LATEST NEWS
Africa
Kayonza : Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutera abandi ubwoba ko azabica
Publish Date: vendredi 10 février 2017
VISITS :603
By Admin

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza, Intara y’Uburengerazuba, yataye muri yombi umugabo witwa Mbonimpa Jacques w’imyaka 30, akurikiranyweho icyaha cyo gutera ubwoba bagenzi be ko azabica, ngo kuko bari inyuma y’iyirukanwa rye mu kazi yakoraga.

Uyu Mbonimpa yirukanywe mu ruganda yakoragamo rutunganya Soya muri Kayonza kubera imyitwarire ye mibi, yishyiramo bagenzi be 4 ngo nibo bamugambaniye, atangira kubatera ubwoba ko azabica. Abo bagenzi be bagize ubwoba, bahita bajya kwishinganisha kuri Polisi.

Mu gutangira iperereza, Polisi yagiye kureba Mbonimpa ngo bamubaze niba koko atera ubwoba aba bagenzi be.

Nk’uko umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza Chief Inspector of Police (CIP) John Nsanzimana abitangaza, ngo abapolisi bageze iwe yanze kugira icyo avugana nabo, ahubwo yikingirana mu nzu.

Avuga uko byagenze, CIP Nsanzimana yavuze ati :”Ubwo abapolisi bari iwe bategereje ko asohoka cyangwa akemera kuvugana nabo, yarakinguye ashaka kwiruka baramufata, atangira gutera amahane ashaka kubakubita no kubakomeretsa, ariko byamubereye imfabusa kuko umugambi we bawuburijemo, baramufata, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange.”

Yongeyeho ati :”Icy’igenzi ni uko twakijije ubuzima bw’aba bagenzi be yateraga ubwoba ko azica mbere y’uko iki cyaha kiba. Aba bagenzi be batekereje neza kubimenyesha Polisi kugirango ibatabare kandi turabibashimira. Turasaba n’abandi baturage ko igihe hari ubatera ubwoba babitumenyesha tukabatabara, bityo bazaba bagize uruhare mu kwicungira umutekano.”

CIP Nsanzimana yavuze ko icyaha Mbonimpa yakoze gihanwa n’ingingo ya 170 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho icyaha kimuhamye yahanishwa igifungo kuva ku mezi 2 ariko ntarenge 6, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000), kugeza kuri miliyoni imwe(1.000.000) ,cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze