LATEST NEWS
Itohoza
ADEPR : Uko Bish.Sibomana yasimbutse “UMUTEGO” wateguwe n’abashumba bari bagiye kumweguza. Imitima ya benshi iradiha !
Publish Date: vendredi 12 mai 2017
VISITS :1734
By Admin

Hamaze kuvugwa byinshi nyuma y’ifatwa n’ifungwa rya bamwe mu bayobozi bakuru b’Itorero ADEPR ari bo Bish.Tom Rwagasana, Madam Mutuyemariya Christine n’abandi bagera kuri 6 bose bakurikiranyweho gukoresha nabi no kunyereza umutungo w’Itorero.

Mu gihe benshi biteguye iburana ry’aba bayobozi (rizabera ku rukiko rukuru rw’akarere ka Gasabo) mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, kuri ubu abashumba bavuga rikijyana mu rurembo rw’umujyi wa Kigali bariba za icyo bakora kugira ngo bazibe icyuho cy’aba bayobozi mu gihe baba bahamwe n’ibyaha bakekwaho.

Amakuru yageze ku isange.dukesha iyi nkuru avuga ko bamwe mu bashumba bakomeye muri Kigali (Bayobowe n’umushumba twirinze guhita dutangaza aka kanya) basabye Bishop. Sibomana guhamagaza inteko rusange idasanzwe (nk’umutego bari bateguye) kuwa gatatu tariki ya 10/05/2017 kugira ngo barebe icyakorwa mu rwego rwo kuziba icyuho, iyi nama ikaba yaragombaga kubera kuri Dove Hotel ku Gisozi, aha Bish Sibomana akaba yari yemeye ko iyi nama yaba, gusa byose bikabaza kurangira itabaye, benshi bagwa mu rujijo.

NI GUTE BISHOP SIBOMANA YATAHUYE UYU MUSHIBUKA YARI YATEZWE ?

Amakuru avuga ko aba bashumba basabye Bish.Sibomana kugira ngo aze muri iyi nama ariko ku rundi ruhande bakaba bari bateguye ko inteko rusange igizwe n’abashumba b’Uturere iza guhita imusaba kwegura “Ku Gahato” kugira ngo umugambi wabo ugerweho. Aba bashumba bari bamaze iminsi myinshi bategura abapasiteri kugira ngo bazahurize ku ijwi rimwe ryo kumusaba ko yakwegura shishi itabona.

Umwe mu nkoramutima za Bish.Sibomana wari muri ako gatsiko, ngo yaje kubavamo mu masaha yo mu gicuku cyo kuwa 09/05/2017 maze amurya akara amuburira kudahirahira ngo akandagire muri iyo nama. Mu gitondo cyo kuwa 10/05/2017 ari nabwo inama yari bube, ku isaha ya saa moya za mu gitondo nibwo hahise hasohoka itangazo ry’ikubagahu rimenyesha abo bashumba bose ko iyo nama isubitswe bityo ngo bakazamenyeshwa igihe indi izabera.

NYUMA YO GUHUSHA IKI GIKORWA, IMITIMA YA BENSHI IRADIHA.

Nyuma y’uko iki gikorwa cyo kweguza Bish.Sibomana kitageze ku ntego zacyo, abashumba benshi bari bakiri inyuma basanze baguye mu mutego kuko bari bijejwe ko ni amara kwegura bazahabwa imyanya ikomeye. Hari amakuru y’uko benshi muri aba bashumba badashobora guhuza amaso na Bish.Sibomana ariko nawe akaba adashobora kubahagarika kuko nawe ubwo bushobozi asa n’uwabwambuwe.

Hari abashumba benshi bafite imitima ihagaze muri ADEPR bibaza aho bazerekeza mu gihe amazi yaba ahinduye icyerekezo. Bamwe bavugwaho kuba baraguze imyanya barimo ku buryo buzwi na buri wese, abandi bakaba batungwa agatoki ku kuba barashyizwe mu myanya kubera amarangamutima n’icyene wabo.

Abandi bafite imitima irimo kudiha ni abashumba bagiye bahagarikwa mu bihe bitandukanye (kubera ko batumvikanaga na Komite iyobora ADEPR) n’abalayiki (abakristo bavuga rikijyana) kimwe n’abiyita ADEPR intellectuelles (abanyabwenge bo mu Itorero) kuko bafite igishyika cyo gutanguranwa gusamira hejuru imyanya y’ubuyobozi mu gihe Komite yari iriho yaba yeguye cyangwa se yegujwe. Gusa hari andi makuru avuga ko umukino aba bose barimo utazagira icyo ugeraho kuko ubuyobozi bushya bushobora kuzashyirwaho n’izindi nzego zirimo Inama Nkuru y’Abaporotesistanti mu Rwanda CPR ngo yaba yarahawe gucunga iki kibazo igihereye mu mizi.

