LATEST NEWS
Itohoza
’ Amarira ’ ya Jean Daniel Mbanda yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook
Publish Date: lundi 4 septembre 2017
VISITS :3286
By Admin

“Mukibaho se mwa mfura mwe ?

Buriya murareba mugasanga mudahemukira uriya mwana Mlle Diane mumwosha ali nako mumushinyagurira ?Birababaje ni ukuli !

Buriya mubona Diane koko ashobora kuba umunyapolitiki ? Mbega mbabwize ukuli ? Njye ndamupinga rwose kubera impamvu nyinshi ntakeneye kurondora. Nagirango mbamenyeshe gusa ko uretse no kuba “umunyapolitiki” adashobora no kuba “umupolitisiye” niba mwumva aho bitandukaniye.

Hashize imyaka irindwi mbasabye kutoshya Ingabire, cyangwa Twagiramungu, cyangwa Mushayidi ndetse na Ntaganda, nk’uko mubibona muli iyi message ili aha hasi.

Icyo mwaramparabitse biratinda Aliko nyuma yaho igihe cyaje kumpa UKULI kuko mu amanzaganya balimo bamazemo imyaka irindwi nta n’umwe muli mwe wabatabaye ,ntawabemuriye cyangwa ngo abasure. None muli mo muroshya umwana w’abandi nk’aho mufite icyo mupfa na nyakwigendera Rwigara.

Oya Rwose nimusigeho.

P.S :

Nali nibagiwe kubabwira KO umunsi nabonye Nyina umubyara amukenyeza yarangiza akamujya inyuma ngo bagiye gutanga “candidature” nararize ndi njyenyine ndahogora ndangije ndavuga nti wihogora Mbanda imfura zarashize , umuco urakendera.

Bukeye numva nyina wabo uba hano Ottawa amwogeza ngo ni” intwali” mpita numva KO hali ikindi kibyihishe inyuma kuko twese ntabwo twasangira UBUGORYI bene kariya kageni.

Mumbabarire ndarambiwe kandi ndananiwe. Ni ukuli je n’en peux plus !”

Jean Daniel Mbanda

IBITEKEREZO
Rutishereka

Mbanda afite ukuri ! Aho kugirango ngo Diane yiyamamaze iyo hiyamamaza Adeline cyangwa Rutabana .None ngayo arimo arabwira umupolisi wigihugu ngo Tais Toi ? kandi ashaka kuba perezida wigihugu gicungiwe umutekano nuwo mupolisi . Yebaba Ingabire we ni urwenya ! Ese ko numva mu ishyaka rye ngo harimo abagabo..eh ba Bukeye ba Bhunga cyangwa se umugabo we Lini habuze numwe ujya ku itabaro aho kwoherezayo umugore ? Abagabo babanyabwoba pu !!! yewe turekere iyo Kgame yarabatsinze kandi azabatsinda.

Emile Kamasa

Nibarize Mbanda. Wowe mbere y'uko ukimirana wari washutswe na nde ?

Rebero Jeremy

Mbanda koko yarizwa näibibera kuri Diane. Hari byinshi bahuriyeho nko gushaka kwiyamamaza mtabagere ku rwego rwo kujya ahagaragara. Gusa hari nibibatanya. Mbanda yagize imiziro yuko yafunzwe harimo nimpamvu zubujura naho Diana arazira ngo ko ashaka kuzihorera ! Ibindi Mbanda avuga ni ibyo adukinga mu maso : Kuba bombi ari abatutsi näabacikacumu ntacyo bimubwiye. Kuba umwe yamamaza Kagame undi akamurwanya nibyo mpamvu nyamukuru

Placide Muhigana

Ngo ni nde woshya ba Twagiramungu, Ingabire, Mushayidi, Rwigara, etc. ? Abo bahanga boshya abantu bakuru bangana kuriya nimubatubwire tuzajye tubirinda !

Anne

Mbanda ibyo avuze nibyo aba bana barabahemukira kubashora mubyo batazi babarekure basigarane nyina birababaje gukoresha abana ibintu nkibi .

Hadassah

Ariko Mbanda wasetsa wasetsa..... Ngo Wararize urahogora ? Urizwa na Diane mwene Rwigara ? Ayiwee.. Iririre kabisa, n uru byabo rwawe...n umu fasha wawe Candida.... Iririre MBA ; Iririre wongere wiririre...singusabye kwigenzura..


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na...

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col...

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...