LATEST NEWS
Itohoza
Burera : Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali
Publish Date: lundi 10 juillet 2017
VISITS :556
By Admin

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyanika mu karere ka Burera hafungiye umugabo witwa J Claude Bizimana w’imyaka 35 y’amavuko nyuma yo gufatanwa amafaranga angana na 1,345,000 yibye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Gatenga,akagari ka Nyanza mu mudugudu wa Marembo, aho yakoraga akazi k’ubuzamu, akaba yafashwe mu gitondo cyo ku wa gatandatu taliki 8 Nyakanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira atangaza ko aya mafaranga yibiwe mu rugo rw’uwitwa Kirenga Innocent ku italiki ya mbere Nyakanga , aho uyu mugabo nyuma yo kuyabura yahise abura n’umuzamu maze atanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi y’aho umuzamu akomoka ari naho afungiye.

IP Gasasira agira ati :” Kirenga uvuga ko yari yarayabitse mu modoka, ngo yaje kugenzura ko akirimo arayabura, ahita akeka Bizimana kuko ariwe wozaga iyo modoka buri munsi, ariko igihe akibitekereza aba aramubuze, niko guhita atanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi y’iwabo.”

Akomeza avuga ko, nyuma yo gufata Bizimana ngo afashe mu iperereza, umugore wa Bizimana witwa Dusabimana Esperance w’imyaka 32, yahise ajyana ya mafaranga kwa musaza we witwa Ahishakiye Emmanuel ari naho Polisi yasanze ariya mafaranga ndetse ubu bombi bakaba bafunganywe mu gihe hakirebwa niba nta bindi baba baribye kuko iperereza ryerekanye ko uriya mugore akibona batwaye umugabo we, hari umuntu yahise yoherereza amafaranga 350,000 akoresheje telefoni , nawe akaba agishakishwa.

IP Gasasira agira ati : “ Ubu bose uko ari batatu barafunze kuko hari ibyo bafatanyije mu ibura ry’ariya mafaranga.”

Kuri iki gikorwa, IP Gasasira yagize ati :"Abantu bagomba gukora aho gutega amaramuko n’amakiriro mu bikorwa binyuranyije n’amategeko birimo ubujura. Ikindi kandi, abantu bakwiye kujya bihutira kumenyesha inzego zibishinzwe cyane cyane Polisi kuko iyo amakuru atangiwe igihe, nta kibuza ko umunyacyaha afatwa.”

Yagiriye inama abaturage yo kwirinda guha icyuho abajura, aha akaba yaratanze urugero rw’uburangare avuga ko buri mu bituma abantu bibwa aha akaba yagize ati :” Si byiza kubika amafaranga menshi mu modoka kandi bikaba igihe kirekire kuko nta hantu hataboneka banki muri iki gihugu, buri wese niho agirwa inama yo kubitsa amafaranga ye, yaba make cyangwa menshi.”

Muri rusange yahamagariye abaturage kwirindira umutekano no kurinda neza ibyabo kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe mu gihe habaye igikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko kugira ngo hafatwe uwagikoze cyangwa utegura kugikora.

Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Source : RNP

IBITEKEREZO
Tumwesigye Ezekiel

BIRABABAJE KUBA HARI ABANYARWANDA BAGIKOMEJE GUSHAKA GUKIRA BATAKOZE BAKIFUZA GUKIRIRA MU MITSI YABAGENZI BABO BENE ABO BAKWIRIYE GUHANWA BIKOMEYE


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza Amerika

Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza...

USA : Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ’ The Nantucket Project ’

USA : Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ’ The Nantucket...

Bugarama : Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo zaguyemo Umunyarwanda

Bugarama : Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo zaguyemo...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...