LATEST NEWS
Africa
Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru
Publish Date: samedi 21 janvier 2017
VISITS :1037
By Admin

Raporo zitandukanye zirimo iya Komisiyo ishinzwe abakozi n’iy’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (TI Rwanda), zigaragaza ko ruswa ishingiye ku gitsina cyane cyane mu itangwa ry’akazi mu Rwanda ikaze, ariko kuyitahura no kuyihana bikaba bikomeje kuba ingorabahizi.

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo ishinzwe abakozi bwo mu mwaka wa 2014-2015, bwerekana ko ruswa ishingiye ku gitsina mu itangwa ry’akazi iri kuri 40%.

Kuri uyu wa Gatanu Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage muri Sena yahuriye mu nama n’Urwego rw’Umuvunyi hasuzumwa raporo y’ibikorwa by’uru rwego mu 2015-2016, hagaragajwe ko ruswa ishingiye ku gitsina ikomeje kuba ingorabahizi ku rwego rushinzwe kurwanya ruswa no gukumira akarengane.

Senateri Narcisse Musabeyezu yabajije Urwego rw’Umuvunyi ingamba rufite mu guhashya ruswa ishingiye ku gitsina, nk’imwe mu zikomeje gufatwa nk’imvano y’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Yagize ati “Ruswa ishingiye ku gitsina, biravugwa hanze abaturage iyo muganiriye bakubwira ko iriho, kandi iyi ruswa ikaba iri mu nzego zaba iza leta n’izabikorera cyane cyane ku mirimo. Iyi ruswa hari igihe ituma tugira abakozi badashoboye, ugasanga bituma tugira umusaruro mubi mu byo dukora.”

Aloysia Cyanzayire

Umuvunyi Mukuru, Aloysia Cyanzayire, yabwiye abasenateri ko bivugwa ko hari ruswa ishingiye ku gitsina ariko kugeza uyu munsi bafite ikibazo cyo kuyikurikirana, kuko n’iyo babonye amakuru ba nyirubwite baba imbogamizi mu guhana icyo cyaha.

Ati “Nubwo ruswa muri rusange igoranye kuyikurikirana no kuyibonera ibimenyetso, iki ni ikintu kigoranye cyane byihariye, kuko bishoboka ko ababigizemo uruhare baba babiziranyeho, bakaba badashaka ko bisohoka, cyangwa se uwatswe ruswa akaba adashaka ko bimenyekana.”

Yakomeje atanga ubuhamya bw’ibibazo bya ruswa ishingiye ku gitsina Urwego rw’Umuvunyi rwashatse gukurikirana ariko rugahura n’inzitizi zatumye ntacyo rugeraho.

Ati“Hari ibibazo bimwe twashatse gukurikirana ariko nta na kimwe twigeze tugeraho kuko hari igihe tuba twabonye amakuru tuyahawe n’uwabimenye, ariko wagera kuri nyirubwite akagutsembera ngo icyo kintu ntikizigere kimenyekana, nimunabisohora ntabwo nzabafasha njyewe nzabahakanira ko nta byabaye.”

Umuvunyi mukuru, Aloysia Cyanzayire agaragaza ko gutahura ruswa ishingiye ku gitsina biri kugorana

Urwego rw’Umuvunyi rwanashyizeho umukozi wigenga ushinzwe kwakira abasabwe ruswa ishingiye ku gitsina ariko nta muntu n’umwe urabyitabira. Ni ikibazo cyakemurwa no gushyiraho ingamba zibikumira yaba mu mitangire y’akazi no kuzamura abakozi mu ntera, ariko gukurikirana icyaha ubwacyo kirimo inzitizi nyinshi.

Cyanzayire avuga ko hari n’abemeye gutanga amakuru ariko bagasaba ko bitazajya mu nkiko.

Iyi ruswa ishingiye ku gitsina yagaragaye cyane mu mashuri ariko urwego rw’Umuvunyi ntirwigeze rugera kuri dosiye ishobora kujyanwa mu rukiko.

Yavuze ko igishoboka gusa ari ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwirinda ruswa harimo n’ishingiye ku gitsina kuko imunga ubukungu bw’igihugu, asaba Abasenateri kuzatanga ibitekerezo by’icyakorwa.

Gutanga amakuru kuri ruswa biracyari umuti usharira

Raporo y’Umuvunyi igaragaza ko gutanga amakuru kuri ruswa bikigoye Abanyarwanda kandi bigenda bigabanuka ugereranyije n’imyaka yashize.

Raporo ya ya Transparency Rwanda (TI) yerekana ko mu mwaka wa 2011, abatanga amakuru kuri ruswa bari 19 %, mu mwaka wa 2012 baba 17.4 %, muri 2013 baba 14.3 %, muri 2014 % baba 25%, muri 2015 baba 18.1% naho muri uyu mwaka wa 2016 ni 15.4%.

Umuvunyi Mukuru yasabye Abanyarwanda gutanga amakuru kuri ruswa kugira ngo imenyekane bityo kuyikumira, kuyitahura no kuyihana byorohe. Akabizeza ko abatanga amakuru kuri ruswa babikirwa ibanga rikomeye n’Urwego rw’Umuvunyi.

IBITEKEREZO
ngabo tomas

ruswayigitsina igombagucima dutangira amakuruk.ugihe

Hirana

Ruswa ni mbi ntawe utabizi noneho iyi ishingiye ku gitsina yo iteye ubwoba kuko kuyivumbura ntibyoroshye, gusa nabwira abantu mu mitangire n'imisabire y'akazi kujya bajya ukubiri nayo.umukoresha yayikwaka ukihutira kubivuga, Polisi irahari itabara vuba turabizi

Ndinda

Leta bulya ishyizemo ingufu n'ubushake ruswa y'igitsina yacika burundu ilyo tangwa ly'imilimo libamo ibizame habaye indorerezi zibishinzwe ntibyakunda ? Ese abanyeshuli ko batsindisha ubwenge bwabo ntabatsindwa kandi bafite ibyo bitsina ? Nikindi ntagitsina gore cyaka iyo ruswa. Leta nifata ingamba mwitangwa ly'imilimo iyo ruswa izacika nki sashi n'ibindi bimunga ubukungu bw'igihugu.

MUDODOMA Paul

Mu byihorere abitangira bitangire kuko se yaba yamaze kugarama yabonye akazi akajya kwivamo ngo arikurega ? Ese yaba ari umugore akajya kwivamo ngo asenye cyangwa yiteshe umugati... Ababibona barumiwe da !!!!!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...