LATEST NEWS
Itohoza
Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye
Publish Date: samedi 24 juin 2017
VISITS :3321
By Admin

Imyanzuro y’akanama gashinzwe kuvugurura amatwara y’ishyaka ishema yo ku 20/06/2017.

Jyewe Bwana Muzungu Pierre, mfatanyije n’abanyamuryango b’ishyaka ishema party,
Nyuma yo kubona uburyo iri shyaka ryahinduwe akarima ka Padiri Nahimana n’inkomamashyi ze arizo Gahunde Chaste, Nadine Claire Kasinge, Nkurunziza Venant, n’abandi nkabo bamukurikira buhumyi.

Nyuma yo kwitegereza tugasanga Padiri Thomas Nahimana afite umururumba w’ubutegetsi kugeza naho yishyiriraho ubwe wenyine guvernoma ya baringa ngo ikorera mumahanga kandi ntawe agishije inama.

Nyuma kandi yo kumva amagambo Padiri yavuze mukiganiro n’abanyamakuru agaragaza agahinda aterwa no kubona abanyarwanda badafata amafuni, imihoro, impiri n’ibindi bikoresho gakondo maze ngo batoratore abo yita abanzi b’u Rwanda kugeza babamazeho a.k.a Genocide, mu rwego rwo kwihorera akarengane avuga ko gakorerwa rubanda a.k.a abahutu.

Nyuma yo kwitegereza tugasanga umutungo w’ishyaka waragiye unyererezwa mu ngendo zidafite icyo zigeraho usibye imyugu z’umuntu umwe rukumbi ariwe Padiri Thomas Nahimana mu rwego rwo kwimenyekanisha no kwitemberera henshi ku isi kandi abizi neza ko ishyaka atari umuntu umwe gusa kandi akazi karyo kakaba atari ukwirirwa uvuga gusa ntabikorwa bigaragara bigamije gufasha abanyamuryango kwiteza imbere.

Nyuma yo gusesengura imiyoborere yaranze Bwana Padiri Thomas Nahimana, kuva yatorerwa kuyobora ishyaka ishema kugeza ubu, iyo miyoborere ikaba yaragaragayemo cyane kutagira rutangira mubyo avuga, guhubuka mumagambo, kwishongora no gushoza intambara z’amagambo hagati ye n’abayobozi b’andi mashyaka ya opposition, kubahuka abamuruta mumyaka, gushyiraho amabwiriza atemeranyijweho na benshi ahubwo bikabyara igitugu no gukagatiza, kwirukana abanyamuryango bishyaka badahuje ibitekerezo kandi binyuranije n’amategeko agenga ishyaka, kudaha agaciro umwanya w’umukuru w’igihugu, kubeshya no gukabiriza.

Kutaba inyangamugayo no kutubahiriza isezerano cyane cyane kubirebana n’imyenda y’ishyaka, kutava kw’izima kabone n’iyo byaba ari ibintu bigaragarira n’umwana w’igitambambuga, kudakora igena migambi ryizweho kandi rinonosoye, kwishora no gutegura gahunda za hutihuti zitizweho neza nyuma ugasanga bibyaye guhuzagurika ndetse no gushyira ubuzima bwabo ayoboye mu kaga, kugendera kumarangamutima no gusamara cyane n’abo atazi imva n’imvano, kutamenya kwihishira no gushyira amabanga y’ishyaka kugasozi ntawabimutumye kandi ntanyungu igamijwe, gusuzugura abo arusha amashuri no gutesha agaciro abo bahanganye muri politiki akoresheje inkuru z’impimbano,.....

Nyuma yuko abanyarwanda bemereye Paul Kagame kuzongera kwiyamamaza binyuze mumatora ya kamarampaka.

