LATEST NEWS
Itohoza
Angola : Abanyarwanda bajyanyweyo bunyago gukora muruganda rw’Umunyarwanda Kayitare Jean Bosco baratabaza
Publish Date: mardi 21 février 2017
VISITS :9076
By Admin

Umucuruzi Kayitare Jean Bosco ukorera ibikorwa by’ubucuruzi muri Angola araregwa Ubwambuzi no guhohotera abakozi b’abanyarwanda yajyanye muri Angola bunyago.

Kayitare ni nyiri uruganda MANIMEX-Angola abakozi akoresha mu ruganda abakura mu Rwanda nk’abacakara bagerayo akabatera ubwoba, akabambura Passport baziyeho z’inyarwanda akabaha ibyangombwa by’ubuhunzi nabyo by’ibihimbano.

Jean Bosco Kayitare n’Umugore we

Kubera ko abo banyarwanda akura cyane cyane mu mujyi wa Kigali n’ahandi mu ntara aba yabijeje ibitangaza ko bagiye gukira yabagezayo akabakoresha uburetwa, Igihe kirekire bakora amasaha y’ikirenga badahembwa kandi ntabashe kubishyurira ibibatunga, ahubwo akabatera ubwoba arinako uteye hejuru amufungisha, bagatinya kubera ko ntabyangombwa byo mu rwanda baba bagifite, ahubwo abaha ibyemezo by’impunzi aba yabasabiye mu buyobozi atanze ruswa, uteye hejuru yohereza Police na Convocation ikamutambikana hafi kumwohereza mu Rwanda kungufu.

Bamwe muri abo bakozi bagera kuri 40, hari abahisemo kuvuga akarengane kabo bandikira Ambasade y’u Rwanda muri Angola ariko ntibabona igisubizo, abo ni Masabarakiza Abed, wishyuza ibihumbi 36 USD, uyu akaba amaze imyaka 12, muri Angola muri ubwo buretwa, Rukundo Jean Damascene wishyuza ibihumbi 22,5 USD akaba amaze imyaka 7 na Kibibi Prosper wishyuza ibihumbi 20 USD, akaba amaze imyaka 5, abandi bajyanywe bunyago bahisemo kujya kwihisha muzindi ntara no gushakisha yo ikibatunga kuko ntabyangombwa bagira byabagarura mu Rwanda, babaho nk’impunzi.

Ibaruwa bandikiye Ambasade y’u Rwanda muri Angola babura igisubizo

Nguko uko bamwe muri aba bakozi bandikiye ikinyamakuru Rushyashya batabaza, banasaba gukorerwa ubuvugizi kuri Guverinoma y’u Rwanda, bati :

Bwana muyobozi wa Rushyashya tubandikiye tubasaba ubuvugizi kuko twagerageje kumenyekanisha akababaro kacu duterwa n’umugabo witwa Kayitare Jean Bosco ukorera inaha muri Angola twagerageje kwandikira Ambassade yacu inaha Angola tubamenyesha akarengane twahuye nako ariko ntitwabasha kubona igisubizo.

Ibyangombwa bya Jean Bosco Kayitare akoresha muri Angola

Twitabaje , abatwunganira munkiko ariko kuberako inkiko z’Angola zitaratangira gukora, zizatangira mukwezi kwa Gatatu bisabako tuba dutegereje.

Kubera icyo kibazo dukomeje gihigwa no gukorerwa ihohoterwa kubera ko Kayitare Jean Bosco byamwanze munda ashakisha aba police aha Ruswa, taliki 11/02/2017 baza mungo zacu aho dutuye hari nka 3h00´, zijoro baraduhambira batujyana kuri police yapanzeko baherako batwuriza indege kungufu itugeza mu Rwanda nkabandi banyabyaha bose.

Twamenye ko yari yaguze n’amatike yindege ariko tugezeyo tubasobanurira uko biteye ubwo aba avocat bacu barabasobanurira kuko icyokibazo kiri mu rukiko barangije baraturekura.

Kubera ko Police y’Angola mugace dutuyemo yaguzwe na Kayitare, kugeza ubu ntawukirara hamwe kuberako dushobora kugirirwa nabi, kugirango haburizwemo uburenganzira bwacu dusaba cyane ko ntamutekano dufite.

Turacyashakisha Kayitere Jean Bosco kuri telefone akoresha muri Angola 923422469 kugirango tumubaze iby’iki kibazo ariko ntarabasha kuboneka kumurongo we wa telefone, kimwe niza baramu be na murumuna we akoresha muri urwo ruganda ntibitaba telefone zo mu rwanda.

Turacyabitohoza..

Cyiza D.

