LATEST NEWS
Africa
Intwali : Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema
Publish Date: dimanche 29 janvier 2017
VISITS :5460
By Admin

Mugihe tuzirikana Intwali z’Igihugu reka tugaruke k’urupfu rwa Gen.Maj.Fred Gisa Rwigema uzwi ku mazina yo mu buto bwe nka Emmanuel Gisa wavukiye mu Rwanda kuwa 10 Mata 1957, atabaruka kuwa 02 Ukwakira 1990.

Urupfu rwa Fred Rwigema rwabaye amayobera, abatari bake bakomeje kuruvuga mu buryo butandukanye ndetse abandi ntibahurize ku waba yaramuhitanye.

Turifashisha isesengura ryakozwe n’ikinyamakuru « The Independent », kivuga ko buri gihugu kigira umuco wacyo, mu Rwanda hakabamo kugira ibanga no guceceka, ari nabyo byahaye abantu urwaho rwo kuvuga ayo bishakiye ku rupfu rwa Rwigema, kuko ukuri nyako kutakunze gushyirwa ahagaragara.

The Independent ivuga ko Fred Rwigema yatabarutse ahitanwe n’isasu ryarashwe n’abahoze ari ingabo z’u Rwanda, rimufata rimusanze mu mpinga y’umusozi aho yari ahagaze afite indebakure (jumelles/binoculars) mu ntoki. Icyo gihe abari bamukikije baguye mu kantu bayoberwa n’icyo bakora, Kayitare wari ukuriye abamurinda asaba buri wese wari aho kubigira ibanga rikomeye cyane kugira ngo iyo nkuru y’incamugongo idaca ingabo za APR intege.

The independent ivuga ko abandi basirikare bakuru bari bahari icyo gihe mu ngabo za APR ni Major Bayingana na Major Bunyenyezi. Aba bombi ntibagize ububasha, ubumenyi, ubushobozi n’ihererekanyamakuru bikwiye ngo bayobore urugamba. Ariko ubwo Paul Kagame yazaga avuye muri Amerika kwiga ibya gisirikare, APR yongeye kugira ingufu nyinshi.

Paul Kagame yari yaramenye akiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko Rwigema atakiriho, ariko byari byarakomeje kugirwa ibanga ku buryo n’abo muri Leta ya Uganda batari babizi.

N’ubwo benshi babikeka ukundi, APR ijya gutera, abasirikare bayo batorotse igisirikare cya Uganda (NRA ubu yahindutse UDPS), bikorwa mu ibanga rikomeye cyane, batoroka kandi batera Perezida Museveni atabizi, bitazwi n’umugaba Mukuru w’ingabo General Major Mugisha Muntu, n’abari bakuriye iperereza General Jim Muhwezi na Amama Mbabazi.

The independent ivuga ko mu cyumweru cya mbere cy’urugamba nibwo General Salim Saleh wari inshuti magara ya Rwigema yohereje ba Major Kale Kayihura, Benon Tumukunde na Reuben Ikondere ngo bajye kubaza General Rwigema ubufasha yumva akeneye kugira ngo atsinde urugamba yari yatangije.

Bakigera mu Rwanda bahuye na Major Bayingana wababwiye mu ijwi ririmo ikiniga ko Rwigema ari ahantu kure cyane ku rugamba, ku buryo bitari byoroshye na gato kumugeraho. Kayihura ntiyabifasheho ukuri kuzuye kubera ko Bayingana yabivuganye agahinda kenshi no gucika intege.

Ubwo bajyaga gusohoza ubutumwa basanze Gen. Saleh arira, ababwira ko yamenye ko Rwigema yaguye ku rugamba. Saleh yari yarabimenyeshejwe na Happy, umwe mu basirikare barindaga Rwigema, wamugezeho avuye mu Rwanda, mbere y’uko intumwa za Saleh zigaruka. Uyu Happy niwe Rwigema yaguye mu biganza akimara kuraswa.

N’ubwo habayeho ibyumweru bike byo gucika intege, APR yongeye gusubirana ubushobozi n’imbaraga byo gukomeza urugamba, ndetse iba igihangange cyane ku buryo bamwe batakekaga. Ibi ariko kugirango bigerweho byasabye umuntu ufite ubwenge n’ubushishozi bidasanzwe, uzi kureba kure, kumenya gufata ibyemezo no gushyira ku murongo igisirikare, akagira gahunda kandi agashira amanga.

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame iyo atahaba abana bajyaga gushira

Independent yanzura ko uwashoboye ibyo byose nta wundi utari Paul Kagame wanabashishije ingabo za APR gufata igihugu mu gihe kitagera ku myaka ine, igikorwa gishoborwa na bake cyane mu bagize imitwe y’ingabo ishoza urugamba igamije gufata igihugu no guhindura amateka yacyo.

Intwali Fred Rwigema nabo yaraze Ubutwali

IBITEKEREZO
MUKUNZI

NIND ?

Kashaza Gashamura

Hair umuntu ujya yibaza abantu n'ibihugu twarwanaga nabyo uko bingana ? France, Belgique, Egypt, UK, DRC, BURUNDI, CFA goons, RSA, ANGOLA, n'abandi. Mwongereho FAR, Interahamwe, n'abantu b'abarundi b'impunzi bicaga abantu urubozo Ntimuzarye ngo muhage mwibagirwe.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...