Kugeza uyu munsi rero, ngo benshi bategereje kubona ibaruwa Bish.Sibomana yasohora isaha iyo ari yo yose, ivuga ko yeguye ku bwende bwe, abandi bakaba bibaza niba azakomeza gukaza umutsi agakomeza kuyobora ADEPR nubwo agerwa amajanja. Hari abavuga ko aramutse yeguye ku bwende bwe yahita afatwa nk’Intwari, ariko yaramuka yegujwe akazafatwa nk’uwagundiriye ubuyobozi gusa atitaye ku bipfa n’ibikira bityo nawe bikazamutera ipfunwe rihoraho.

Bishop. Sibomana

IBITEKEREZO
MAHORO

NAT,Namahoro nge ndumudiaconese muri ADEPR mazemo imyaka 16 ariko uko nsigaye mbona ADEPR byanteye kwibaza byinshi 1,Amafranga yaburi munsi 2.Abahabwa imirimo nikimenyane 3,kutagirukuri 4,kwigwizaho umutungo 5.nibindi yewe sabagusa no muzindi nzego nibamanukemo harimo ibibazo

NAT

ADPR ADPR ADPR, Mubaye nkabanyagalilaya mwatangiye mu mwuka musohoreje mu mubiri......? Muvane politike mu itorero,amacakubiri,n'ubusambo,icyaha kivemo burundu. mwibuke inyigisho z'ibanze...URUKUNDO rw'IMANA. Mu myaka ya za 1970-1990 itorero ryanyu rya huye nibibazo bikomeye ariko kuko mwari mukiri mu mwuka mwarabikemuraga si rimwe si kabiri ariko iyi minsi buri ikibazo cyose nimunkiko......... Ubwenge bw'IMANA iduha ntago bufite ubushobozi bwogukemura amakimbirane.....? iyo n'imyambi ya satani.................BISHOP SIBOMANA SUBIRA MU BYANDITSWE.... amakosa yose ari kuri wowe...iyo umutwe ufite ikibazo umubiri wose ubawangiritse. turi ku basengera.

NAT

ADPR ADPR ADPR, Mubaye nkabanyagalilaya mwatangiye mu mwuka musohoreje mu mubiri......? Muvane politike mu itorero,amacakubiri,n'ubusambo,icyaha kivemo burundu. mwibuke inyigisho z'ibanze...URUKUNDO rw'IMANA. Mu myaka ya za 1970-1990 itorero ryanyu rya huye nibibazo bikomeye ariko kuko mwari mukiri mu mwuka mwarabikemuraga si rimwe si kabiri ariko iyi minsi buri ikibazo cyose nimunkiko......... Ubwenge bw'IMANA iduha ntago bufite ubushobozi bwogukemura amakimbirane.....? iyo n'imyambi ya satani.................BISHOP SIBOMANA SUBIRA MU BYANDITSWE.... amakosa yose ari kuri wowe...iyo umutwe ufite ikibazo umubiri wose ubawangiritse. turi ku basengera.

MUSONI ALEX

Nimuhumure IMANA izaturengera kandi ababishinzwe bari maso

Jonshon

Mana tabara itorero wironkeye, ark se sibomana ko uko yayoboye twakubonye, yabaye intwari akegura ntawumuhase ? Azica itorero kugeza ryari ? Genda bwere bwitorero(samuel) warintwari imana izaguhe ijuru

Jonshon

Mana tabara itorero wironkeye, ark se sibomana ko uko yayoboye twakubonye, yabaye intwari akegura ntawumuhase ? Azica itorero kugeza ryari ? Genda bwere bwitorero(samuel) warintwari imana izaguhe ijuru

MANZI

KWEGURABYO NIHAME ARIKO MURWEGO RWOGUSOHOKA MUBIBAZO TOM YATEJE ADEPR NUKO ABO YIMITSE BOSE KUVA MUMAPARUWASE KUGERA MURI ABO BARIBATE MURIYO NAMA BAKWEGURA HAKAJYAHO AMARASO MASHYA

GASANA

Mana turakwinginze tabara Itorero ADEPR kuko noneho ababayobozi bimitswe na Tom nibakomeza ubuyobozi bwe ntaho turabn tuvuye ahubwo birarushaho kumeranabi

Maliya

Ashyuhuhu. Mana Data WA Twese weee, Dutabare... Tabara ABAKRISTO bo muri ADEPR. Iyo aza kuba umugabo Sibomana yakwegura, nyuma yaho bafungiye abamwungirije 6 ...buriya koko arumva atagomba kwegura ?? Nagire vuba disi. Ngo : Urugiye cyera ruhemuza intwari...Kandi natsimbarara nabyo, nta ratinda kubona ko yibeshyeee


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na...

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col...

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...