LATEST NEWS
Itohoza
Amakimbirane hagati ya Company zitwara abagenzi Nyabugogo na RITCO (Rwanda Interlink Company Limited)
Publish Date: vendredi 17 février 2017
VISITS :4246
By Admin

Kuva ku munsi w’ejo kuwakane tariki 16 Gashyantare 2017, amakuru yatangiye gucicikana hirya no hino, kuri group za Whatsapp kuva muri Gare ya Nyabugogo aho ikigo cy’ubucuruzi gishinzwe ubwikorezi, RITCO (Rwanda Interlink Company Limited) cyatangiye kugirana amakimbirane n’ibindi bigo bisanzwe bimenyerewe mu mwuga w’ubucuruzi bushingiye ku gutwara abagenzi ( Transport).

Aya makimbirane aravugwa muri Gare ya Nyabugogo nyuma yaho RITCO yatangiye gutwara abagenzi bava cyangwa bajya mu ntara, nyuma yo gufungura imirimo ku mugaragaro kuya 6 Gashyantare 2017, hari hashize amezi arindwi iki kigo kiri mu mavugurura, kuko cyatangije kuwa 5 Gicurasi 2016 nyuma y’iseswa rya ONATRACOM.

Mu muhango wo gutangiza ibi bikorwa ,umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya Ritco, Robert Muhizi, yatanze icyizere ku bagenzi ko RITCO izasohoza neza inshingano zari zarananiye ONATRACOM, harimo no gutwara abaturage mu byaro.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Dr Alexis Nzahabwanimana atangiza ku mugaragaro RITCO

Ariko iki kizere kirasa nikirimo kugenda kiyoyoka kuko ubu RITCO yatangiye kugirana amakimbirane n’ibindi bigo, ashingiye ku kurwanira abagenzi muri Gare ya Nyabugogo.

Kurwanira abagenzi

RITCO iraregwa naba mukeba kurwanira nabo abagenzi bajya mu ntara atarizo nshingano zayo. Ikindi ngo ni uguteza akavuyo yitwaje imbaraga za Leta ifitemo imigabane ingana na 52%, aho ngo ifite insoresore zikurura abantu zibashyira mu modoka zabo kugahato ari nako yahantantuye ibiciro kuburyo aho abandi bagira mu ntara ibihumbi bitatu ( 3000) yo itwarira abagenzi kuri 2500.Kandi RURA yarashyizeho ibiciro by’ingendo hose mu gihugu bijyenwa muri rusange buri mugenzi wese akwiye kugenderaho.

Gupakirira hanze ya Gare

Ikindi binubira babwiye Rushyashya.net ngo naho usanga imodoka ya RITCO ipakirira abagenzi mu muryango wa Gare no hanze yayo, mugihe izindi ziri kumurongo waho zikorera bityo bakaba bavuga ko barimo gucyura ibihombo.



Umuyobozi wa RITCO Rukundo Julias

Umuyobozi wa RITCO Rukundo Julias yabwiye Rushyashya ko ibyo bavuga ataribyo ko ntakibazo gihari uretse “Competition”.badashaka, ati : Twatangiye akazi kandi turagakora neza, turi gutwara abagenzi batugana, ahubwo abo bavuga ibyo nibo bashyizeho izo nsoresore zibuza abantu kujya mu mamodoka yacu, zibakurura ngo bajye mu zabo.

Ati : Turimo gutwara abantu neza tubaha za ticket, bakagenda ku isaha, icyo tugamije ni ugutanga Service neza, abantu bakagenda neza, bakagerayo amahoro.

RITCO n’ ikigo cyatangiye gikora by’agateganyo cyifashishije bus 22 na Coaster 30 cyasigiwe na Onatracom, kiza no gutumiza izindi modoka nshya.

RITCO Ltd yashinzwe nyuma y’Inama y’abaminisitiri yo kuwa 16 Ukuboza 2015 yemeje ikurwaho rya rya ONATRACOM, ikemeza ishyirwaho ry’Isosiyete Leta ifatanya n’Abikorera y’Itwara ry’Abantu muri rusange. Leta ifitemo 52%, naho 48% ikaba iy’ikigo kimenyerewe mu gutwara abantu mu Rwanda, RFTC. Bakuriwe na Col. Twahirwa Dodo.



Imodoka za RITCO

Cyiza D.

IBITEKEREZO
sebazung

Nibashyireho imodoka nkuko PNATRACOM yakoraga zigera kubaturage hose Kaduha Ruhuha Birambo Nyaruguru Mubyaro hose

rukas

Ahubwo ayo ma company yandi wa mugani ntiyifuza competition, nonese wajya nu bihenze kd hari ibihendutse, ahubwo bashyire za megaphones muri gare ahantu hose ku buryo ntawuzongera kujya muri ibyo bindi bihenda

Dodos

Badushyirireho namwe imodoka Ivan Nyabugogo ajya Ruhuha mu Bugesera kuko yahozeho

Nshimiyimana buregeya

Insta nabagira nuko bakorerahamwe bagafatanya ariko si ugukorerahamwe nuko company ntizihuye ariko nuba umugenzi akatishije hamwe bakamufata kugahato bakamu.jyana.ahandikugahanto ibyosibyiza repose ahubwo leta.yabahana ntabindi..murakoze !!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu Bufaransa

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu...

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...