Tomas Nahimana

Nyuma y’uko Padiri Thomas Nahimana afatiye umwanzuro ugayitse wo kureka kujya kwandikisha ishyaka mugihugu kandi baramweretse inzira yagombaga kunyuramo ashaka ibyangombwa byo gutaha muburyo butarimo itekenika, ahubwo agashinga guvernoma yo kwihesha amenyo y’abasetsi, iyo guvernoma ikaba ari ntacyo iri gukora kirenze icyo ishyaka ryagakoze, ahubwo ikaba yarateje impagarara kubera abanyarwanda bayishyizwemo batabishaka kandi ari nta nama bagishijwe, bikaba bitumye ntamukandida uhagarariye ishyaka ishema uzaboneka mumatora yo kuwa 4/8/2017.

Nyuma y’uko Nyakubahwa Paul Kagame yongeye gutorerwa kuzahagararira ishyaka FPR ndetse n’amashyaka bafatanyije muri gouvernoma, twemeje ibi bikurikira :

1.Dukuyeho ikizere Bwana Padiri Thomas Nahimana tukaba dusaba abarwanashyaka b’ishyaka ishema kwitoramo undi ugomba kubahagararira.

2.Dushyigikiye umukandida wa FPR mu matora yo kuwa 4/8/2017 akaba ariwe Nyakubahwa Paul Kagame kubera amajyambere amaze kugeza mu Rwanda munzego nyinshi no ku nkunga ari guha umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse n’izinde nzego ziyobora isi.

3. Ishyaka rigomba gushaka iyindi kipe y’abantu bafite ibyangombwa bibemerera kwinjira mu Rwanda muburyo bufututse bakajya kwandikisha ishyaka kandi bakitabira amatora y’abadepite.

4. Ishyaka rigomba kubahiriza ihame rigenwa n’itegekonshinga ryerekeye imikorere y’amashyaka yemewe ryo guhurizahamwe ibitekerezo mu nyungu za bose hagamijwe gukumira umwiryane waranze amashyaka ya politike ukaza kubyara genocide yakorewe abatutsi.

5.Aho gushaka guhindura cg guhirika ubutegetsi, ishyaka ishema rigomba guhangana n’ubutegetsi ribusaba gushyiraho amavugururwa ribona ko akenewe mu nyungu z’abanyarwanda bose.

5.Ishyaka ishema rizashyigikira ubuyobozi buriho ari nako ryamagana icyari cyo cyose cyahungabanya ituze n’umutekano w’abene gihugu aho cyaturuka hose.

6. Ishyaka ishema rizakomeza gushyigikira no kurwanira inyungu z’abarokotse itsembabwoko ryakorewe abatutsi mu 1994.

7.Ishyaka ishema rizakomeza gushyigikira ibikorwa bigamijwe guhurizahamwe mumuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba.

8.Ishyaka ishema rizakomeza ibikorwa byo gushyikira no guteza imbere gahunda z’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

9.Ishyaka ishema rigiye gushyira imbaraga mugushakira ibisubizo ibibazo byugarije abanyamuryango baryo ndetse n’abanyarwanda muri rusange harimo kurwanya ubukene, ubujiji, ubusabane buke,...

10. Indagagaciro nshya z’ishyaka ishema : Amagambo make twishakamo ibisubizo.

Bikorewe Paris ku wa 20/6/2017.

Muzungu Pierre, umuvugizi w’akanama kagamije kuvugurura no kumenyekanisha amatwara mashya y’ishyaka ishema.

