LATEST NEWS
Africa
Umuhanda wa kaburimbo wari utegerejwe cyane muri Ndera watangiye gukorwa
Publish Date: vendredi 3 février 2017
VISITS :670
By Admin

Umuhanda wa kaburimbo wakomeje kuvugisha menshi abantu igihe kirekirere watangiye gukorwa kuri uyu wa gatanu, tariki ebyiri gashyantare 2017 !

Uyu muhanda uri mu murenge wa wa Ndera mu kagari ka Kibenga uturuka ahitwa kuri 15 werekeza ahitwa Musave (aho amatagisi agarukira), unyuze kubitaro by’abantu bafite ibibazo by’imitsi no mu mutwe (CARAES Ndera),ukanyura ku murenge wa Ndera no ku kigo ngerabuzima cy’aho muri Ndera.

Kuva muri za 2006 abaturage bo muri ako kagari ka Kibenga wasanganga bahora bikanga baringa ngo kaburimbo yaje ariko amaso agahera mu kirere kuko n’aho babaga bukuye ayo makuru habaga hadasobanutse !

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo, uko bwakomeje kugenda busimburana, bwakomezaga kubwira abaturage yuko hakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo amafaranga yo gushyira kaburimbo muri uwo muhanda aboneka, ariko imyaka igakomeza guhita nta gikozwe !

Uyu muhanda wa kaburimbo watangiye kubakwa, ufite uburebure bubarirwa mu birometero bibiri n’igice, ukaba koko wari ukenewe cyane kubera ibikorwa bikurura abantu benshi muri ako kagari ka Kibenga, gashobora kuba gafite ibigo byinshi by’amashuli y’isumbuye kurusha utundi tugari twose hano mu gihugu !

Aho muri ako kagari ka Kibenga hari ibigo bine bya segonderi by’abikorera ku giti cyabo, Seminari ya Ndera kimwe na twelve years ( Groupe scolaire Ndera catholique ), wongeyeho Caraes Ndera, i biro by’umure kimwe n’ikigo nderabuzima, usanga koko uwo muhanda wa kaburimbo wari waratinze cyane !

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...