LATEST NEWS
Itohoza
Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe
Publish Date: mardi 28 mars 2017
VISITS :2828
By Admin

Umwanzuro w’urubanza rwasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2017, wagaragaje ko abantu 7 barangajwe imbere na Faustin Kayumba Nyamwasa bari bareze Leta y’u Rwanda, ibyo baregera byabaye impfabusa kuko byataye igihe. Ni umwanzuro wasomwe nta ruhande rw’abarega cyangwa urwa Leta y’u Rwanda ruhari.

Faustin Kayumba Nyamwasa na bagenzi be batandatu batanze ikirego tariki 22 Nyakanga 2015 barega Leta y’u Rwanda aho basabaga ko urukiko nyafurika bw’Uburenganzira bwa muntu rwahagarika umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga ry’u Rwanda cyane cyane mu ngingo y’101. Bagaragazaga ko batifuza ko Perezida Kagame yakongererwa kwiyamamariza indi manda.

Urukiko rwavuze ko rwakiriye ibirego kandi ko na Leta y’u Rwanda yarezwe yagize icyo ibivugaho. Urukiko rwatangaje ko u Rwanda rwasabye ko ibyo birego bitakwakirwa kuko ababitanze harimo abakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo ibya Jenoside yakorewe abatutsi, hakabamo abahamijwe ibyaha n’urukiko rwa gisirikare ndetse n’abandi bahamijwe ibyaha n’inkiko Gacaca.

Nyuma abari batanze ibirego basabye urukiko ko urubanza rwaba rusubitswe kuko bamwe muri bo bari batarabona ibyangombwa bibajyana i Arusha muri Tanzania aho uru rukiko rukorera, nyuma itariki yo guhindura Itegeko Nshinga irinda igera nta kindi gihe basabye ko urubanza rwabera, ubu ibyo basaba bikaba bimaze igihe byararangiye kuko Itegeko Nshinga ryahinduwe mu kwezi k’Ukuboza 2015.

Kayumba Nyamwasa yari kumwe muri uru rubanza n’uwitwa Alfred Kennedy Gihana, Frank Ntwali, Safari Stanley, Dr Etienne Mutabazi, Epimaque Ntamushobora na Bamporiki Abdallah.

Lt Gen Kayumba Faustin Nyamasa yigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, nyuma aza guhagararira u Rwanda mu Buhinde ku mwanya wa ambasaderi, aho yavuye afata iy’ubuhungiro akerekeza muri Afurika y’Epfo.

Kayumba Nyamwasa

Muri 2011, Lieutenant General Kayumba Nyamwasa yahamwe n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura ; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya. Yahamwe kandi n’icyaha cyo gutoroka igisirikare. Yaburanishijwe adahari, akatirwa imyaka 24 y’igifungo. Afatanyije na bagenzi be barwanya Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe, bashinze ishyaka RNC rirwanya byeruye ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwo nyuma ryacitsemo ibice.

IBITEKEREZO
Bandora Charles

Ariko ubundiho baburana iki ? icarimubyo bavugaga n´iki ? ko imvugo zabo zirangwa guse n´ikinyabufura gike, zikaranrwa no gusebanya gusa, amatiku,guca ibice abanyarwanda, nje mbona ntanubwo ruriya rukiko rwari gutakaza igihe rwakira ibirego ! narwo nyine n´ukuzatohoza imikorere yarwo,ntabwo isobanutse ! Biriya birego bifite byinshi umuntu yakwibaza.

Marie-Grace R.

Urubanza ntirwateshejwe agaciro kubera kurenza igihe,Ahubgo nukubera ko nta shingiro rufite Iyo Abanyarwanda twihitiyemo referendum igomba kubahirizwa.Naho Izo ndindagizi ziri muri mama wararaye


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Malawi : Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Malawi : Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Kamonyi : Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire Alexis yahoye umubyeyi we

Kamonyi : Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

NEW POSTS
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...