LATEST NEWS
Africa
Sena yemeje abakozi batatu basabiwe imirimo n’inama y’abaminisitiri
Publish Date: lundi 19 décembre 2016
VISITS :1154
By Admin

Inteko rusange y’umutwe wa sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yemeje bidasubirwaho ko Richard Muhumuza aba umucamanza mu rukiko rw’ikirenga ndetse yemeza ko umwanya w’umushinjacyaha mukuru uhabwa Mutangana Jean Bosco nkuko n’inama y’abaminisitiri yari yabisabye.

Aba bakozi bombi ndetse na Madamu Mutoro Antonia, wemejwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo [Capacity Development and Employment Services Board (CESB)] bemejwe n’inteko rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa mbere tariki 19 Ukuboza 2016.

Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza muri Sena ni yo yasuzumye dosiye zisabira aba bayobozi kwemezwa na Sena kuri iyi myanya kandi raporo iyi komisiyo yagejeje ku Nteko Rusange ya Sena yerekanye ko aba bakozi bose bujuje ibisabwa n’amategeko ari na cyo sena yashingiyeho ibemeza burundu.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa 9 Ukuboza 2016 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika, ni yo yavanye Richard Muhumuza ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru, wari uwumazeho imyaka itatu, imutangaho umukandida ku mwanya w’Umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga.

Mbere yuko asabirwa imirimo yo kuba umucamanza mu rukiko rw’ikirenga, Richard Muhumuza yari amaze imyaka 14 ari umushinjacyaha, aho yakoze mu nzego zitandukanye zirimo kuba yarabaye Umushinjacyaha mukuru wungirije w’urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri na Nyanza.

Iyo nama y’abaminisitiri kandi yatanze Mutangana Jean Bosco nk’umukandida ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru,kuri ubu sena ikaba yamaze kubemeza nk’abakozi muri iyi myanya basabiwe n’inama y’abaminisitiri.

Mutangana Jean Bosco amaze imyaka 17 ari Umushinjacyaha, yigeze no kuba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, anahabwa kuyobora agashami ko gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu mahanga.

Hagati hari Madamu Mutoro, Muhumuza (iburyo bwe) na Mutangana (ibumoso bwe).

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...