Email:alexmuz24@gmail.com

IBITEKEREZO
Kiiza

Nimureke icyo Kigoryi ki gipadri cyananiye Imana yakigiriye ikizere ikagishinga ibanga rikomeye, none kikaba kirimo kwangaraa, kimeze Judas iskarote. Ngo arashaka u Rwanda rw'amacakubiri da !! Ngo arashaka abantu bamubyinira ubundi akabayobora uko abyunva, ngo arashaka abanyarwanda badatekereza, bagendera gusa kubyo we atekereje. Yakuyemo igishura cy'ubupadri yambara icy'amoko, ngo nibyo bimuha amahoro kuko ashimisha no kubona abapfu kurusha abazima. Afite agatsiko k'ABATUTSI b'abahezanguni bamufasha kubiba amacakubiri, no kugoreka amateka, no gutesha agaciro amaraso y'abazize genocide yakorewe abatutsi, bifuza gukora version nyinshi z'amateka kugirango baducange, duhugire mu kwibaza ikiri cyo ni ikitaricyo, umwanya twagakoresheje twiyubaka, tuwute mubintu bitagira umutwe n'ikibuno ngo ni ABAHUTU n'ABATUTSI. Amoko ntaribwa, kandi ubu twamaze kubona ko twibeshye, twigishijwe nabi amoko, tuyakoresha nabi, dusenya u Rwanda. Ubu dukenye kubaka ibyo twasenye, dukeneye kwiyunga no kurangizanya bururndu n'ingeso mbi y'amoko. Usibye nawe padri, w'igicucu, wahisemo kuba shitani, wifuza kubona amaraso ameneka, ariko uzayibanaho kweri. N'undi uwo ariwe wese uzaza afite imyunvire nk'iyawe, aba UMUHUTU, UMUTUTSI, UMUSIRIKARE, nk'izo mbwa ngo ni KAYUMBA na MICOMBERO, n'undi uwo ariwe wese, uhitamo kubiba ibidutanya, tuzamushyira aho agomba kuba hahwanye n'ibitekerezo bye, bijyanye n'ingano y'urwango yifitemo. Nimwicuze, mukore politike yubaka,mureke kudutesha igihe no kugitesha abana mubyarira murwango. Murimo murishuka, ntabwo africa izaguma ari indiri y'intambara z'ubugoryi, nimutahe. Ibyo mubona bigenda nabi, tubikosorere hamwe, uwo tubona akora nabi, tumuvaneho dushyireho ukora neza. Ibyo bintu byanyu, mukangisha mubeshya, ngo mwahunze kubera ko bashakaga kubica, sibyo. Ubwo mutekereza ko arimwe mwenyine, muvuga ibitagenda, kuburyo babahiga ngo mupfe ? Murikunda kandi mushaka kungukira mukivunge. Amaraso yanyu akoze muri petrol se kuburyo aruta ayacu twese millions 13 ziri m u Rwanda. Ubwo mutekereza ko twese turi muri FPR cyangwa ko twese tubona ibigenda neza gusa. Murishuka nk'abana. Ibigenda nabi m u Rwanda, birahari ariko hari uburyo dukoresha tukabivuga kandi tugatanga n'uburyo byakosoka. Amakosa, abayobozi barayakora menshi, cyane cyane abayobozi bo munzego zo hasi, na bamwe muba ministres. Ariko umuti si uwo gusenya, si ugacamo kabiri igihugu kuko tubishaka tutabishaka tuzabana kandi neza. Umuti ukwicara hamwe nabo bireba, tukababwira uko byagombye kuba bigenda. Nimudufashe kubaka, byanze ni mureke kudutesha igihe n'agaciro. Uziko umuntu abumva agirango twese turi abasazi nkamwe. Murekere aho. L'on en a assez.

Kundwa

Ibaze nawe pe umuteka-mutwe ashyizwe hanze izuba riva. Babivuze ukuri ngo :" Urugiye cyera koko !"

emm

Padiri Nahimana afite ibyaha byinshi, mfite video na audio z'ibyo yagiye atangaza byose byuzuyemo guhakana genoside yakorewe abatutsi, kubiba urwango n'amacakubiri, nibindi. Nzaba ndeba iwacu hari imvugo igira iti " Byihorere ni mwene Rwitsibagura", Time will tell, Nahimana azasubiza ibibazo bitari bike ku marorerwa ye


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR

HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa...

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera...

Burera : Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali

Burera : Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I...

Kigali : Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Kigali : Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa...

NEW POSTS
Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

2-07-2017

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police,...

Umugande Andrew Mwenda, yemeza ko Perezida Kagame yari yasabye kuruhuka

1er-07-2017

Umugande Andrew Mwenda, yemeza ko Perezida Kagame yari yasabye...