LATEST NEWS
Itohoza
Abari abayobozi ba ADEPR bitabye Urukiko Rukuru bajuririra gufungwa by’agateganyo
Publish Date: jeudi 1er juin 2017
VISITS :521
By Admin

Abari abayobozi b’Umuryango w’amatorera ya Pentekositi mu Rwanda, ADEPR, kuri uyu wa Kane bitabye Urukiko Rukuru, aho ruri kumva ubujurire bwabo ku mwanzuro baheruka gufatirwa wo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, kubera ibyaha bakurikiranyweho birimo kunyereza umutungo ungana na miliyari zisaga 3.2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni umwanzuro wafashwe ku wa 25 Gicurasi n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo bisabwe n’Ubushinjacyaha, bwabisabye kubera ipamvu zikomeye zagaragajwe mu iperereza ry’ibanze zituma bikekwa ko ibyaha bakurikiranweho babikoze.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko ubuyobozi bwa ADEPR bwatse inguzanyo y’amafaranga miliyari 3.2 Frw buvuga ko azishyurwa mu myaka 10, ariko bwotsa igitutu abayoboke haboneka 3 592 465 324 Frw mu mwaka umwe, ariko ntiyishyurwa ahubwo ngo abo bayobozi bayarya mu byiciro.

Abayobozi ba ADEPR baheruka gufatirwa umwanzuro wo gufungwa iminsi 30 ni uwari Umuvugizi wungirije, Bishop Tom Rwagasana ; Ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR ; Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari ; Sebagabo Bernard ; Sindayigaya Théophile ; Niyitanga Straton na Gasana Valens bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Aba bariyongeraho Bishop Sibomana Jean wari umuvugizi w’itorero watawe muri yombi mu cyumweru gishize, we utarafatirwa umwanzuro niba azaburana afunzwe cyangwa ari hanze.

Aba bayobozi bose baheruka gusimbuzwa ku myanya bariho, mu itora ryabaye ku wa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2017.

Bishop Tom Rwagasana ni umwe mu bayobozi ba ADEPR bafunzwe/ Ifoto : Izuba Rirashe

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR

HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa...

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera...

Burera : Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali

Burera : Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I...

Kigali : Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Kigali : Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa...

NEW POSTS
Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

2-07-2017

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police,...

Umugande Andrew Mwenda, yemeza ko Perezida Kagame yari yasabye kuruhuka

1er-07-2017

Umugande Andrew Mwenda, yemeza ko Perezida Kagame yari yasabye...