LATEST NEWS
Africa
Kinshasa : Impanuka y’indege ya gisirikare yahitanye abagera kuri 30
Publish Date: dimanche 1er octobre 2017
VISITS :970
By Admin

Indege ya gisirikare itwara abantu n’imizigo y’igihugu cya Kongo yakoze impanuka hafi ya Kinshasa kuri uyu wa Gatandatu ihitana abatari bake.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Antovov, yari itwaye abantu benshi nk’uko AFP kibitangaza. Iyi ndege ngo yahanutse igeze mu gace ka Nsele gaherereye mu birometero 100 mu burasirazuba bwa Kinshasa umurwa mukuru wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umutegetsi wo muri aka karere impanuka yabereyemo yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko nta muntu warokotse mu bari muri iyi ndege. Iyi ndege kandi yarimo ikipe y’abarusiya, yari inatwaye imodoka 2 ndetse n’intwaro ndetse na bamwe mu basirikare.

Umuntu ukora muri Etat majoro ya Congo utatangarijwe izina yavuze ko iyi ndege yari itwaye hagati y’abantu 20 na 30 ubwo yahagurukaga ku kibuga cy’indege cya Ndolo i Kinshasa.

Umutangabuhamya wabonye iyi ndege ihanuka yabwiye AFP ko yabonye ihanuka mu kirere ahagana saa 9:00 gusa ngo nta mwotsi yigezea abona uzamuka aho iyo ndege yaguye.

IBITEKEREZO
uwayezu elisa

nizanyeshyambanyine sibobatamenya gukontorora ariya mashyambayabox


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...