LATEST NEWS
Africa
Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho
Publish Date: jeudi 19 janvier 2017
VISITS :838
By Admin

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye batangire umwaka w’amashuri wa 2017, bamwe mu bakoze ibizamini bya Leta baravuga ko batari bamenya ibigo bazigaho, REB ikavuga ko byashyizwe ahagaragara

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyo gitangaza ko ibigo byahawe abanyeshuri barangije amashuri abanza n’icyiciro cya mbere byarangije gushyirwa ahagaragara.

Umukozi ushinzwe Itumanaho n’imibanire (Public Relations) muri REB atangaza ko abanyeshuri bashobora kubona ibigo bashyizweho banyuze ku rubuga rw’iki kigo ari rwo www.reb.rw, bakinjiramo bagashyiramo niba barangije P6 cyangwa S3 bagashyiramo kode bakoreyeho ibizamini, ako kanya bakabona aho baziga.

Ngo mbere ubundi abayobozi b’ibigo mu gihugu bose bahuriraga mu ishuri rya Lycée Notre Dame de Citeaux bagatora abanyeshuri bazajya kwiga ku bigo byabo, ngo ariko ubu icyo gikorwa cyakuwe ku rwego rw’igihugu gishyirwa ku rwego rw’uturere.

Yagize ati “Kuri buri karere hari itsinda ry’abakozi ba REB rishobora gufasha abana batabonye uko bareba ibigo byabo kuri website bakamenya aho baziga.”

Ngo kuri buri karere kandi ku wa 16 Mutarama hageze urutonde rw’abana bakoze ibizamini n’aho baziga.

Uyu mwaka, abakobwa ni bo batsinze cyane kurusha abahunzu, inota ry’ifatizo ryabaye rimwe kuri bose, ndetse n’ibigo byatanzwe hakurikije amanota amwe ku bakobwa n’abahungu.

Kugeza mu mwaka ushize, gahunda yo guteza imbere umwana w’umukobwa (Positive discriminations) yahaga abakobwa amahirwe yo gutsindira ku inota ryo hasi ugereranyije n’abahungu, ndetse bakanahabwa ibigo, abahungu bafite amanota menshi kubarusha batabihawe.

Emmanuel Muvunyi, Umuyobozi wungirije wa REB arimo aganira n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi

IBITEKEREZO
jeanne

ariko mujye mudufasha umwana aho.yatoye byibura muhamuhe cg se mukureho.gahunda yo.kwandika.ibigo.umwana.ashaka nuguhohotera umwana agize amanota meza umushize mwishuri rya nine ubu koko.ntimukosa

uwamahoro

None se gahunda yo gutoranya ibigo by 'aho abana baziga murumva Hari into ikimariye abana n'ababyeyi ? umwana utuye i Kigali yaratsindiye ku manota ya mbere mwarangiza mukamwohereza ku mupaka w"U Rwanda n'uburundi ibyo bishaka kuvuga iki ? ahubwo ndabona Reb yateje imbere ibigo bya Prive .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...