LATEST NEWS
Itohoza
Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya
Publish Date: dimanche 26 février 2017
VISITS :8718
By Admin

Baca umugani mu kinyarwanda ngo " Amaraso arasama" kenshi iyo umuntu yavushije amaraso ntasinzira iyo shusho igaruka kenshi muri we hari n’abata umutwe bakarara bagenda ku irimbi nka Kayumba Nyamwasa usigaye urara ku irimbi rya Col. Karegeya.

Hashize iminsi hibukwa rupfu rwa Col Patrick Karegeya, wapfuye urupfu abenshi batabashije gusobanukirwa, aguye muri imwe mu mahoteri yo mu gihugu cya Afrika y’epfo, hakaba hagikorwa iperereza ku cyaba cyaramuhitanye. Ariko mugihe hibukwa Karegeya hajye hanibukwa umuhanzi Jean Christophe Matata yahitanye.

Nkuko bigaragara mu kinyamakuru cyandikirwa muri Africa y’epfo, ngo hari ibimenyetso police yaho yabashije gukusanya k’urupfu rwa Karegeya, ariko bikaba bitarajya ahagaragara ngo bimurikirwe itangazamakuru, kuko hari n’ibindi bagikusanya.

Weekend Post ku rupapuro rwayo rwa 4, ngo hari umwe mu bakozi ba Hotel karegeya yarayemo wabatangarije ko hari ifoto yabonetse mu byuma bishinzwe gucunga umutekano, yaba yarasigayemo ku bw’amahirwe kuko andi yahanaguwe. Ikaba rero yarashyikirijwe police nka kimwe mu bimenyetso bishya.

Icyatumye ngo iyo foto bemeza ko ari iya nyakwigendera Patrick Karegeya, ngo ni uko hagaragara ho ikarita y’ubuhunzi yamwemereraga kuba muri Africa y’epfo, yari yataye ku gitanda yari aryamanyeho n’umukobwa utaramenyekana nubu bagishakisha amakuru ye.

Kayumba Nyamwasa mu irimbi

Weekend Post, ikomeza ivuga ko amakuru bakesha abakozi ba hotel, ari uko ngo Karegeya nubundi yari asanzwe ahatemberera, akanaharara, arikumwe n’abantu batandukanye biganjemo igitsina gore. Mu makuru agenda acaracara rero ngo ni uko bakeka ko Karegeya yaba yarishwe nuriya mugore bararanye iryo joro atumwe na Kayumba, kubera urwikekwe kuko akenshi ngo uwo mugore bamubonanaga rimwe na Kayumba ubundi na karegeya.

Patrick Karegeya ( RIP)

Police yagerageje kubarura ingendo zose Karegeya yagiye agirira muri iyo hotel, ngo barebe uwo bararanye nyuma. Cyokora ngo ushyirwa mu majwi ni umugore w’umurundikazi, batashatse gutangaza izina rye mu gihe iperereza rigikomeje.

Mwibuke ko uyu murundikazi bikekwa ko ari nawe wahitanye umuhanzi w’icyamamare w’Umurundi Jean Christophe Matata watabarutse tariki 3 Mutarama 2011 nyuma yo gukorera ibitaramo bitatu mu mujyi wa Johanesbourg muri Afrika y’Epfo.

Uwari umuhanzi w’icyamamare Jean Christophe Matata

Uyu mukobwa wari ihabara rya Patrick Karegeya waguye mu buhungiro muri Afurika y’Epfo yivugiye ko uyu mugabo yaba ari inyuma y’iyicwa ry’uyu muhanzi. Ibi yabidutangarije mu ibanga rikomeye ubwo twamusangaga mu gihugu cy’u Burundi kitarazamo ibibazo.

ati : Ni koko urupfu rw’uyu muhanzi rwavuzweho ibintu bitandukanye cyane cyane mu nshuti ze ndetse na bagenzi be b’abahanzi bakundaga gukurikirana imibereho ye (...) ariko byose byabazwa Karegeya

Karegeya na Matata bakunze umukobwa umwe

Iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru Rushyashya, rivuga ko Patrick Karegeya wari mu buhungiro muri Afrika y’ Epfo ari we wacuze umugambi wo kwivugana uwo muhanzi.
Mu kiganiro kirambuye ikinyamakuru cyacu cyagiranye n’Umurundikazi utarashatse ko izina rye ritangazwa ku mpamvu z’umutekano we, uvuga ko yari ihabara rya Karegeya, yatangaje byinshi bitari bizwi.

Yatangiye agira ati “Nari nsanzwe ndi inshuti magara ya Nyakwigendera Matata kuva i Burundi (n’amarira abunga mumaso ). Nari maze imyaka irenga 7 ntabonana na Matata ariko twongeye kubonana ubwo yansagaga muri Afrika y’ Epfo”.

Abajijwe imvo n’imvano y’umugambi wo kwica Matata ; uwo mukobwa yavuze ko nyuma y’imyaka 7 atabonana na Matata, bahuye nyuma y’igitaramo cya mbere cyabereye mu mujyi wa Durban aho yari yatumiwe n’Abarundi batuye muri Afrika y’Epfo.

Ati ‘’mu ijoro ryo kuwa 31 Ugushyingo 2010 twavanye i Durban tujyana i Johannesburg aho nari nsanzwe ntuye kuko nawe yagombaga gufata umwanya wo kuruhuka kugira ngo ategure igitaramo cye.”

Yakomeje atangaza ko n’ubwo yari asanzwe ari ihabara rya Karegeya, icyo gihe yajyanaga na Matata i Johannesburg yari azi neza ko Karegeya yagombaga kujya muri Tanzania cyangwa muri Somalia.

Yatunguwe ngo no kubona ubutumwa bugufi bwa Karegeya bugira buti ”urugendo rwanjye rwapfuye ubishoboyewansaga hano (…)”.

Umukobwa ntiyazuyaje yitaba uwo yitaga umutware we aho avuga ko yagiye afite ubwoba kuko yakekaga ko Karegeya yamenye ko yaryamanye na Matata.

Karegeya yari azi umubano uyu mukobwa afitanye na Matata

Uyu mukobwa akomeza ati “Nakubiswe n’inkuba kuko Karegeya yambwiraga uko nabonanyena Matata aho nahuriye nawe, ibyo twakoze byose nk’aho yari ahari, ambwira ko Matata atamwizera kuko ngo ashobora gukoreshwa n’abantu baziranye nawe mu Rwanda bakaba bamutuma kumugiririra nabi ankoresheje. Namwemereye ko koko twaryamanye ariko ko ntacyo yigeze ambaza kuri Karegeya.”

Ubwo Karegeya yamubwiye ko agiye kumuha misiyo yo kujya gusaka mu bintu bya Matata akareba no muri telefone ye abamuhamagaye n’ubutumwa baba bamwandikiye ndetse n’abazimwohereje.

Yamubwiye ko byamugora, amubwira ko atagira ikibazo ko agiye kumuha umuti ari bumushyirire mu cyo kunywa nibagera mu cyumba ugatuma asinzira bityo agakora iyo misiyo.

Muri ako kabari i Johannesburg niho Col. Karegeya yakundaga kwicara niho yandikiye sms ihabara rye muri aya magambo " ”urugendo rwanjye rwapfuye ubishoboyewansaga hano (…)”.

Karegeya yatandukanye n’uwo mukobwa amuhaye umuti mvaruganda wo guha Matata, kugira ngo umusinzirize amusake abone uko aza kureba ibintu byose afite mu madosiye ye na telefone igendanwa.

Umukobwa yakomeje atangariza Rushyashya ko amaze kubikora yabibwiye Karegeya, nawe yohereza uwitwa Frank Ntwali, muramu wa Kayumba Nyamwasa ngo amusanga kuri hoteli amuha amadosiye ye na telefone ye arebamo ibyo yari akeneye arangije aragenda.

Uri iburyo ni Frank Ntwali, muramu wa Kayumba Nyamwasa n’umurundikazi wakoze ishyano

Bucyeye Matata yabwiye uyu mukobwa ko yumva atameze neza. Ngo yahise atinya kujyana na nyakwigendera mu gitaramo cye cya nyuma cyabereye i Cape Town.

