LATEST NEWS
New section No6
Urban Boyz ntibazitabira ibirori bya Hipipo Awards muri Uganda
Publish Date: mardi 24 janvier 2017
VISITS :289
By Admin

Harabura iminsi mbarwa ngo ibihembo bya Hipipo Awards bihabwe abahanzi bo mu karere banyuranye mu birori bizaba tariki 4 Gashyantare 2017 bikabera i Kampala Serena Hotel, abahanzi bagize itsinda rya Urban Boyz bamaze kwemeza ko batazitabira ibi birori.

Urban Boyz iri mu marushanwa yo guhatanira ibi bihembo mu cyiciro cy’indirimbo y’umwaka ‘Song of The Year Rwanda’ aho indirimbo yabo Rwanda ihatanye n’izindi z’abanyarwanda zirimo ; Indoro ya Charly na Nina bafatanyije na Big Fizzo, Turaberanye ya Bruce Melody, Agatako ya Dj Pius afatanyije na Chameleone, Only You ya Ben Kayiranga yakoranye na The Ben, Ko nashize ya Knowless ndetse na Habibi ya The Ben.

Ubwo Humble G umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boyz, umunyamakuru yari amubajije niba bazitabira umuhango w’itangwa ry’ibi bihembo, mu ijwi rye Humble G agira ati” Sha ntakubeshye ntiturabyigaho ariko amahirwe menshi cyane ntaho tuzajya, nako ntaho tuzajya rwose kuko dufite ibindi bikorwa tuzaba turi gukora hano mu Rwanda, rwose ntaho tuzajya.”

Humble G yabwiye Inyarwanda.com ko bahugiye cyane muri muzika nk’ibisanzwe,bakaba bari gukora cyane ku mishanga y’indirimbo zabo nshya bityo ngo imishinga yabo ngo ntibayivangamo gahunda zo kujya i Kampala. Aha niho yehereye ahamiriza umunyamakuru ko bari babatumiye ariko bidakunze ko bitabira kuko amatariki ahuriranye n’ibindi bikorwa byabo.

Abagize itsinda "Urban Boyz"

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

25-09-2017

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu...

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

24-09-2017

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...