LATEST NEWS
Itohoza
Agashya : Abakandida muri Guverinoma ya Nahimana bari kumukwepa
Publish Date: mardi 24 janvier 2017
VISITS :4643
By Admin

Ese abayoboke b’ishyaka rya Nahimana baba bamushyigikiye muri gahunda arimo

Maze iminsi nkurikirana iby’uyu mugabo ushaka kuziyamamariza kuyobora u Rwanda mugihe ishyaka ashaka kuzahagararira ritarandikishwa mu mashyaka akorera mu Rwanda ni ukuvuga ko iryo shyaka ritemewe.

Nkuko natangiye nibaza nakomeje gusubiza amaso inyuma bintera kwibaza niba koko abo bakorana mu ishyaka akazi ka buri munsi ndetse n’abayoboke baryo baba bamushyigikiye muri iyo gahunda ye bintera urujijo gusa mvanamo umwanzuro ndibubagezeho mugika cya nyuma, Ishyaka Ishema Party rifite abayoboke kugeza ubu tutazi umubare gusa icyo nahamya nuko batageze ku 100 ku isi yose !,

uwo mubare nawo ubaye mwinshi kubera ko hajemo kwihuza nandi mashyaka 2 harimo niryundi witwa Akishuri Abdallah ryitwa Urukatsa nirindi ryitwa PDP Imanzi. Nkurikije ibyo nzi bibera mu ishyaka rya Nahimana nuko kuva yavuga ko ashaka kuziyamamariza kuyobora u Rwanda hari benshi bagiye birukanwa muri iryo shyaka kubera ko batari bamushyigikiye amazina yabo sindi buyashyire hanze kubera ko batabyifuza ko nayagaragaza, muri abo bagiye basezererwa kubera kudahamanya na Gahunda ya Nahimana bantangarije ko bo bifuzaga ko hakoherezwa abandi bantu bahuriye mu ishyaka ariko nabyo byabanje kwigwa neza nuko Nahimana atangira kubarwanya avuga ko ishyaka ariwe urihagarariye ntawundi wamubanza imbere gusa bambwira ko inama zimwe bamugiriye ubu yazishyize mu bikorwa zimwe murizo nuko mbere yavugaga ko ashaka gukora revolution Hutu (Impunduramatwara ya Bahutu) aho azakora iringaniza mu Rwanda, buri bwoko bugahabwa umwanya ni ukuvuga ko ashyigikiye igarura rya moko mu gihugu.

Kangaruke kuri bamwe mubayobozi bishyaka rye kandi ba hafi batigeze bakozwa gahunda yo kumuherekeza mu Rwanda kandi batarahwemye kumwereka ko bamushyigikiye igihe cyagera bakisubiraho abandi bagashakisha impamvu zidasobanutse !

Umuyobozi wungirije Nahimana Witwa NTAGANZWA Damascene ubarizwa mu gihugu cy’u Buholande akaba anakomoka mucyahoze ari perefegitura ya Cyangugu uyu mugabo ari mubatangaje mbere ko azazana na Nahimana Thomas ariko bijyeze mu Cyumweru cya nyuma yakuyeho telephone arashakwa arabura. Jeanne Mukamurenzi uyu nawe n’umwe mubagore baba hafi Nahimana muri ririya shyaka batahwemye kumwamaza ndetse no kuvuga ko azazana nawe mu Rwanda ariko byagera ku munota wa nyuma nawe akabivamo. Chaste Gahunde uyu nawe ashinzwe imirimo myinshi mu ishyaka rya Nahimana ndetse we akaba yaragerageje no kubeshya abamukurikira ko yazanye na Nahimana akifotoreza ku kibuga cy’indege ajijisha abantu ariko agahita yisubirira inyuma mugihe atigeze ahwema kuvuga ko nawe azaza i Kigali amakuru mfite nuko we atigeze ajya no gushaka icyongombwa na kimwe bishatse kuvuga ko ibyavugirwaga kururimi rwe bihabanye nibyo yarafite ku mutima.

Abdallah Akishuli uyu nawe navuga ko ataba mu ishyaka rya Nahimana ariko akaba ari muri ya mpuzamashyaka bishatse kuvuga ko ku munwa nawe amushyigikiye ariko ku mutima bikaba bihabanye nawe ari mubatarigeze bagaragaza ko azaherekeza Nahimana kumufasha kwiyamamaza. urutonde ni rurerure ariko nabahitiyemo izo ngero.

Abakandida muri Guverinoma ya Nahimana bamwe bakuye telefone zabo

Nkurikije isesengura nakoze n’amakuru nahawe na bamwe mubabarizwa mu ishyaka Ishema ni ikimenyetso kigaragaza ko Nahimana adashyigikiwe nabo ayobora kuko biramutse aribyo ntiyakabaye ashaka abo bazana akisanga batarengeje 2 kandi yitwa ko ayoboye ishyaka ribarizwamo abantu benshi kandi bashyigikiye gahunda ze.

Agashya rero muri iki gitondo ngo yaba yabyutse ahamagara bamwe mu bayoboke be yizeye ngo bashyireho guverinoma nkimwe y’abatabazi ngo baramukwepa ndetse bakuraho na telefone. Ni dange

Peter Mahirwe

IBITEKEREZO
ukuri

Nahimana naze yiyamamaze abanyarwanda nibamugirira ikizere bazamutora. Gusa bizamusaba imbaraga nyinshi ! amateka abanyarwanda banyuzemo yarabigishije ku buryo bamaze kurenga ivanguramoko barashaka kwiyubakira igihugu bashyize hamwe !

Ruhago

ARIKO. NAHIMANA, RUDASINGWA,NYAMWASA. UZI YUKO BAZAKEKA KO MUBATINYA CYANE ? KUKO NIYO MAKURU MWANDIKAHO KENSHI. NA. RUKOKOMA. MUJYE MUNYUZAMO MWANDIKE. NIBINDI. KUKO. MURABAHA AGACIRO CYANEE !!!

Umututsi nyawe

Hahahaaaaaaa dore dore leta sha umuhutu arashimisha cyaneeeee wweee hahaaaaa dore abashaka kuyobora umututsi Imana yaravumye guyz kurinda isi irangiy ntimuzongera kuyobara umututsi

Kamonyo

Amashyaka y'abiyita abanyapolitiki akorera ishyanga,nta kintu gifatika agira ashingiraho kuburyo hagira abayayoboka,usanga icyo ahuriraho ari ugusabiriza amafaranga yigira mu mifuka y'abayashinze gusa !! Niyo mpanvu n'iby'iyi nterahamwe byibera kuri facebook gusa utagira ahandi ubisanga

Rindiro Aimé

Muraho, uwo mugabo nahimana ni mumureke azicuza imbere y'imana ese yakomeje imirimo ye.....akigisha urukundo,aho kujya muli politique nagumane nuwo mukobwa wa docteur Aki.....ndabona baberanye kwi photo ese mwamenya niba agisoma misa,atanga penetesiya ahaaaaa.......mwabwira uwaba yaramuhaye ubwo padiri.

kaka

Wowe uvunga ibyo Nahimana ativungiye urimuntu ki ?nibaurinkomamashya ya kagame ndagusabye woroguharabika Nahimana thomas,iyo ndemukarasi muhoramurata hiryanohino niyondushaka kumenya,ibyayo ntiba abahutu batayiparisipamo,murakoze,turabusangira kungufucyangwa kuneza uyumwaka nuwokwibonamurwatubyaye nibibangombwa tuzafatanimbunda ntakibuze ?

Joss

Aya mukuru nayo mwirirwa mumuvugaho atuma musa n'abafite agaciro mumubonamo, kandi buri muntu muzima wese abona Nahimana ari igisazi cyiberey'aho. Twasuzugurwa abanyarwanda ye ! Nimurebe namwe Nahimana ayobora Ingabo !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri...

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan yasimbujwe

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan...

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...