LATEST NEWS
New section No6
The Ben mu manza n ’uwamukoreye amashusho y’indirimbo ye ’ Habibi’
Publish Date: jeudi 8 décembre 2016
VISITS :1502
By Admin

Ibya The Ben n’umusore witwa Ganza umushinja ubujura n’ubuhemu bikomeje kuba urujijo, nyuma y’uko uyu Ganza atangaje ko ari we wakurishije indirimbo Habibi kuri Youtube, nyuma yasubiyeho maze The Ben we avuga ibindi bitandukanye, ubu biteye urujijo.

Mu minsi ishize ubwo The Ben yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise "Habibi", yahise ashinjwa n’umusore witwa Ganza Innocent kuba yaramwibye uburenganzira ku gihangano cye akanamuhemukira ntamukorere ibyo bari barasezeranye. Ganza Innocent, ni umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukora akazi ko gufata amashusho agezweho, akenshi afata ayo mu kirere.

Umuhanzi The Ben

Ganza Innocent avuga ko The Ben yamusabye kumufatira amashusho meza y’indirimbo ye ’Habibi’ undi akabikora, ariko akamuca amafaranga macye akamusaba ko andi mafaranga ayamurekera akazahwana n’uko azashyira mu mashusho y’iyo ndirimbo amazina ye (Ganza Innocent) n’aya kompanyi ye yitwa Ganza Image Productions kugirango abantu bazamenye uwafashe aya mashusho bityo bizamuheshe akandi kazi kuko yari yiyizeye mu gufata amashusho agezweho.

Ganza Innocent

Ganza Innocent ariko avuga ko The Ben yaje kumwisubirana, amasezerano bari bateguye ntayasinye ndetse agatungurwa no kubona amashusho y’indirimbo asohotse yanditseho ko yakozwe na Cedru, nta na hamwe hagaragara Ganza Innocent ubwe cyangwa kompanyi ye ya Ganza Image Productions.

Ganza yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko ibi byamubabaje cyane bigatuma atanga ikirego ku buyobozi bw’urubuga rwa Youtube, uru rubuga narwo rukandikira The Ben rumusaba kwisobanura ntabikore, none bakaba bafashe icyemezo cyo gukura indirimbo kuri uru rubuga kandi ngo nayisubizaho azahura n’ibibazo bikomeye.

Iyi ndirimbo yari yakuwe ku rubuga rwa youtube ariko yasubiyeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu. The Ben we avuga ko ari we wari wayihagaritse, naho Ganza akemeza ko yari yakuweho kubera ikirego yari yatanze, kandi yiteguye gukomeza guharanira uburenganzira bwe.

IBITEKEREZO
emmy nsengimana

The Ben wowe wihemuka kuko uyu munyarwanda Innocent ushobora kuzongera kumucyeneraho, ark twe abafana tukurinyuma kbx

RUGENDO

THE BEN KOMERA NKUNDA CYANE INDIRIMBO ZAWE PE !!ARIKO GUHEMUKA NIBIBI ISUBIREHO WUMVIKANE NA INNOCENT,KWIBESHYA BIBAHO BIBAYE NGOBWA UMUSABE IMBABAZI KUKO WARAHEMUTSE !!

Ntirenganya Gaspard

The Ben mwihorere icyo umwana aririyenyina aracyimuha.

pendo

Bose bafite udutuza bazarwane


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’