LATEST NEWS
Itohoza
Afrika y’Epfo : Kayumba Nyamwasa ashobora gukurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga cyangwa se akaba yagarurwa mu Rwanda
Publish Date: jeudi 1er juin 2017
VISITS :3096
By Admin

Nyuma y’iminsi mike itsinda ry’abahagarariye impunzi n’abimukira muri Afurika y’Epfo, ritanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga mu mwaka ushize wa 2016 gisaba Leta ko yatesha agaciro ibyangombwa by’ubuhunzi byahawe General Kayumba Faustin Nyamwasa, kubera ibyaha byibasiye ikiremwamuntu akurikiranyweho, uru rukiko rwamaze gutangaza ko rutesheje agaciro ibyo byangombwa.

Uku gutesha agaciro ibyangombwa bishobora gutuma Kayumba Nyamwasa akurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga cyangwa se akaba yagarurwa mu Rwanda agakurikiranwa ku byaha yakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda.

Iri tsinda ry’abahagarariye impunzi n’abimukira muri Afurika y’Epfo, ryari ryagaragaje ko ritifuza ko igihugu cya Afurika y’Epfo cyaba icumbi abanyabyaha bahungiramo bakajya kwidegembya. Kuregera urukiko rw’ikirenga kandi, byaje nyuma y’uko urukiko rukuru rwa Pretoria rwari rwanze iki cyifuzo.

Iri tsinda ryagiraga riti : "Nyamwasa ashinjwa ibyaha by’intambara yakoze mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ibyo bikaba ari ibyaha yakoze ubwo yari umusirikare w’umugenerali mu ngabo z’u Rwanda, ubu akaba ashakishwa n’inkiko zo mu Bufaransa ngo aburanishwe kuri ibyo byaha mpuzamahanga.

General Nyamwasa yahawe ibyangombwa by’ubuhunzi n’abayobozi ba Afurika y’Epfo, birengagije ko amategeko atemerera abakoze ibyaha by’intambara guhabwa ubuhunzi."

Urukiko rukuru rwa Pretoria, rwari rwagaragaje ko Nyamwasa yahawe ibyangombwa by’ubuhunzi bitewe n’uko abayobozi b’iki kihugu bari babonye ko ahigwa na Leta y’u Rwanda, bakanavuga ko iri tsinda rihagarariye impunzi n’abimukira ritigeze rigaragaza ibimenyetso bifatika byerekana ko ibyaha ashinjwa yaba yarabikoze.

Ibyakozwe n’urukiko rukuru byateshwejwe agaciro n’urukiko rusumba izindi muri iki gihugu, ari rwo rw’ikirenga rwanzuye ko Kayumba Nyamwasa akurirwaho ibyangombwa bimwemerera kuba impunzi.


Kayumba Faustin Nyamwasa yigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda aho yari afite ipeti rya Lieutenant General, nyuma aza guhagararira u Rwanda mu Buhinde ku mwanya wa ambasaderi, aho yavuye afata iy’ubuhungiro akerekeza muri Afurika y’Epfo.

Muri 2011, Lieutenant General Kayumba Nyamwasa yahamwe n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura ; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya. Yahamwe kandi n’icyaha cyo gutoroka igisirikare. Yaburanishijwe adahari, akatirwa imyaka 24 y’igifungo. Afatanyije na bagenzi be barwanya Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe, bashinze ishyaka RNC rirwanya byeruye ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kugeza ubu nyuma yo gufatirwa icyemezo cyo kwamburwa ibyangombwa by’ubuhunzi, ntibiratangazwa niba Kayumba Nyamwasa azahita azanwa mu Rwanda ngo arangize igihano yahawe cyangwa niba azoherezwa mu Bufaransa ahari izindi nkiko zishaka kumukurikirana.

Kayumba Nyamwasa

IBITEKEREZO
Bijumba

Inda nini muyime amayira iguteranya ninshuti ukaba umugaragu winda ubuse waba uri general ukaba ubayeho nkawa musilikare wo hasi uyobora ? Birumvikana baha harimo itandukaniro kugira igifu kinini numuregwe nibyo bituma ukeracyera mu bihugu byabandi ubonye uyo uza kujyayo nkumushoramali byibura ukaba umuherwe ugafasha imfubyi nabapfakazi warwaniriye ugakiza amagara yabo none niwowe usubiza inyuma ibyo warugezeho mbega agahindaaaaa !

dida

Dore ibyo mu kinyarwanda bita kwikura amata ku munwa. Nkubu koko general yarabayiki koko !!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...