LATEST NEWS
Itohoza
Ba Ofisiye bato n’abakuru ba Polisi 35, basubijwe mu buzima busanzwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame
Publish Date: lundi 26 décembre 2016
VISITS :2140
By Admin

Perezida Kagame yasubije mu buzima busanzwe ba Ofisiye bakuru n’abato ba Polisi y’u Rwanda bagera kuri 35, ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda no ku iteka rya Perezida nº 30/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho sitati yihariye igenga abapolisi.

Nkuko bigaragara mu igazeti ya leta nimero 51 yo kuwa 19 Ukuboza 2016, Umukuru w’Igihugu yasubije mu buzima busanzwe ba Ofisiye ba Polisi nyuma y’uko n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 10 Kanama 2016 ibisuzumye ikanabyemeza.

Ba Ofisiye bakuru na ba Ofisiye bato ba Polisi y’u Rwanda basubijwe mu buzima busanzwe, barimo batanu bo ku rwego rwa SP [Superintendent of Police], barindwi bo ku rwego rwa CIP [Chief Inspector of Police], 12 bo ku rwego rwa IP [Inspector of Police] na ba ofisiye 11 bo ku rwego rwa AIP [Assistant Inspector of Police].

Ingingo ya 71 y’ Iteka rya Perezida nº 30/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho sitati yihariye igenga abapolisi, risobanura ko Umupolisi ashobora gusubizwa mu buzima busanzwe mu gihe abisabye akabyemererwa cyangwa bikozwe n’ubuyobozi bufite ububasha bwo gutanga akazi.

Urutonde rw’Abapolisi basubijwe mu buzima busanzwe


Perezida Kagame mu birori byo gusoza amasomo y’abofisiye bato ba Polisi y’u Rwanda.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...