LATEST NEWS
Africa
Uganda : Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye – Depite Zaake
Publish Date: dimanche 1er octobre 2017
VISITS :2717
By Admin

Depite Francis Zaake uhagarariye Butebi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yatangaje ko igipfunsi Gen katumba Wamal aherutse kumuterera mu nteko cyari kimuhitanye nyuma yo kumukubita akitura hasi.

Ifoto ya Gen Katumba akubita uyu mudepite mu mpera z’iki cyumweru yakwirakwiriye mu itangazamakuru, aho agaragara akubita igipfunsi kiremereye Depite Zaake mu mirwano yari irimbanyije hagati y’abadepite bo mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bahanganye n’inzego z’umutekano mu nteko.

Gen. Katumba Wamala wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, yagaragaye mu nteko nk’uwaje guhosha amakimbirane nyuma y’uko depite Zaake yari amaze gutera intebe abashinzwe umutekano bari bahamagariwe gusohora abadepite bari bamaze kwirukanwa kubera guteza akavuyo.

Mu gihe nk’icyo guhumbya, Gen Katumba, kuri ubu ukora nk’Umunyamabanga wa leta, yahise akubita Zaake igipfunsi kimutura hasi nk’uko bigaragara ku ifoto yasakaye.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Zaake yavuze ko yafataga Gen. Katumba nk’ikitegererezo ndetse n’inshuti kugeza kuwa 27 Nzeri 2017.

Yagize ati : “Nahoraga nshimagiza cyane inshuti yanjye kugeza kuwa 27 Nzeri 2017 ubwo habuze gato ngo arangize amateka yanjye ku isi.”

Yakomeje agira ati : “Gen katumba Wamala wari unyishe, ndi nk’umwana kuri wowe. Narakubahaga nka data, icyitegererezo, umwarimu ndetse cyane cyane nk’inshuti ari yo mpamvu ubwo wigiraga nk’ushaka kunturisha ari nabyo nakoze nta kuzuyaza ntazi ko uri kunshuka.”

Uyu mudepite nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ibigaragaza, akomeza avuga ko we yari arimo ararwana arengera ubuzima bwe, akaba ari yo mpamvu ubwo yumvaga ijwi ry’inshuti ngo yumvise noneho ko nta kibazo, ariko ngo undi yahise amufata atabizi amukubita igipfunsi mu isura.

Ati : “Nikubise hasi ntumva, urakomeza uhondagura mu mutwe h’umuntu wasaga nk’uwapfuye. Mu kuri igipfunsi cya nyuma cyari icyo kundangiza ariko Imana ishimwe ndacyari muzima.”

Gen. Katumba Wamala nawe yahise asobanura impamvu zamuteye gukora ibyo yakoreye Zaake.

Ati : “Ni uko yari arimo aratanga ice cream mu ishusho y’intebe kandi asenya ibikoresho by’inteko ishinga amategeko.” Aha Katumba akaba yashatse kumvikanisha ko depite Zaake yateraga abandi intebe nk’umuntu urimo uraha abantu Ice cream ngo barye nyamara arimo kubagirira nabi.

Hon. Zaake uvuga ko we yababariye Gen. Katumba, yongeyeho ko Imana yonyine ari yo itangiza amateka y’umuntu kandi ari nayo iyashyiraho akadomo igihe isanze bikwiye.

IBITEKEREZO
Kayitare jnr

Woow ,ahubwo iyo abandihira bose,abantu bajyaho bakidagaduuura bakanasuzugura ababahaye amahirwe yo kwiga ayo mashuri yabashyize munteko Ninteko bayigize owino market biteye agahinda reka turebe ko azongera guterana intebe nkaho arizo yabaje.very good general Keep it up.

Kabeni Elinemo

Birakwiye Kuko Ingufu Ashigaje ni zogukubita ba Mp Izagisirikarezaramurangiranye Humura Urakira kandi Icyo Urikurwanirira Uzakigeraho Imburamukoro zabasirikarebamuseveni Zijesiriya gucungura Abantu Murakoze


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...