IBITEKEREZO
Janvier

First of all why embassy didn't reply the letter of that person ? how long does the embassy have to respond to a letter(emergency one like that) ? it seems that the letter was received on 06th Feb. 2016 and this link was published on 21st Feb. 2017 still there was no respondent so, why ? may be there is something behind between Ambassador Alfred Kalisa and Kayitare jean bosco

Evelyne

Muraho ! Ibyobintu banditseho Bosco sukubesha kuko abantu Bose baziko yitonda ariko iyabagejeje Angola kubera nta Ambassade yahabaga yabakoreshaga ivyashatse kuko nabaramu biwe yarabanbuye FRW yabo babuze kivugira ntashaka ko bataha

uwimana Nancy

salut,mubyukuri Bosco ararengana p ahubwo yahuye n'inkozi zi bibi,ndahera Masabarakiza Abedi:uy yaje mu Rwanda muri 2011 aje kurongora arongora umukobwa yitwa Tatiana ubushobozi yazanye bwo kurongora bwerekana ko yahembwaga ,ikibabaje nuko uyo mugabo asebeje arinawe wamuhagarariye mu bukwe nk'umubyeye yewe binavugwako n'inkwano yakoye ariwe wazimuhaye,ayo kayitare yaje nogushakira visa uyo mugore we asange umugabo we muri Angola,ese ko uyo Abed avugako bamugize imbohe yanyuzehe aje kurongora Tatiana ?ikibabaje n'uko yaje kurongora afite nundi mugore muri Angola ese ko atahembwaga abagore babiri yarabatunze ate ?yaguriye iwabo inzu ese ko yarabayeho nkifungwa amafaranga yayakurageheeee ?Ubu mbabwira Tatiana ari mu Rwanda ntanicyo amufasha yewe n'umwana babyaranye ntacyo amumariye ese yibazako amarira y'umugore we yasize yangaje azamugwa amahoro ?ahubwo yegusebye iyo mfura y'urwanda yinyangamugoyo nibo bahemu ahubwo nahame hamwe ntacyo arabona amarira Tatiana n'umwana barize niyo ari kumugaruka,ariko Abed wibagiweko kayitare yasanze ukambakamba agufata akaboko akwigisha gutambuka ?ariko abantu mwibagirwa vuba ese wibagiwe izuba ryakwakiraga kuri posta warazanye n'uruhara,kayitare akumvira impuhwe akujyanye Angola none utangiye kumusebya,rwose kayitare tukuzi nkimfura kandi imfura zirigaragaza Imana urikumwe nawe gira amahoro

King Karamuka

Mwaramutse Sinarinzi ko hari abantu baharabika abandi kugeza aka kageni. Uwo Kayitare aho bahereye bamwiba bakamuharabika ubwo ntibarekera aho ko ukuri gutinda kugatsinda. Ese uwo wanditse iyo nkuru abifitiye gihamya ki ko wasanga nawe ari kimwe nabamuhaye iyo nkuru. yewe Kayitare we genda ukomere ntacyo bazagutwara ayo bayita amateshwa. Ni nko kuribwa n'imbwa ntakundi navuga. Ntibaguteshe umutwe ngo ucike ingufu kuko muri sosiete abantu nk'abo ntibabura kandi ukururi kuraryana burya.

John ndimubandi

Umwana wumuntu biragoye gushima mwibuke ahoyabakuye ibindi nishari bosco ni Patro muve mumatiku

John ndimubandi

Muje musubiza amaso inyuma yarabafashije aburizindege icyomuricyo uyu musi niwe mubikesha umuhutu umuvuraamaso akayagukanurira

Jean

Birababaje kubona Kayitare jean Bosco yarigize aka wamwana uvuna umuheha bakamwongeza uwundi nunvaga Kayitare azagira isoni ntiyongere guhemuka ko ambassade yaje ariko none arongeye ? ababaye muri Angola kuva cyera muribuka incuro twamwicaje muri T.S.E kubera ubuhemu , muribuka ibyo yakoreye jean paul babyirukanye yarangiza akamwanbura. na muramuwe peter nabandi benshi ahubwo ndunva yarabigize umwuga niba agikomeza.

Jean

Birababaje kubona Kayitare jean Bosco yarigize aka wamwana uvuna umuheha bakamwongeza uwundi nunvaga Kayitare azagira isoni ntiyongere guhemuka ko ambassade yaje ariko none arongeye ? ababaye muri Angola kuva cyera muribuka incuro twamwicaje muri T.S.E kubera ubuhemu , muribuka ibyo yakoreye jean paul babyirukanye yarangiza akamwanbura. na muramuwe peter nabandi benshi ahubwo ndunva yarabigize umwuga niba agikomeza.

