LATEST NEWS
Africa
Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni
Publish Date: jeudi 23 février 2017
VISITS :471
By Admin

Inama y’iminsi ibiri ku kurwanya iterabwoba yarangiye kuri uyu wa gatatu taliki 22 Gashyantare, aho impuguke zo mu karere zanzuye ko ibihugu bihuriye muri EAPCCO, umuryango uhuje abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, bishyira imbaraga mu kurandura ibikorwa by’ubutagondwa.

Zemeje ko, buri gihugu, gikwiye kwigisha no gukangurira abayobozi b’ibanze bacyo , imiryango itegamiye kuri Leta by’umwihariko, impuguke n’abandi bafatanyabikorwa mu kurwanya iterabwoba, mu gufatanya ubukangurambaga n’ibindi bikorwa birirwanya.

Indi myanzuro irimo ko, buri gihugu gisabwa gutegura no gushyigikira amahugurwa y’abazigisha abandi ibijyanye n’imyitozo yo kurwanya iterabwoba n’uburyo mpuzamahanga bugezweho mu kongera ubushobozi mu bashinzwe umutekano ; gushyiraho imitwe yihariye yo gutahura no kuburizamo ibisasu ndetse no gushyiraho ingamba zihamye mu guhanahana amakuru afite aho ahuriye n’iterabwoba.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza asoza iyi nama yagize ati :” Imwe mu mbogamizi ikomeye mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba ni ukumenya igihe, ahantu n’ubushobozi abakora iterabwoba bafite iyo bashaka kugira aho bagaba ibitero byabo.”

DIGP Munyuza yagize ati,"Iyi myitozo igamije kongera ubumenyi no kwihugura mu bijyanye no gukumira no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba nk’imwe mu ngamba zafashwe n’ibihugu byo muri aka karere."

Yakomeje avuga ko aka karere gatewe inkeke n’iterabwoba ; kandi ko hadafashwe ingamba zihamye zo kurikumira umutekano wako ushobora guhungabana.

Yongeyeho ko kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bisaba ubufatanye mu kubitahura, kubigenza no guhanahana amakuru ku gihe atuma bikumirwa no gufata abafite imigambi yo kubikora.

Iyi nama ya gatatu ku kurwanya iterabwoba ihuje impuguke zavuye mu bihugu icumi byo muri aka karere. Yari ifite insanganyamatsiko igira iti :"Gushimangira ubufatanye mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni. "

DIGP Dan Munyuza


RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze