LATEST NEWS
Itohoza
Agatha Kanziga : sinigeze numva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga
Publish Date: samedi 29 avril 2017
VISITS :5818
By Admin

Mu kiganiro Agatha Kanziga, umugore wa Habyarimana Juvenal yagiranye n’umunyamakuru Peter Verlinden yabajijwe kubijyanye nibyo Radio RTLM yatangazaga maze asubiza ko we na Habyarimana batigeze bumva iyo Radio n’umunsi numwe. Kanziga yavuze ko umukozi we wo murugo ariwe wamubwiraga ko radio RTLM irimo guhangana n’indi yitwa MUHABURA ariko we atigeze ayumva nabusa.

Umunyamakuru yamubajije ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi maze avuga ko atigeze amenya ko mu Rwanda Abatutsi bari kwicwa ahubwo ngo yabimenye taliki 10/04/1994 ubwo yari ageze mu gihugu cy’ubufaransa we n’umuryango we.

Kanziga agaragazwa n’abashakashatsi benshi nk’umuntu wari ufite ijambo n’ububasha bukomeye k’umugabo we ndetse n’ubutegetsi bwariho mbere ya Jenoside no mugihe yabaga, cyane cyane kubera inkomoko ye (akomoka mu majyaruguru) ndetse n’Akazu yabanagamo n’abandi bavugaga rikijyana icyo gihe.

Na nyuma yaho Habyarimana ahanuriwe mu ndege, Kanziga yakomeje kugira uruhare rukomeye mu byemezo byafatwaga muri Jenoside. Yagize ijambo mw’ishyirwaho ry’uwari umukuru w’ingabo wari uzwiho kwanga Abatutsi. Nkuko byagiye bitangwaho ubuhamya, Kanziga ari mu bayobozi bishimiye iyicwa ry’abanya politiki batari bashyigikiye Jenoside.

Ijambo ndetse n’ingufu Kanziga yagiraga byaje kugabanuka igihe yajyanwaga mu Bufaransa n’ingabo zabwo nyuma y’iminsi itatu hishwe umugabo we ngo wari mu mishyikirano “n’inyenzi” kandi umugambi wo kumara Abatutsi wari waranogejwe. Kanziga akigera mu Bufaransa, Francois Mitterand , wari Perezida w’u Bufaransa yamwakirije inkunga ingana na 40,000$ biciye muri ministeri ishinzwe ingengo y’imari, ayo mafaranga yitwa “ubufasha bwihuse ku mpunzi y’umunyarwanda”

Ni akumiro ndetse n’igitangaza kumva Kanziga avuga ko atumvaga ndetse ngo anakurikirane Radio RTLM yashinzwe n’ishyaka rya MRND kugira ngo ibe inzira yo kunyuzamo ibitekerezo ndetse no gukwirakwiza amacakubiri agamije kurimbura Abatutsi kandi umuyobozi wa MRND yari Habyarimana umugabo we.

Umunsi iyo Radio itangizwa ku mugaragaro habanje igikorwa cyo gukusanya amafaranga hagamijwe kuyitera inkunga, Habyarimana ubwe yatanze miliyoni 1,000,000 hamwe na ba Kabuga Felecien ari ni nabo bayoboraga umurongo wibigomba kuvugirwaho biciye kwa Ngirumpatse.


Habyarimana Juvenal kw’isonga ry’abaterankunga ba RTLM

Uretse na RTLM Kanziga Agathe n’umugabo we banateye inkunga ikinyamakuru KANGURA cyamamaye mu gukwirakwiza urwango rw’Abatutsi. Kanziga niwe ubwe wacyishingiye maze akoresha Hassan Ngeze nkagakingirizo kazajya kandika ibyo ubwe yamwibwiriye.


Bamwe mu banyapolitiki bishwe muri Jenoside

Taliki ya 13 Mata 2017, ubwo hibukwaga abanyapolitike bazize jenoside yakorewe Abatutsi hari umurinzi w’igihango wari ushinzwe gushyingura abasirikare yatanze ubuhamya avuga ko mu rugo kwa Kanziga haje Abasirikare bakomeye maze abihera ubwe amategeko yo gutangira kurimbura Abatutsi ndetse ayo mategeko yayatanze ari kumwe na mushiki wa Habyarimana wari umubikira. Nibwo ingabo zishinzwe kurinda umutekano wa Perezida zahise zijya kwica abihaye Imana babaga muri Centre Christus bahawe amabwiriza na Kanziga hamwe na Muramukazi we w’umubikira.

Uyu munyamakuru Peter Verlinden wabajije Kanziga ari mu banyamahanga Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko ahamya ko habayeho Jenoside ebyiri, no kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Uyu Peter duherutse kumwandikaho inkuru ubwo yashatse guteza akavuyo ariko aza gufungirwa mu kazu ; Soma

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
RUGAMBA

Uwo mukobwa wa magera nagapfumbate impiri yo kata,hari umupadiri uherutse kuza kumusura avuye i rambura witwa nyiribakwe,maze mbura imbunda ngo mbereke none cyasubiye i rambura .

dudu

Agatha rwose !!! Biratangaje kumva umufasha w'umukuru w'igihugu aganira n'umuyaya cyangwa umuboyi ! Uzabeshye abazungu.

Cacou

Iki kiganiro naracyumvise ariko natangajwe n'amagambo uyu mugore yakoreshagamo yuzuyemo ubushinyaguzi no guhakana genocide yakorewe abatutsi, nanubu aracyafite urwango, iyo wumvise amagambo avuga byonyine bigaragaza guhakana no gupfobya genocide yakorewe abatutsi, yakagombye kugezwa imbere y'ubutabera. Biratangaje kubona ahakana ko atigeze yumva RTLM kandi yari radio yabo. Ahaa !! akabi gasekwa nk'akeza kandi Akabaye icwende ntikozwa niyo kogejwe ntigashira umunuko.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...