LATEST NEWS
Itohoza
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda
Publish Date: mardi 21 février 2017
VISITS :31660
By Admin

Amakuru agera kuri Rushyashya.net aturuka ahantu hizewe, aravuga ko nyuma y’aho Perezida Museveni akubukiye murugendo rw’ibanga mu gihugu cy’Ubufaransa ,aya makuru atigeze ajya ahagaragara mu binyamakuru bya Uganda kugeza ubu.

Nyuma y’uru ruzinduko biravugwa ko Kijuru muri District ya Kibaale mu burengerazuba bwa Uganda, haba hari imyitozo y’abashaka gutera u Rwanda, ikorwa n’Ingabo z’ubufaransa. Iyi myitozo kandi biravugwa ko Leta ya Uganda yaba iyizi ariko ntigire icyo ibikoraho.

Ibi bibaye nyuma y’inama ya RNC-igice cya Kayumba Nyamwasa yabereye I Charleroi mu Bubiligi ariyo yavuyemo ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu Rwanda aho abantu bataramenyekana babyutse saa kumi nimwe bari kuri moto banyanyagiza za tract i Nyamirambo tapi-rouge, Kimisagara na Nyabugogo.

Hakurikiyeho indi nama yabereye I Dallas muri Amerika yakusanyirijwemo amafaranga yoguhemba bene abo bagizi banabi biganje mu bamotari batwara abagenzi haba mu Rwanda no muri Uganda. Iyi nama yari iyobowe n’umuteruzi w’ibibindi kwa Kayumba, Condo Gervais usanzwe uba Washington yarimo n’abarundi , Condo ufite Ingengabitekerezo ya CDR, akaba ari mubirirwa biruka bashakisha inkunga hirya no hino afatanyije n’umukiga witwa na Dr.Hakizimana Emmanuel umunyamabanga mukuru wa RNC.

Iyi nama yacuriwemo imigambi yo gukomeza gushaka bamwe mu rubyiruko bagahabwa iyi myitozo ibera mu mashyamba ya Uganda igamije guhungabanya umutekano mu Rwanda no gukoresha amafaranga menshi mu baturage biciye mu mashyirahamwe.

Iyi myitozo y’urubyiruko n’ igamije guhungabanya cyane cyane umutekano mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka.

Kayumba Nyamwasa RNC- ISHAJE

Bamwe muri uru rubyiruko bagiye bitabira iyi myitozo ya RNC-Kayumba ,ruturuka mu nkambi z’impunzi z’abanyarwanda muri Uganda, bagiye bahunga bava muri Kayonza, Nyagatare, Karangazi na Matimba, bavugako bahunze inzara" NZARAMBA" kandi ari amayeri, nyuma bagahura n’abayobozi babohereza ahitwa Kijuru muri District ya Kibaale mu burengerazuba bwa Uganda, mu nkambi ahasanzwe hakusanyirizwa uru rubyiruko rujyanwa mu myitozo.

Dr. Emmanuel Hakizimana umunyamabanga mukuru wa RNC-ISHAJE

Kayumba Nyamwasa na Museveni baba barasubiranye nyuma yaho bahujwe na Rujugiro

Ngiyo impamvu nyamukuru n’ intandaro y’amarenga, agamije gutera inkunga iyo mitwe y’abagizi banabi, aricyo gitumye umuherwe w’Umunyarwanda, Tribert Rujugiro Ayabatwa, agiye gushora imari mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi bw’itabi ahitwa Arua mu majyaruguru y’igihugu ya Uganda, aho ateganya gushora akayabo ka miliyoni 20 z’amadolari. Aya makuru akaba avuga ko Rujugiro ariwe waba warahuje Kayumba na Museveni mu Bufaransa, ariko kugeza ubu bikaba bikiri ibanga rikomeye.

Umunyemari Rujugiro Tribert

Uyu mushinga wa Rujugiro, muri Uganda ugizwe n’igice kimwe cya miliyoni 8 z’Amadolari azakoreshwa mu gushinga uruganda, miliyoni 10$ zijye muri gahunda zagenewe abahinzi, naho izindi miliyoni 2$ zishyirwe mu buhinzi bw’ibihingwa ngandurarugo no gufasha abaturage gukoresha neza no kubungabunga amashyamba ngo azabagirire akamaro.

