LATEST NEWS
Africa
Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha
Publish Date: mardi 21 février 2017
VISITS :410
By Admin

Mu rwego rwo gusabana n’abaturage ndetse no kubakangurira gukomeza gufatanya na Polisi gukumira no kwirinda ibyaha hagamijwe kwicungira umutekano, abaturage bagera ku 1000 bo mu murenge wa Nyange, mu karere ka Ngororero bakanguriwe gufatanya na Polisi mu bikorwa byayo no gukomera ku muco wo kwirinda no gukumira ibyaha.

Ibi babikanguriwe ku itariki ya 19 Gashyantare, mu butumwa bahawe nyuma y’umukino wahuzaga ikipe y’umupira w’amaguru y’abapolisi batoranyijwe bakorera mu Ntara y’Uburengerazuba n’ikipe yitwa Morning Sport igizwe n’abacuruzi bo muri Ngororero, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Gakwavu kiri mu murenge wa Nyange

Mu butumwa bahawe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi, yabakanguriye kugira ubufatanye mu gukumira ibyaha, buri wese aba ijisho rya mugenzi we, bakitabira amarondo kandi bagatangira amakuru ku gihe, birinda ihohoterwa iryo ariryo ryose, impanuka zo mu muhanda, n’ibindi.

Yagize ati :”Umutekano ni ishingiro ry’iterambere rirambye. Niyo mpamvu buri muntu akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, arwanya akanakumira icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano, kandi bikaba inshingano za buri wese.”

ACP Karasi yavuze kandi ko bakwiye kwirinda no kurwanya amakimbirane yo mu ngo, kuko ariyo avamo ihohoterwa rikorerwa bamwe mu bagize umuryango. Aha akaba yaragize ati :”Buri muryango ukwiye kubana mu mahoro, abawugize bakirinda amakimbirane, n’igihe abayeho bakegera Polisi n’izindi nzego zirimo ubuyobozi bw’ibanze, iz’ubutabera n’izindi kugirango zibakiranure ayo makimbirane ahoshe.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid wari witabiriye uyu mukino, yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge nka nyirabayazana w’ibyaha byinshi n’ikindi kibi cyose aho kiva kikagera, abasaba kujya baha amakuru Polisi yatuma ikibi gikumirwa kikanarwanywa kitaraba, anabibutsa kwitabira gahunda za Leta ziganjemo izibateza imbere.

(ACP) Emmanuel Karasi

Nyuma y’ibyo biganiro, abaturage biyemeje kongera imbaraga mu kwicungira umutekano, bakaza amarondo, bakamenya imiryango ibanye nabi, bakayigira inama kugirango bafatanye gukemura amakimbirane abayigize bashobora kuba bafitanye. Umukino warangiye impande zombi zinganya ibitego 2 kuri 2.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...