LATEST NEWS
Itohoza
Bujumbura yabujije abadepite bayo muri EALA kuza I Kigali ariko ibikorwa birakomeje
Publish Date: lundi 6 mars 2017
VISITS :1310
By Admin

Inama y’inteko rusange ya gatanu y’abadepite muri EALA yatangiye imirimo yayo uyu munsi hano mu Rwanda ariko u Burundi bwabujije abayiserukira kuyizamo, ariko ikindi gice cya’Abadepite b’Ababarundi kiyirimo !

Buri gihugu kigize EAC gifite abadepite icyenda mu nteko nshingamategeko y’uwo muryango ariko batanu gusa nibo bumviye ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza, bandika buvuga yuko badashobora kuzitabira iyo nama ngo kubera impamvu z’umutekano wabo, naho abandi bane bakaba bari muri iyo nama y’inteko ya EALA izarangiza imirimo yayo tariki 16 z’uku kwezi.

Abo badepite batanu bumviye amabwiriza y’ubutegetsi mu Burundi bakaba bataraje muri iyo nama ya EALA, ikomeje imirimo mu nyubako y’inteko nshingamategeko y’u Rwanda ni Emerence Bucumi, Leonce Ndarubyariye, Jean Marie Muhirwa, Isabelle Nahayo na Emmanuel Nengo.

Abitabiriye iyo nama y’inteko ya EALA basnzwe bazwi yuko batavuga rumwe na leta kubera yuko barwanyije manda ya gatatu ya Nkurunziza kuko itari yubahirije itegeko nshinga ikaba yarinaciye ukubiri n’amasezerano ya Arusha, yari yarashoboye kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Abo badepite bane ni Jeremie Ngendakumana wo mu ishyaka CNDD-FDD akaba ari nawe wari warasimbuye Rajab Hussein ku buyobozi bwaryo. Undi ni Yves Nsabimana ukomoka muri FRODEB – Nyakuri, naho abandi babibiri bakaba bakomoka muri UPRONA igice cya Nditije.

Abo ni Frederic Ngenzebuhoro na Martin Nduwinama, wigeze kuba Visi Perezida muri guverinoma ya Nkurunziza biturutse kuri ya masezerano ya Arusha ateganya yuko iyo Perezida wa Repubulika ari Umuhutu, Visi Perezida we agomba kuba ari umututsi ! Abo badepite bane b’u Burundi bari mu nama ya EALA hano mu Rwanda basanzwe bakora ariko bari mu buhungiro.

Kuva u Burundi bwajya mu bibazo muri 2015 ubutegetsi muri icyo gihugu bwakomeje kwikoma u Rwanda ngo rushyigikira ababurwanya, kugeza n’aho buhagarika ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi. Ubutegetsi mu Burundi kandi ntabwo bukitabira amanama y’akarere cyangwa mpuzamahanga akorerwa hano mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame afungura inama ya EALA

Umwaka ushize hano mu Rwanda habereye inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize umuryango w’uubumwe bwa Afurika, u Burundi ntibwayitabira.

Bwari bwohereje ababuserukira ariko baharaye rimwe bucya bahambira, barataha ngo ntabwo bari bizeye umutekano wabo ! Hari n’inama y’abayobozi ba Polisibo mu karere ko mu burasirazuba bwa Afurika iherutse kubera hano mu Rwanda, ubutegetsi mu Burundi bwanga kohereza ababuserukira !

Uburundi ubu bufite impunzi zisaga ibihumbi 70 ziri hano mu Rwanda kandi zikaba zifashwe kivandimwe, ikintu gihora giteye impungenge ubutegetsi bwa Nkurunziza, bigatuma bwarahisemo kwibasira u Rwanda nk’uko bwijundika u Bubiligi ngo ntibufata abanyapolitike barwanya leta y’u Burundi kandi ngo bacumbitse muri icyo gihugu !

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na...

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col...

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...