LATEST NEWS
Itohoza
Abakinnyi b’u Bwongereza bakoreshejwe imyitozo y’injyanamuntu n’ingabo zirwanira mu mazi.
Publish Date: mardi 6 juin 2017
VISITS :1315
By Admin

Mu rwego rwo kwitegura umukino w’amateka uzahuza u Bwongereza na Ecosse, mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya mu 2018, abakinnyi b’ikipe y’u Bwongereza "Three Lions" boherejwe mu nkambi y’ingabo zirwanira mu mazi bahabwa imyitozo ikakaye irimo kwiruka ibirometero bitandatu bikoreye imizigo ipima ibiro 21.

Iyi myitozo idasanzwe y’iminsi ibiri yatangijwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu gihe iyi kipe yitegura gukina na Ecosse bahora bahanganye mbere yo gucakirana n’u Bufaransa.

Umutoza w’u Bwongereza, Gareth Southgate, wateguye iyi myitozo mu buryo bw’ibanga na we yibijwe mu mazi hamwe n’abakinnyi be bari bambuwe telefoni bakajyanwa mu myitozo mu nkambi ya gisirikare iherereye i Devon mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’igihugu.

Southgate yatangaje ko ari uburyo bwo gufasha abakinnyi kumva agaciro ko guhagararira igihugu.

Ati “Aba bakinnyi bagomba guha agaciro ko bahagarariye Umwamikazi ndetse n’igihugu bagaharanira kugihesha ishema.”

Abakinnyi b’u Bwongereza bavuye muri iyi myitozo ku mugoroba wo ku Cyumweru mbere y’uko bongera guhura kuri uyu wa Kabiri, ku kibuga cy’imyitozo cya St George’s Park.

Imyitozo iri mu rwego rwo gufasha abakinnyi guhuza imyumvire no kwitegura neza gusa hari bamwe mu bakinnyi batayigaragayemo barimo Gary Cahill, Eric Dier, Chris Smalling, Jesse Lingard na Marcus Rashford bagomba gusanga bagenzi babo mu mwiherero.

Norbert Nyuzahayo

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe...

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...