LATEST NEWS
Itohoza
Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda
Publish Date: jeudi 6 juillet 2017
VISITS :5453
By Admin

Nyuma yaho Michael Ryan, Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda ashyize kuri Twitter ifoto ari kumwe n Diane Rwigara ndetse akanandika amagambo asa n’uhinyura ibyo Commission y’amatora yatangaje igihe yasohoraga urutonde rw’agateganyo rw’abakandida baziyamamariza umwanya wa Perezida w’igihugu ; abanyarwanda benshi bakomeje kunenga bikomeye amagambo Ambasaderi yanditse.

Ugenekereje mu Kinyarwanda, Ambasaderi Michael Ryan yanditse kuri Twitter ati : “ nagiranye ibiganiro byiza uyu munsi na Diane Rwigara, umukandida ku mwanya wa Perezida – ni ingirakamaro ko Commission y’amatora y’u Rwanda ko yatanga impamvu yanze kwemeza imikono myinshi y’abasinyiye Rwigara”.

Ntibyatinze rero abanyarwanda benshi basigaye bakoresha imbuga nkoranyambaga batangira gusubiza uyu Ambasaderi bamunenga kwivanga muri politiki y’u Rwanda.

Dore bimwe mu byo bagiye bamusibiza bamwe ntibanatinye no gukoresha imvugo zikakaye bigaragaza uko bafashe ibyo yavuze :

Abandi nabo bamubajije igihe azahurira n’abandi batanze kandidatire, barimo Barafinda Sekikubo Fred....

Mubamusubije harimo n’abamubajije icyo yahereyeho yita Diane umukandida ku mwanya wa Perezida w’igihugu dore ko atigeze asohoka k’urutonde rw’agateganyo rwasomwe na Commission y’amatora yagiye itangaza k’umugaragaro icyo buri muntu wari watanze kandidatire yari yujuje cyangwa abura.

Ubwanditsi

IBITEKEREZO
kay

dore uko gisa ubu iyo cyiba mu rwanda muri 94 cyari gujitana abangana iki

Vuguziga

NZABANDORA NUMWANA WUMUNYARWANDA ! NUMVISE NGO NA AMBASADERI WAMERIKA YARAHUYE NA DIANE ? NAWE AGOMBA KWAMAGANWA !

Natacha

Ni ka gasuzuguro k'abazungu ; ; jye kamaze kuntera iseseme.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza Amerika

Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza...

USA : Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ’ The Nantucket Project ’

USA : Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ’ The Nantucket...

Bugarama : Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo zaguyemo Umunyarwanda

Bugarama : Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo zaguyemo...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...