirwa kandi amasomo y’igihe gito ajyanye no kuhira imyaka, kuyobora amazi mu mirima, kuzimya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga.

Uwo muhango wo guha Impamyabumenyi abarangije kwiga muri iri shuri witabiriwe n’Abanyacyubahiro batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya , Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba, Judith Kazayire, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyingiro, John Bonds Bideri.

Mu ijambo rye, Rwamukwaya yabwiye abitabiriye uwo muhango ; barimo Ababyeyi b’abahawe Impamyabumenyi ati,"Turishimira ko urubyiruko , ndetse n’Ababyeyi benshi bamaze kumenya akamaro ko kwiga imyuga n’ubumenyingiro. Ibi bigaragazwa n’umubare munini w’abakomeje kwitabira kubyiga ; uretse ko na none umubare w’igitsinagore ukiri muto ugereranije n’igitsinagabo."

Yongeyeho ati,"Turifuza ko ubwiyongere bw’abitabira kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bujyana n’ubwiyongere bw’ireme ry’uburezi butangirwa mu mashuri yigisha ayo masomo, ndetse no kwigisha ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Ni yo mpamvu nsaba amashuri yose y’imyuga n’ubumenyingiro gushyira mu bikorwa imfashanyigisho zishingiye ku bushobozi zatangiye gukurikizwa muri uyu mwaka wa 2017."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yabwiye abasoje amasomo ati,"Ibirori by’uyu munsi si ikamba ry’urugendo murangije rw’amasomo gusa ; ahubwo ni itangiriro ry’imitekerereze mishya iganisha ku kubyaza umusaruro ubumenyi muvanye muri iri shuri ; bityo mwiteze imbere, muteze imbere imiryango yanyu, ndetse mugire uruhare mu iterambere ry’igihugu."

Mu butumwa bwe, Bideri yashimye Ubuyobozi bw’iri shuri ku ruhare rwaryo mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu gihugu ; kandi abusaba gukomeza gutanga ubumenyi bufite icyo bumariye ababuhabwa.

Yabwiye abari aho ati,"Ikigo cy’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyingiro kizakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo Ibigo byigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bitange ubumenyi bufite ireme, hagamijwe kugira ngo abayize babashe guhangana ku isoko ry’umurimo, ndetse babashe kwihangira imirimo, aho gutegereza kuyihabwa."

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku ruhare rwayo mu ishyirwaho ry’iri shuri, ndetse n’inkunga idasiba kuritera .

Umuyobozi w’Agateganyo w’iri shuri, Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yakomoje ku kamaro karyo agira ati,"Intego y’iri shuri ni uguteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu gihugu, ribyigisha Abapolisi n’Abasivili.Umuhango w’uyu munsi ugaragaza imbuto zaryo."

Yahamirije abari aho ko abahawe Impamyabumenyi (161) bafite ubumenyi buhagije butuma bashobora guhangana ku isoko ry’umurimo ; haba mu gihugu, ndetse no muri aka karere.

Mu izina rya bagenzi be, umwe mu basoje amasomo, Karemera Richard yagize ati,"Abo turi bo uyu munsi tubikesha Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari, Ababyeyi n’Inshuti bacu. Ubufasha bwanyu, inama zanyu , ndetse n’amasengesho yanyu ntibyapfuye ubusa ; ahubwo byatugiriye akamaro ; kandi tuzahora tubizirikana."

Yabwiye abitabiriye uwo muhango ko bagiye guhanga udushya tuzatuma biteza imbere, ndetse banateze imbere imiryango yabo, kandi bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

RNP

IBITEKEREZO
kabaka john

congx kuri GIP kubwabo banyeshuri barangije amashuri twizereko bagiye gutanga umusanzu wabo muguteza imbere igihugu


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze