LATEST NEWS
Itohoza
ADEPR : Batatu bari bayoboye Komisiyo – Nzahuratorero mu turere tw’Umujyi wa Kigali bandikiye inzego nkuru z’Igihugu bamena amabanga , banasaba imbabazi
Publish Date: vendredi 10 mars 2017
VISITS :3269
By Admin

Nkuko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe inzego zitandukanye nkuru z’Igihugu tariki 4 Werurwe 2017 , bamwe mubari bahagarariye Komisiyo – Nzahuratorero mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali banditse ibaruwa bamenyesha inzego zose bandikiye mbere ko babeshyuza ibyo bari bazibwiye , bavuga ko batakwemera gushyigikira ikinyoma cy’ubuyobozi bwabo bugamije kwangisha Abakristu ba ADEPR ubuyobozi buyoboye Itorero .

Muri iyi baruwa bavuga ko iki cyemezo bagifashe nyuma yo kuganira n’umutima nama wabo bagasanga barakoze amakosa yo kubeshya ubuyobozi .

Musorukeye Protais waruhagarariye Akarere ka Gasabo , Mugabonake Schadrack waruhagarariye Akarere ka Kicukiro na Usengimana Ildephonse waruhagarariye Akarere ka Nyarugenge , bose bashyize imikono yabo kuri iyo baruwa , banasaba imbabazi ubuyobozi bwa ADEPR bemeza ko baguye mu mutego wabanga Itorero .

Bose hamwe bemeza ko basobanuriye ubuyobozi mu nzego zitandukanye uko ubuyobozi bwa Komisiyo Nzahuratorero bwakoresheje imyirondoro y’abantu batari abayobocye ba ADEPR ahubwo bagafata imyirondoro y’abagize Koperative y’Abamotari ‘ IMBARAGA MOTARD MUHIMA , bukifashisha n’imyirondoro bakuraga ku biro by’Utugari no kuri Banki .

Abari bahagarariye Komisiyo – Nzahuratorero mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali bavuze ko mu ibyo baganirizwaga mu manama bikubiye mu bice bine .

Iyi nyandiko ikomeza igira iyi :” Ikibabaje kandi cyatumye tutakwihanganira iyi mikorere mibi nuko harimo kubeshya inzego za leta , guhimbira abantu imikono itari iyabo , gukangurira abanyarwanda kwigomeka no kwamagana ubuyobozi bwa ADEPR hagamijwe guteza urusaku mu banyarwanda , dusanga tutakomeza kuba mu kinyoma tukireba .

Ibyavugirwaga mu nama twabaga turimo n’ibi bikurikira :

– Urwangano rukabije rwibasira abayobozi b’Itorero rya ADEPR
– Guteranya Abanyarwanda n’inzego za leta
– Kwaka imisanzu abari muri Komisiyo Nzahuratorero ikoreshwa ibyo tutazi
– Gukoresha inama rwihishwa .”

Abakirisito b’Itorero rya Pentekote mu Rwanda ( ADEPR ) batavuga rumwe n’ubuyobozi buriho, bashyizeho Komisiyo – Nzahuratorer0 bavuga ko igamije gusubiza k’umurongo ibikorwa bita ko “ ibigayitse ” Iyo komisiyo iyobowe n’abantu batanu barimo batatu bagize nyobozi n’abajyanama babiri.

Rev Sibomana Jean

Itangazo ry’amapaji abiri ryanditswe n’iyo Komisiyo iyobowe na Dr Jean de Dieu Basabose, ryatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2017.

Urwandiko


IBITEKEREZO
kelly

ibi ni ubujiji sinzi igihe abantu bazajijukira bakamenya ko bakuze kandi abo babwira bajijutse. It's a big shame

kelly

ibi ni ubujiji sinzi igihe abantu bazajijukira bakamenya ko bakuze kandi abo babwira bajijutse. It's a big shame


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze