LATEST NEWS
Amakuru
Umujenosideri Julienne SEBAGABO yafatiwe mu Rwanda agerageza gusubira muri Norvege
Publish Date: vendredi 27 janvier 2017
VISITS :6232
By Admin

Julienne SEBAGABO yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda muri iki cyumweru ubwo yageragezaga gusubira muri Norvege aho asanzwe aba yihishahisha akaba anafite ubwenegihugu bwaho.

Julienne SEBAGABO yavuye muri Norvege aje mu bukwe bwa murumuna we bitangira guhwihwiswa n’abamubonye muri ubwo bukwe bamuzi neza bahita bavuga ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi iwabo mu cyahoze ari komini Nyaruhungeri, secteur Nyange, Cellule ya Kigarama. Ubu ni mu karere ka Gisagara.

Ko Urukiko rwa Gacaca rwa Kigarama ngo rwanamukatiye imyaka 19 y’igifungo adahari.

Ababonye Sebagabo Julienne bakamumenya ngo bitabaje inzego z’umutekano nazo zimuta muri yombi agerageza kujya kundege ngo asubire muri Norvege.

Uyu mugore ubu ufungiye i Kigali akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

IBITEKEREZO
ishema

inzego zumutekano mukora neza akazi mushinzwe mukomereze aho kandi turabashyigikiye.

jean de Dieu

nibyo pe, jye ndashimira reta y'urwanda ikomeje kumara agahinda abarokotse genocide yakorewe aba tusti, hatabwa muriyombi abagize uruhare mwiyicwa ry' batutsi 1994, police yacu turabakunda cyane mugukurikirana barwivanga bihishshisha baziko ntawababona ariko mukaba mwabateye imboni, turabizko hakiri nabandi benshi bagikomeje kwihishahisha aho mubihugu byuburayi, ariko nabo iminsi y'igisambo irabaze, nihahandi habo bazafatwa, imihigo irakomeje mukwimakaza kuba umwe nkanyarwanda, ubuofura, ubunyangamugayo, ubutabera, terambere, n'ibindi byinshi twagezeho, INTORE N'UMURINZI W'IBYAGEZWEHO : NTAWABISENYA NDEBA. AHOOOOOOO ? NIHOHO

Matabaro

Maniriho jye numvise ko Kabeza yafumbiye umunaba, ahubwo umugore we nabana baba muri Cameron. Umugore we ngo ajya aza mu Rda kuko ni Umututsikazi washatse interahamwe.

Maniriho

Ubu se uwari Bourgoumestre wa Nyaruhengeli ntaba i Burayi n'abana be ko adafatwa . KABEZA wari bourgoumestre wa Nyaruhengeli ngo aba mu gihugu cya Finlande n'umugore n'abana kandi bakoze basi

Muhoza

Norvege icumbikiye n,izindi nterahamwe nyinshi zidafatwa harimo Karekezi Fiacre uvuka muri Mugina yari umuchaufeur i gitarama, yabaye umuchaufeur wa nyandwi akiri prefet wa gitarama.

koyote

Nibyo rwose ko bamwe bababarashatse nubuhungiro baravuze igihugu nabi baba bagarutse kumara iki ? ujye mugacakira tout


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impanuka y’imodoka yari itwawe n’ukekwaho ubusinzi yahitanye batatu barapfa, abandi barakomereka

Impanuka y’imodoka yari itwawe n’ukekwaho ubusinzi yahitanye batatu barapfa,...

Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu

Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’