LATEST NEWS
Africa
Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize
Publish Date: lundi 20 février 2017
VISITS :443
By Admin

Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi ; ari rwo :www.police.gov.rw yakanguriraga abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira, hagamijwe gukomeza gufatanya kubungabunga umutekano.

Aya ni yo makuru y’ingenzi yaranze Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize :

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha rwahuriye mu mwiherero

Komite nyobozi n’abayobozi b’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha ku rwego rw’akarere baturutse mu gihugu hose, babitewemo inkunga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), na Polisi y’u Rwanda, ku wa gatandatu tariki 18 Gashyantare, rwakoze umwiherero w’umunsi umwe, basuzumira hamwe aho bageze bashyira mu bikorwa intego yabo nyamukuru yo gukumira no kurwanya ibyaha.

Uyu mwiherero wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Mu kiganiro bahawe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana, yashimiye uru rubyiruko ibyo bamaze kugeraho mu gukumira no kurwanya ibyaha, abasaba gukomeza gukorera ku ntego. Ibikurikiyeho.

Kirehe : Abarobyi bafashe umusore winjizaga urumogi mu gihugu

Ku itariki ya 17 Gashyantare, abarobyi bakorera akazi kabo mu ruzi rw’Akagera bafashe umugabo witwa Ntibaziganya Emmanuel w’imyaka 28, ubwo yinjizaga mu gihugu urumogi rw’ibiro 20, agerageza kurucisha ku cyambu cya Rushonga kiri mu murenge wa Mpanga, akarere ka Kirehe. Ibikurikiyeho.

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza, ku wa gatatu tariki ya 15 Gashyantare yafashe umugore ukekwaho kugerageza guha ruswa umupolisi wakoreshaga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga ngo amufashe kurubona.

Uyu mugore witwa Tuyizere Claudine w’imyaka 33 ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, akaba yarafashwe ageragezaga guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frw) uwo mupolisi wakoreshaga ibizamini kugira ngo amuhere musaza we witwa Imanishimwe Valens w’imyaka 23 uruhushya rwo gutwara moto kuko yari amaze gutsindwa ikizamini cyateganyijwe. Ibikurikiyeho.

Abayobozi b’Urubyiruko rw’Abaisilamu biyemeje kugira uruhare mu gukumira ubutagondwa

Abayobozi b’Urubyiruko rw’Idini ya Isilamu mu Rwanda rwiyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni.

Ibi rwabyiyemeje ku itariki 16 z’uku Kwezi mu mahugurwa y’umunsi umwe yabereye ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ; akaba yaritabiriwe n’abagera kuri 75. Ayo mahugurwa yateguwe n’Umuryango w’Abaisilamu mu Rwanda (RMC) ufatanije na Polisi y’u Rwanda. Ibikurikiyeho.

Isange One Stop yatangirije ubukangurambaga ku gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bitaro bya Rwinkwavu

Ku wa kane tariki ya 16 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu Isange One Stop Center, yatangije ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, butangirizwa mu bitaro bya Rwinkwavu biri mu murenge wa Rwinkwavu, mu karere ka Kayonza.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti :" Twese hamwe dufatanye mu kurandura ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana." Ibikurikiyeho.

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha - CP Butera

Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda no kugarura ituze, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera yabwiye abagize Komite zo kubungabunga umutekano bo mu karere ka Rwamagana ko gusesengura amakuru bahawe no kuyaha izindi nzego zibishinzwe ku gihe ari ingenzi mu kurwanya ibyaha.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abo mu murenge wa Nzige 82 ku itariki 15 z’uku Kwezi ; aho yababwiye ati,"Ukumira ibyaha kuko wamenye ko hari umugambi wo kubikora. Niba ubonye amakuru yerekeye ikintu kinyuranije n’amategeko, yasesengure ; hanyuma ayasangize izindi nzego zibishinzwe kugira ngo habeho gufatanya kubikumira." Ibikurikiyeho.

Rulindo : Umubitsi w’Umurenge SACCO afunzwe akekwaho kunyereza amafaranga

Ku itariki ya 14 Gashyantare, Umubitsi w’Ikigo cy’imari iciriritse cyo mu murenge wa Base”Umurenge SACCO”, akarere ka Rulindo (SACCO Izuba Base), yafashwe na Polisi y’u Rwanda acyekwaho kunyereza amafaranga y’icyo kigo arenga miliyoni.

Ufunzwe acyekwaho iki cyaha ni uwitwa Habaguhirwa Jean Claude ; akaba yarafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’ubuyobozi bw’ iyo Sacco, bikaza kugaragara ko hari amafaranga ari kubura, ubwo buyobozi buhita bubimenyesha Polisi. Ibikurikiyeho.

Nyabugogo : Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka ; ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa" Hinduka uhindure abandi" rigamije gutanga umusanzu mu kurwanya ibyaha bakoraga. Ibikurikiyeho.

Ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ryafashije gufata impushya z’impimbano

Uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bufasha muri serivisi z’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda buzwi nka Hand Held Terminal (HHT), bumaze kubyara umusaruro, dore ko mu mpera z’iki cyumweru bwatumye hafatwa abagabo 2 bakekwaho gukoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano. Ibikurikiyeho.

Polisi y’u Rwanda irimo gupima SIDA Abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo muri Karongi

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bakora mu Ishami ryayo ry’ubuvuzi barimo gupima ku buntu agakoko gatera SIDA abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo mu karere ka Karongi.

Iki gikorwa cyatangiye ku itariki 10 z’uku Kwezi. Biteganyijwe ko kizamara iminsi icumi. Iyi serivisi irimo guhabwa abagize Komite zo kubungabunga umutekano, abagize Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO), Inkeragutabara , Abajyanama b’ubuzima, n’imiryango y’abagize ibi byiciro. Ibikurikiyeho.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana