LATEST NEWS
Imiyoborere myiza
Urwandiko : Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame - intore izirusha Intambwe
Publish Date: lundi 24 juillet 2017
VISITS :1756
By Admin

Muri iki gihe cyo kwiyamamaza kw’abakandida baharanira kuyobora u Rwanda, abasomyi ba Rushyashya bagenda bagaragaza ibitekerezo byabo uko babona abo bakandida. Iyi nkuru yakozwe mu rwego rwo gutangaza bimwe mu bitekerezo bya bamwe mubadukurikira hirya no hino kw’isi. Mwisomere ibikurikira :

Uru rwandiko ndwanditse ngirango nshime kandi mvuge ibigwi intore izirusha INTAMBWE, uwo nta wundi, ni Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Mu ri iyi myaka Kagame amaze ayobora u Rwanda ibikorwa byiza kandi by’indashyikirwa amaze kugeza k’u Rwanda n’abanyarwanda, isura nziza amaze guhesha u Rwanda mu ruhando rw’amahanga, ntawabirondora ngo abirangize. Hasingizwe Imana yamuduhaye. Iyo nitegereje ibikorwa bye nkatega amatwi inyigisho akunda guha abanyarwanda baba abo mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, baba n’abanyarwanda muri rusange mbona u Rwanda kugira umuyobozi nka Kagame ari Umugisha utagererwanywa.

Dore nawe, Ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda yabigize ishingiro rya politiki ye ndetse n’ishyaka RPF-Inkotani abereye chairman, ibyo turabimushimira twivuye inyuma kuko ntawe uyobewe ko amarorerwa ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, yasize abana b’u Rwanda mu bibazo by’inzitane rutashoboraga kwikuramo, ariko we yashoboye kubibonera umuti, ariwo wiswe Gacaca, yaje ifasha abanyarwanda kwicara hamwe maze bagasuzumira hamwe ibibazo bahuye nabyo ari nako babishakira ibisubizo by’igihe kirambye, ikaba umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ibyayivuyemo byatumye u Rwanda n’abarutuye bashobora kuba icyo baricyo ubu ngubu. Ibyo byatangaje amahanga, biranayahuruza ngo bajye kwirebera uko ubumwe n’ubwiyunge byashoboye kwiyubaka mu gihe gito kandi ari ntawundi muntu wo hanze ubyivanzemo. Ku bw’iyo mpamvu, ubu abanyarwanda babanye neza nta kibazo bafitanye, ubu buri munyarwanda wese afite ijambo n’uburenganzira mu gihugu cye.

Kubijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu, ubu amahanga yose asigaye aza kwigira ku Rwanda, byose bishingiye ku miyoborere myiza irangwa mu gihugu cyacu. Abanyarwanda Nyakubahwa Kagame yabatoje umuco mwiza wo kwibungabungira umutekano, buri wese akumva ko ari ijisho rya mugenzi we. Ibyo byatumye abanyarwanda basigaye bitabazwa n’amahanga kuza kubacungira umutekano, byose nta wundi bikeshwa utari , Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Intore izirusha intambwe, kuko buri gihe imvugo yabaye ingiro.

Mu rwego rw’imiyoborere myiza Kagame yatoje abanyarwanda, ituma buri munyarwanda ndetse n’abanyamahanga bagenda mu gihugu cy’u Rwanda bahabwa servisi nziza kandi mu gihe gikwiye, ibi byahesheje Kagame ibikombe haba ku rwego rw’afrika ndetse no ku rwego rw’isi.

Ugereranije uko u Rwanda rwari ruhagaze mbere ya 1994 ukanareba aho ruhagaze ubu mu rwego rw’Iterambere, haba mu bukungu, Imibereho myiza, ikoranabuhanga ndetse n’ubuzima usanga u Rwanda Perezida Kagame amaze kuruteza imbere mu nzego zose ku buryo bwishimirwa n’abanyarwanda ubwabo, bigatangaza abanyamahanga basura u Rwanda. Ibyo byose bikaba bitanga icyizere cy’uko, mu gihe cyose Perezida Kagame azaba ayoboye uru Rwanda rutazigera rusubira inyuma mu iterambere. Mu nzego zose, ubu u Rwanda rwabaye indashyikirwa muri Afrika haba mu miyoborere, ubukungu, iterambere, ikoranabuhanga, ubuzima n’izinde nzego zose ari Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, rubikesha. Ubu umunyarwanda ajya aho ashaka hose haba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, u Rwanda rwagaruriwe icyizere mu ruhando rw’amahanga, abasuye u Rwanda bose ndetse n’abarubwirwa bose bifuza ko ibihugu byabo byagira abayobozi nka Nyakubahwa Paul Kagame.

Nsoze nsaba Nyagasani kudukomereza Intore izirusha Intambwe maze akomeze ayobore u Rwanda kuko ari umugisha u Rwanda ndetse n’amahanga byahawe na Rurema.

Umusomyi : Ir Majyambere Silas

IBITEKEREZO
NIYENOZA

ABANYAFURIKA CYANE ABO MUNSI Y'UBUTAYU BWA SAHARA NANJYE MVUKA WAGIRANGO TWARAROZWE. NI GUTE ABANTU BIYEMERERA KUBA BA NYAMURONDERAKABI KUGEZA AHO BAKARONDA NAHO KATARI CYANGWA KADAKWIYE. JYEWE NSANGA UWAROZE ABANYAFURIKA BAMWE NAKO BENSHI NUBWO BATARI TWESE WAGIRANGO NTIYAKARABYE. JYEWE IYI NKURU NYIGUYEHO NSHAKISHA IBYIZA ABANYAFURIKA BAGEZEHO, BAGEZA KUBABO CYANGWA KU BIHUGU BYABO. UWO MWANZURO NAWUFASHE MAZE KUMVA INKURU MBARANKURU YAKOZWE NA ISMAEL MWANAFUNZI KU ''UBUJIJI ABANYAFURIKA BAGIRA BUKABIJE BUTUMA BASUZUGURWA. '' NAYKUYE KURI MURANDASI NAYO. NINDE WABAROZE ? NTA SONI ? BABIVUZE UKURI KOKO NGO UMUNTU ATANGA ICYO AFITE CYANGWA ICYO ARI ! UBU EREGA UWO GAHONGAYIRE NA FUNDI, MWASINZE IMPAPURO ZICYATSI KIBISI ZIRIRWA ZISIMBURANA MU BWONKO BWANYU ZIBABWIRIZA IBYO MUGOMBA KUVUGA NO GUCAHO AKARONGO UHEREYE KU BYO BENEWANYU BADAKENEYE ? NINDE WABABWIYE KO ABANYAFURIKA BASHINGIRA ISHEMA MU GUSINGIZA UBUTINGANYI, IKINYOMA GITATSE ZAHABU, UKWIKUZA NUBUJURA BIDAFITE ISHINGIRO, KUBURA UBUPFURA N'UBUMUNTU BITURUKA MURI BA SHOBUJA BO MU BURENGERAZUBA BW'ISI ? REKA MBIBUTSE IKI : IYO UMURASIRE (IBIKURI MU BWONKO N'UMUTIMA ) UMURITSE KU NDORERWAMO (UBUZIMA BWA BENEWANYU ABANTU,) AKENSHI UGARUKIRWA NIBYAKUVUYEMO. IYI MVUGO SHUSHO INYUZE KURE ARIKO NDASHAKA KUYIFASHISHA NGO MBAKEBURE ! NI NDE WABABWIYE KO IWANYU NTA NTWARI ZIHABA ? NI NDE WABABWIYE KO DEMOKARASI ARI UKURASA KADHAFI KUKO ASHAKA GUSHYIRAHO BANKI NYAFURIKA AKIRUKANA KU ISOKO BA SHOBUJA ? NI NDE WABABWIYE KO DEMOKARASI ARI UKWIKIZA INTWARI FRED GISA RWIGEMA, STEVEN BIKO, PATRICE EMERY LUMUMBA, CAPITAINE THOMAS SANKARA, NYIRICYUBAHIRO UMWAMI MUTARA WA GATATU RUDAHIGWA, NYIRICYUBAHIRO UMWAMI MUSINGWA, URUTONDE NI RURERURE MUTITWAZA KO RURAMBIRANYE MUKANGA KUMVA IGISOBANURO CYAZO : UBWIGENGE BUTAVA MURI SILICON VALLEY, BUTAVA AHO SOYA ISOBANUYE AMARASO YABATURAGE BA AMERIKA YAMAJYEPFO ZIJYA KUBYIBUSHYA INKA NGO ABANA BABO BAHORANE IBINURE BITENDERA, BUTAVA MU BISHE URWANDA RUKANGA GUPFA, BUTAVA MU KUNEBWA HEJURU N'INKUNGA ZIROZE NK'AHO AGACIRO K'ABANYARWANDA BATAGAHORANA MU MITIMA N'IBIGANZA,....? ESE NABANDI NKAMWE MUHORA MUSHAKIRA IKIBI MU BYIZA, N'ABABI MU BEZA, INGAYI MU BASHIMWA, MWAKWIHANNYE ? MBABAZWA NUKUNTU ABAKURAMBERE BAHARANIYE KO TWIGENGA, NONE MWE MUKABA MWIROHA MU RUPFU RUSIZE AMADORALI, MUBA BA MPEREKEZE ABANDI BATUNZWE N'AMARAMUKO. ''uwigize agatebo ayora ivu...! '' NTIMUGATERWE NGO NAMWE MWITERE, NIMUTOBERWA MWITOBERE, HANYUMA NGO MUSINGIZE ABABATIZA IMIHORO YO GUTEMA IZANYU NGO !

Busingye

Ngyewe ndi umunyarwanda uba muri Uganda,nabonye ibyo Fundi na Ngahogayire banditse byerekyerenye ni ibaruha ya Majyembere nonese Fundi ibyo wavuze ngo ntafantanya naleta wabikuyehe ko tutaramwuva asebya leta ku radio zubu zateye kyangwa mubinyamakuru kyangwa mubundi buryo bwose .Ngahogayire wowe wamubajije impavu atubatsye Hotel niba ariwowe leta yabishize .ngyewe mbona ko mwembi mwahanwa kuko murazana amacakubiri mubanyarwanda nokugaya abashima pelesida wacu twese ibyiza yakoze twese tureba.ibyo majyambere yanditse nibyiza rekatubimushimire natwe turabishyingikyiye ryose

Fundi

Ariko se ! Uyu si wa mucuruzi Majyambere bivugwa ko adahuza na Leta y'u Rwanda none dore ari kuvuga imyato Kagame ? Umusaza menya yarabonye ko amahanga aryana akaba ashaka kwigarukira mu Rwanda agashora Imali ye ! Niyigarukire mu Rwanda anashatse agere KU BUHANDA aho yatangiye gucakirira ifaranga !

Gohongayire

Uyu Majyambere si wawundi wabeshye Perezida wa Repubilika mu mweherero w’abayobozi wabereye mu Bugesera mu mwaka wa 2011 ari nawo aherukamo aho yavuze ko azubaka Hotel y’inyenyeri 5 I Rusizi ya Miliyoni 10 z’amadorari ariko kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi iyo Hotel ntirubakwa. None se yaba yatangiye kugarukira uwo yabeshye akaba asaba imbabazi za kibyeyi ? Genda Rwanda waragowe !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Chris Brown ngo nta gitekereza nagato uwahoze ari umukunzi we

Chris Brown ngo nta gitekereza nagato uwahoze ari umukunzi we

Perezida Kagame yahawe igihembo cyo kugarura icyizere mu Banyarwanda no kwimakaza demokarasi

Perezida Kagame yahawe igihembo cyo kugarura icyizere mu Banyarwanda no...

Ruswa Urayirya nayo ikakurya ! Tugarure Ubumuntu !

Ruswa Urayirya nayo ikakurya ! Tugarure Ubumuntu !

Umujyi wa Amsterdam wahaye Perezida Kagame umwambaro w’ikipe ya Ajax

Umujyi wa Amsterdam wahaye Perezida Kagame umwambaro w’ikipe ya...

Gatsibo : Abaturage bafatanije na polisi barubaka sitasiyo ya polisi izatwara miliyoni 32

Gatsibo : Abaturage bafatanije na polisi barubaka sitasiyo ya polisi...

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...