Rujugiro yatangaje ko uruganda rwa MTC ruzakoresha ku ikubitiro abakozi 352 ndetse rugaha ubushobozi abahinzi bato 15,000 bazajya bagemurira uruganda. Abandi bakozi bagera ku 1,600 n’abakora utuzi duto nko gutwara ibintu bakazajya bongerwamo mu isizeni. Muri aba abiganjemo abajya gutata Leta y’u Rwanda.
Cyiza D.

IBITEKEREZO
NGOGA Diedonne

Abahanuye Iyondenye Bategereze Cause. Cau ?

muhoza dieudonne

Ibyo sibya baho kuk abanyarwanda tuzi icyo ndushaka.

muhoza dieudonne

Ibyo sibya baho kuk abanyarwanda tuzi icyo ndushaka.

Urwanda rufitubushobo bwokurwany'uwariwe wesewashakaguhunga bany'umutekanow'aba nyarwandakandibyiza tumazekugerahontawa tubeshang'azaduh'ibisumbaho kand'uwashaka kudusubizamw'icurabu rinditwavuyemory'i 94 yazabiryozwa

kelly

byose imana ifite uko izabigenza tweguca imanza tutazi

fan

niba turi kunezeza Imana izadukiza ariko niba twaradamaraye tukayica amazi izaduteza abo banzi batwice kabona nubwo twaba tubarusha ingufu za gisirikare na Samson yaneshaga abanzi ari umwe ashyigikiwe n,Imana harness Imana ntiharinda Abasirikare. cunga sana guyz mwikwihagararahi Imana yarabivuze

danaosigatore@yahoo.fr

Ibi ntibyadukereza,ibyo dushaka turabizi neza !

Rubagumya Innocent

Kubwanjye ndumva M7 atatinyuka gutera u Rwanda kuko azi ingabo zacu uko zihagaze. Ntiyanabirota. Kandi nabitunyuka abasore b'intarumikwa turahari tuzarurwanira.

Tsinda Imigogo

Abagera kuri M7 bamugire inama yo kubaza abakuru mubahima no mubatoro uko byagwndekeye Ankole yateye Urwanda ibyibayeho nindahiro abakurambere be barahiye ko ingomijana batongeye.harya Uganda irusha Congo ubuso nubutunzi ? Cg niya gahunda yumworozi umuahumba we arusha inka ntiyemere akemezwa nuko ayeranyije impfizi nabashumba bazo ?

Toro imutangire amaturo nibitambo bimukiza satani umwoshya gusiga yoreste imbaga yabavandimwe baba nyaUganda twikorere bisness duhane inka nabageni

Toro imutangire amaturo nibitambo bimukiza satani umwoshya gusiga yoreste imbaga yabavandimwe baba nyaUganda twikorere bisness duhane inka nabageni

gisimba

inzara iri i Kigaii, nta kuntu abasore batajya mu myitozo nkiyo bakurikiye ifaranga

Rubagumya Innocent

Uwo mugabo witwa Hakizimana Emmanuel ndamuzi neza. Nyina ni umututsikazi ariko aba m'u Rwanda ntiyigeze ahunga kandi uwo mugabo ntabwo arimugufi cyane.

pata

murabeshya m7 ntabwo yakora icyo cyaha nta ntambara ihari muryame musinzire ;mugomba gutekekeza ibindi byo kwiteza imbere

Mbuto

Ibya Kayumba byo nta gitangaza na gito kirimo kuko nkuko twakunze kubivuga muri B.N.R hari umugabo K.C. uhagarariye inyungu za Kayumba kandi umenya ngo abifatanije na Coloneli mukuru we n'abandi ba officers ba nyirarume. Ibyo bimaze igihe si ibanga.

Ngabo Yimanzi

Arakina Nibyo Atazi Ibuye Ryagaragaye Ntiriba Rikishe Isuka

Jonathan

Mumureke Ibyakora Ntabizi Ibuye Ryagaragaye Ntiriba Rikishe Isuka

Kay

Museveni yaba ari umurwayi niba aribyo kuko ntiyararaho rwose

rugendo

UMUKIGA !!!!!!!IBYO BIRACYABAHO MU RWANDA !! UMUKIGA BISHATSE KUVUGA IKI !!UMUKIGA !! IYI SINGENGA BITEKEREZO !!

Ndayisaba Lambert

Turiteguye tuzarwaniririra igihugu cyacu .turinde ubusugire bw'urwanda,abanyarwa twabaye umwe kdi dukorera hamwe.

1 | 2

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na...

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col...

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...