LATEST NEWS
Africa
Ukwivuguruza no Kujijisha Rubanda k’Umukandida Mpayimana Philippe guhatse iki ?.
Publish Date: lundi 6 février 2017
VISITS :3059
By Admin

Mpayimana wari wangiwe na The Miror Hotel kuhakorera ikiganiro n’abanyamakuru yaje kwemererwa, yatangiye ikiganiro yitandukanya n’ibitekerezo bye biri mugitabo yanditse umwaka ushize " ‘RWANA, REGARD DAVENIR’ Rwandan refugees between the hammer and the anvil" , aho Philippe yavuze ko Inkotanyi zikimara kubona ko benewabo b’abatutsi bakorewe genocide, zakurikiranye abahutu muri zaire ziyobowe na "General Kagame" zirabica.

Yanabajijwe n’abanyamakuru niba ibi bitekerezo bye bisenya aribyo ashaka guha abanyarwanda maze Philippe avuga ko atari ibye ko kandi ibihe byahindutse !

Abaraho bakubiswe n’inkuba bumva umukandida Perezida yiyambura ibitekerezo bye we ubwe yiyandikiye mu gitabo cye.

Cyakoze aremerewe n’iki kibazo yaje kwemera ko hari ingabo z’abanyarwanda zinjiye muri Congo aho we n’impunzi z’abahutu bari barahungiye mu mashyamba ya congo, ariko avuga ko ibyo barimo byari bisobanutse, kuko hari umugambi wo gutera Igihugu wacurirwaga muri izo nkambi z’Impunzi muri Congo.

Uko kujijisha no kwivuguruza kwateye benshi mu banyamakuru kwibaza niba koko uyu mukandida atagamije kujijisha rubanda ngo rumujye inyuma narangiza arurohe murwobo.

Cyane ko hari amakuru avuga ko yatumwe n’abafaransa ngo aze gutata niba ubutegetsi buriho budahohotera koko abanyapolitiki abatavuga rumwe nabwo, ibyo twakitwa gutera ibuye mu gihuru.

Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro

Cyiza D.

IBITEKEREZO
KK

Ibyaribyo byose icyo gihe akiri ZAIRE nkumuntu wari wahunze igihugu yari afite ingengabitekerezo kuko atari azi ukuri. Uyu munsi wenda yasobanukiwe ukuri. So, niyiyamamaze natsindwa nazasubire France asebya Leta y'u Rwanda. Azagende akomereze kukuri nyako yasanze mu Rwanda. Kandi ntawe uhisha umwotsi acanye mu nzu. Niba agifite ingengasi igihe kizagera bimenyekane.

SONGA

Abaperezida baragwira uyu mugabo umenya no kuba Perezida w'abanyonzi atabishobora.

Malik

Ariko jye nsanga ko iyo umuntu avuguruje ibyo yanditse mu gitabo byari bikwiye gufatwa nk'aho yagez'aho akumva ukuri akanabishimirwa. Ibyo kugira compétence zo kuba Prezida byo ntabyo afite ariko uw'abandi !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana