LATEST NEWS
Itohoza
Amaraso mashya muri Rwanda Diaspora Global Network – RDGN
Publish Date: jeudi 22 décembre 2016
VISITS :3555
By Admin

Kigali hamaze gutorwa abayobozi bashya muri Rwanda Diaspora Global Network – RDGN abo ni Murenzi Daniel watowe nk’umuhuzabikorwa akaba ava Arusha Vice ni Tom Ntagozera kuva Danemark, umunyamabanga ni Théophile Rwigimba kuva Canada, ushinzwe itumanaho ni Uwodukunda Placide kuva China naho umujyanama ni Catherine Muhimpundu kuva South Africa.

Izi mpunduka zije nyuma y’amakimbirane hagati ya komite yari isanzweho iyobowe na Alice Cyusa. Amakuru agera kuri Rushyashya akavuga ko nyuma y’inama y’inzego z’ubuyobozi za Rwanda Diaspora Global Network (RDGN) yamaze hafi amasaha 5 n’igice, yatumijwe na Ministeri y’ububanyi n’amahanga hatashoboye gutorwa komite y’inzibacyuho. Hemejwe ko izo nzego zizatorwa ku itariki ya 19 Ukuboza 2016. Si ibyo gusa kuko ibikorwa byose bya Diaspora byari biteganijwe muri uku kwezi k’Ukuboza 2016 byahagaritswe byose !

Murenzi Daniel

Komite ngenzuzi ya Diaspora Nyarwanda yari iherutse gufata icyemezo yirukana burundu, Alice Cyusa wari umaze umwaka n’amezi 11 ari umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga ku rwego rw’Isi na Norbert Haguma wari Visi Perezida we, babashinja ‘amakosa akomeye ashobora gusenya umuryango’.

Iyi komite yahagaritse aba abayobozi nyuma yo gusanga mu mikorere yabo harimo ‘ibibazo biteye ubwoba ku buryo bidakemuwe vuba na bwangu’ abanyarwanda ba Diaspora Nyarwanda bahura n’ingaruka nyinshi zirimo kuba umuryango wasenguka kubera amakimbirane, amatiku n’amacakubiri aterwa n’imikorere idahwitse y’aba bayobozi bahagaritswe.

Alice Cyusa

Umwanzuro uhagarika aba bayobozi bombi wafashwe na Komite ngenzuzi igizwe na Apollo Mbabazi, Julienne Mukabucyana na Padiri Eric Déo Kabera ; kuwa 17 Ugushyingo 2016 ; nyuma y’uko mu Ukuboza 2015 nabwo hari hafashwe icyemezo cyo kubahagarika ariko baza guhabwa umwanya wo kwikosora biba ibyubusa.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera iteshamutwe rya Trump

Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera...

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya...

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri...

NEW POSTS
Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

25-09-2017

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu...

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

24-09-2017

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...