Musa

Ndashimira abantu bagumye gutanga ibitekerezo nibisubizo nshimira byumwihariko Uwo watanze email yiwe kuko yadufasha kumenya ukuri. nko ngera nkibaza nti Uwo Kayitare ninba arengana kuki ategereye ambassade NGO atange ibisobanuro ninba bamubeshyera ? Ese ntabandi banyarwanda baba muri Angola batubwira amateka yuwo JB kwaribo bamumenya kuturusha

Ruremesha Felix

Najyirango nsabe Kayitare JB afashe a banyarwanda batuye muri Angola areke kubateza umwiryane kuko njyehwe nagerageje kuvugana nabo bana yagiranye ibibazo nabo babasha kubinsobanurira nbasaba gihamya bampereza bimwe muribyo. uwashaka gihamya yanyandikira kuriyi email : ruremeflx2002@gmail.com

Mutesa

Najyirango nsabe Kayitare JB afashe a banyarwanda batuye muri Angola areke kubateza umwiryane kuko njyehwe nagerageje kuvugana nabo bana yagiranye ibibazo nabo babasha kubinsobanurira nbasaba gihamya bampereza bimwe muribyo. uwashaka gihamya yanyandikira kuriyi email : mutesajm2000@gmail.com

Mutesa

Najyirango nsabe Kayitare JB afashe a banyarwanda batuye muri Angola areke kubateza umwiryane kuko njyehwe nagerageje kuvugana nabo bana yagiranye ibibazo nabo babasha kubinsobanurira nbasaba gihamya bampereza bimwe muribyo. uwashaka gihamya yanyandikira kuriyi email : mutesajm2000@gmail.com

Kin.Alfredo

This Guy Bosco cane a very long way to get where he is now.Having known him for longtime. I have never came across such a humble and good hearted person.His only weakness is to trust and help peoplle who at the end betraye him. Just like Jesus

Kankindi

Mwaramutseho mfura ziwacu, uyo kayitare rero ntawundi umutanze atari wa MUJURA wiitwa EMANUEL ufite mukuruwe uba muri belgique witwa ERNEST ALIAS CHEQUEVALLA nabantu baba ESCROCS bagira amatiku atavangiye ! KAYITARE ukuri kuzatsinda wihangane .

ubuki

Tuzareki shari bosco ninyanga mugayo nuku mubeshera ni mitima mibi ya bantu ntamuntu mwiza nka bosco abobose bagiye kumwandikisha mu kinyamakuru niwe yaba fashije sasa iryo nishari bosco ni nyaga mugayo kandi ukuntu muzi ntabwo yagirira nabi umuntu imana iri kumwe nawe bosco ihangane iyo ni nvura izahita izerimana kandi wihangane imana irimbere yawe

Abo bantu bagiye gusebya bosco bose ndabazi kandi niwe ya bafashije iryo ni shari ryuyo mwenewabo yi twa manu hamwe nuyo piter ndabazi twara koranye kuri posta nu mutima mubi wabo bantu sibosco wenyin uyo pita nu muntu wishari ni burundi yagiriye umugenzi wanje ishari nuyo manu mukuruwe aba mu bubirigi ya mugiriye ishari bimbi ari babiri na bantu babi cane turazi ko batanz akantu mukinyamakuru kugira basebye boso twes turazi yuko bosco ni nyanga mugayo ahubwo uyo piter na manu baba fate bazaje kuba fuza indera bararwaye mumutwe kubeshera umuntu

Mutabaruka Yannick

Ibi bintu ntibyagakwiriye kubaho pe ! Iki kibazo leta yu Rwanda ikwiye kugihagukira byimbitse ababantu bakagira umutekano, bakishyurwa ibyabo, bagasubizwa ibyangombwa byabo bakanahana uyu Kayitare Jean bosco byintangarugero(deterrence) kuburyo ntawundi wazongera kubigerageza.

Maboyi beritrand

Umutwe w'inkuru wari ukwiye no kuvuga ko "Ambassade yatereranye abanyarwanda" cg se bikanavugwa mu nkuru nyitizina, hakabaye harashatswe kumenya icyo Embassy ibivugaho, byananirana, mukajya muti Minst. Y'ubub. N'amahanga, mugasohora inkuru yuzuye. Ikindi nziko Abedi ari Umurundi Abo bandi bo birashobokako Ari abanyarda

kay

muri injiji ntamuntu numwe leta yacu isubiza inyuma ari umwana wayo nibabazane ariko mukire ubwo bucakara mugane amabassade ibafashe kandi murabizi ko na rwanda air iri tayari kuza kubacyura uko mungana kose nabo muri congo ubu hashyizweho $250 k utashye wese muze turwubake mwe kubaka ibya bandi batabahaye agaciro

mutesa jean marie

ariko uyobora abanyarwanda muri angola ibyobintu byubwanbuzi yabiburiye igisubizo kuburyo bijya mw´itangaza makuru ko twunva ngo uwo mugabo jean bosco kayitale nibihemu ngo yanbuye benshi harimo namuramu wiwe witwa pierre

1 | 2

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera iteshamutwe rya Trump

Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera...

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya...

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri...

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa abanzi ba RNC

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa...

NEW POSTS
Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

24-09-2017

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...