LATEST NEWS
Itohoza
Abo kwa Rwigara bategerejwe mu Bushinjacyaha
Publish Date: lundi 2 octobre 2017
VISITS :1820
By Admin

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwashyikirijwe na Polisi y’Igihugu dosiye ikubiyemo ibiregwa Diane Rwigara n’abo mu muryango we, ko buri kuyisesengura mbere yo gufata umwanzuro wo kuyiregera mu nkiko.

Diane Rwigara, murumuna we Anne n’umubyeyi wabo Adeline batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2017 bafungirwa kuri Sitasiyo ya Remera.

Uhereye ibumoso : Diane Rwigara ; Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara

Mu kiganiro Umuvuguzi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yagiranye na IGIHE, dukesha iyi nkuru, yavuze ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ari bwo Polisi yatanze dosiye y’ibyaha bashinjwa.

Ati “Twayakiriye ku wa Gatanu. Dufite iminsi itanu yo gusesengura dosiye kugira ngo turebe ibyemezo dufata bijyanye no kuyiregera ; ubwo nituyiregera muzabimenya ariko twarayakiriye, tuzareba ibikubiyemo hanyuma dufate umwanzuro. Turacyakora akazi kacu kajyanye no gusesengura.”

Nkusi yasobanuye ko iyi minsi itanu ubushinjacyaha buhabwa n’itegeko ibarwa guhera umunsi bwashyikiririjwe dosiye kandi inakubiyemo iminsi y’impera z’icyumweru [Weekend].

Umuvuguzi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin

IBITEKEREZO
KATSIBWENENE

Dutegereje Serie, Nzabandora ni mwene Serwakira


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...