LATEST NEWS
Itohoza
ADEPR : Uko Usabwimana Samuel yahunze Igihugu n’Impamvu zabyo [ Yavuguruwe ]
Publish Date: mardi 14 mars 2017
VISITS :9755
By Admin

Amakuru aturuka mu bakirisito batandukanye mu Itorero rya ADEPR avuga ko uwahoze ayobora iryo torero Pastor Usabwimana Samuel yagize ubwoba ahunga igihugu ku makosa bivugwako yari yakoze.

Amakuru avuga ko yahungiye mu gihugu cy’Ububiligi aho yatinyaga ko azafungwa kubera ibyaha ashinjwa.

Ikinyamakuru Rushyashya cyabashije kumenya ko mu bikomeye ashinjwa harimo amafaranga yashyizwe mu kigega CICO arenga Miliyoni Magana ane yose yaburiwe irengero. Iki kibazo kikaba kigikurikiranwa n’ubuyobozi bushya buriho bwa ADEPR.



Pastor Usabwimana Samuel wahunze Igihugu

Umwe mu bayobozi ba ADEPR utarashatse ko amazina ye atangazwa yemeje aya makuru abwira Rushyashya ko Samuel akiri umuyobozi wa ADEPR yakoze amanyanga menshi.

Ibyo byose bikaba byaramuteye ubwoba ahitamo guhungira mu gihugu cy’Ububiligi aho yasanzeyo Nsanzurwimo nawe wayoboyeho ADEPR.

Leta ishima ibikorwa by’ itorero rya ADEPR rimaze kugeraho birimo Dove Hotel n’indi mishinga itandukanye ariko bamwe mu bayihozemo n’abandi bayirimo bakomeje kuyitobera.

Cyiza D.

IBITEKEREZO
Albert

Nukuri samwel ayobowe n'Imana naho mureke abigize abayobozi bamaze kutuzengereza ngo nidutange amafaranga tutazamemya irengero ryayo mbese radio ivugira kuri mega hertz zingahe television irakora se ra ariko baretse ko bahaze imitsi y'abakristo

BABA

GENDA SAMUEL WARI UMUGABO UREKE IBI BISAHIRANDA BY' IBISAMBO.NGO BYA BISHOP NIBINDI BIZINA BIBATIZA NTAZI AHO BABISHISHURA.BARAGA PUU,BATWICIYE ITORERO GUSA.

rubyogo

Ariko banyamakuru ntimukishyireho umuriro waka muca Imana k utariho urubanza ! Bitabaye ibyo mwe nababakoresha muzabona ishyano. Ibyo muvuga mwabibeshya abatazi ibya Adepr ! Ubuse mugira ngo turacyari abo kubeshywa ?? Ubwo rero ngushimishije abagutumye ? Ngira ngo nabamusimbuye nabo baramwemera nuko arayinda !

umukristo

Guharabika, Gusebanya,.... ntacyo bimaze. Mbabwiye ko Samuel ari Inyangamugayo kdi reka banamutinye, Samuel Imana imukoresha irigaragaza, ni Imana y'ukuri, Umuremyi w'isi n'ijuru. Ntacyo azaba kuko ntawe urusha ingufu Imana ye ari nayo yanjye, muzabibona Imana izamuha icyubahiro bityo musobanukirwe n'iyo ariyo. Ubundi nimwivugire ibyo mushaka, ururimi ni inyama yigenga, mwagakwiriye kujya mutinya Imana.

jacqueline Mukandepanda

ADEPR nikomeze gusenga naho intambara zamagambo zo nizabanyirazo Umwuka were nakomeze atugenge

jacqueline

Mujye mubanza mumenye amakuru mbere yo kwandika Samuel Imana ikomeze ikurinde guharabika byo ntibizabura na Yesu ntiyigeze akundwa komeza wambare imbaraga kandi Itorero niryUwiteka, ndasaba abakristo ADEPR ko bakomera noneho bamara gukomera bagakora ibyubutwari bagasenga cyane kuko hari abiyemeje kurisenya SHALOM

Muhoza Aimé

Abanyamakuru b'Iki gihe inda nizo bashyize imbere , gusa reka tubagezeho amakuru Y'ukuri : Samwel ni Inyangamugayo, umukozi w'Imana kuburyo ntanundi Muyobozi ADEPR izongera kubona umeze nkawe , abo bayobozi bo muri ADEPR , batuyoboye none ntabwo bemewe hose, haba mu ijuru ndetse n'isi, kko uko bagiyeho byerekana ko atari Imana baje gukorera kko ntanumuhamagaro bagira , icyo Kigega bavuga ntaho wasangamo samwel, kko Umuvugizi uyoboye bureau ya ADEPR yahoze ari mu nama y'ubutegetsi bw'icyo kigega naho Nkuranga Aimable niwe wahoze ari PRESIDENT W'Icyo kigega , bikaba binazwi ko ayo mafaranga yagurijwe UWITWA ERIC , ayahawe na Nkuranga , kdi mushiki wa Nkuranga niwe Comptable wa COMPANY YA ERIC KDI IBYO BYOSE Barabyemeraga none rero aba bantu bitwa ko batuyoboye ntabwo bakwiriye gukomeze kuyobora kko ubujura burakabije, Abanyamakuru bagerageze bihane , abayobozi ndumva nabasaba kwihana no gusaba imbabazi. ,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,

Sanky

Murakoze kumakuru muduhaye. Nibwirako ikibazo cya adept cyarebwa duturutse mumizi ari Samuel ari nabamusimbuye Bose ariya FRS bayabazwa ariko twemeranye ko amanyanga Bose abareba. Gusa abariho babazwa byinshi kurusha. Kubwibyo rero nasaba ko habaho inama yabayoboke biri dini badafite uruhande barimo.hakaza abakuru tukaganira twabona umuti urambye kurusha guhora muhanganye.

@

Hari Fdlr yavuzwe muri iyi nkuru koko ?

Zidane

Imana izi amaherezo yabyo.gusa niba yarayanyereje barebe niba imitungo ye Hari ibifite agaciro kayo ma cash afite !!(njye mbona amashyari nayo ajya atuma abantu batumvikana

KABERA

Ariko RNC na FDLR bihurirahe mwagiye muyibariza mu Burundi :Malawi na Congo.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

NEW POSTS
Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...