Abakurikirikiranye urugendo rwa JC Matata batangaza ko nyakwigendera yatangiye kwerekana ibimenyetso by’intege nke mbere no hagati y’igitaramo yagiriye i Cape Town. Ndetse ko na nyuma y’urupfu rwe hari dosiye ze zabuze.

Aho nta n’ubwo yashoboye kurangiza igitaramo kuko yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Somerset Hospital i Cape Town aho yahise ashiramo umwuka ahagana mu saa yine z’ijoro ryo ku itariki ya 3 Mutarama 2011.

Uyu mukobwa n’ikiniga kinshi avuga ko yumvise inkuru y’uko Matata yapfuye, ari bwo yabonye ko umuti Karegeya yamuhaye ushobora kuba bwari uburozi.

Akomeza avuga ko nyuma yo gukora ayo marorerwa yahinduye telefone kugira ngo Karegeya namushaka amubure kuko yabonaga nawe ashobora kumugira nka Matata.

Gutinya Karegeya byatumye abishyira ahagaragara

Ngo yatumyeho kenshi uyu mukobwa ko amushaka akoresheje Ntwari Frank, abona ko nawe ashaka kumuhitana, aribwo yafashe icyemezo cyo guhunga ava muri Afrika y’Epfo asubira i Burundi. Yahisemo kubivuga kubera ubwoba kuko amaze iminsi abona ibimenyetso ko ashobora kwicwa.

N’ubwo hari abavuze ko nyakwigendera yazize idwara y’ibihaha (infection pulmonaire) nta mpapuro za muganga zibigaragaza nk’uko Rushyashya yabitangarijwe n’umuhungu we Pappy Matata utuye ku Kivugiza i Nyamirambo.

Nyakwigendera Jean-Christophe Matata yavukiye i Bujumbura mu gace ka Kinama, aho ise umubyara yari Umunyekongo w’umurundi naho nyina akaba Umunyarwandakazi. Yatabarutse tariki 3 Mutarama 2011 nyuma yo gukorera ibitaramo bitatu mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yababaje benshi bakundaga muzika ye dore ko yari icyamamare mu karere ndetse no muri Afurika muri rusange.

Cyiza D.

IBITEKEREZO
baziruwiha

Kayumba yararenzwe,mwihorere agumye atumutwe iyo Afrika yepfo,yakwemeye amakosa agasaba imbabazi abanyarwanda akemera ko yabahemukiye,agakoreshwa ninda nini,none abamushutse bakaba batamwitayeho,akaba arimo kwangara

Paul

Politique ni nziza, ariko nyangira ko ibobekamo ubwicanyi. Mukure urugero rwiza kuri Paul Kagame Umuyobozi W'Indashyikirwa ku isi yose !

Ntarugera Deo Koya

Twongyere dushimire Rushashya amakuru anyuranye itugyezaho. Tunasabe uruhusa rwo gukosoore ijambo "IRIMBI" ryakoreshejwe nabi. Abanyamakuru basabga gukoresha imvugo ikwiye iteka kuko urubyiruko rubigiraho ururimi n'imvugo nziza. Ibinyamakuru ni ishuri rikomeye cyane, ndetse risumba na za kaminuza nyinshi zibaho mw'izina, ariko zitigisha abazigana uko bikwiye. Aho kuvuga "IRIMBI RYA KAREGYEYA", tugomba kuvuga "IMVA YA KAREGYEYA". Tubaye tubashimiye

kalisa

Niba amaraso y'abantu yabuzaga ababishe gusinzira, Hitler ntabwo yari gusinzira n'isegonda imwe. Ariko hariho abakwepa bakajya kwisinzirira muri Afurika y'epfo cyangwa ahandi.

Ruhago

AMARASO ARASAMA UBIVUZE UKURI. UWAVUSHIZE AMARASO WESE AZAYABAZWA NKUKO GAHINI YABAJIJWE AYA MURUMUNAWE. ABELI. IMANA NTIRYA RUSWA !!!!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu Bufaransa

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu...

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...