LATEST NEWS
Itohoza
Burera : Habonetse umurambo w’umusore wishwe ateraguwe ibyuma
Publish Date: lundi 21 août 2017
VISITS :416
By Admin

Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rugarama, Akagari ka Rurembo habonetse umurambo w’umusore ufite imyaka 22 witwa Biramahire Augustin wishwe ateraguwe ibyuma umubiri wose.

Abaturage babonye uwo murambo bavuga ko nyakwigendera n’abandi basore benshi bo mu kigero cye bari biriwe basangira inzoga aho ngo basengerwaga na mugenzi wabo usanzwe ufite akazi muri Uganda wari watashye aje kubasura, gusa ngo bigeze mu ma saa mbili abo bose bose barashwanye batangira gutongana.

Umwe mu baturage wari mu kabari kamwe na nyakwigendera yagize ati “Bitangira wabonaga bishimye, Biramahire[nyakwigendera] yasangiraga n’inshuti ze ariko basengerwaga n’undi musore wari uvuye mu Bugande…bigeze saa mbili bashwanye, Biramahire aritahira ariko twatunguwe no kumubona mu ma saa tatu yapfuye ; bari bamujombaguye ibyuma hose.”

IP Gasasira Innocent, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umugenzacyaha Mukuru muri iyo ntara, yahamirije izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru iby’urwo rupfu, akaba yemeza ko iperereza ry’ibanze polisi yakoze ryanzuye ko Biramahire yishwe.

Yagize ati “Uwo muturage bigaragara ko yishwe…ucyekwa yitwa Dukundane Emile yari yaragiye gupagasa mu Bugande, noneho ejo yaraje ashaka kugira ngo asabane n’abaturanyi be ; ubwo rero baje gutonganira mu kabari baza no gutaha batongana, umwe muri bagenzi ba nyakwigendera yari afite icyuma, Dukundane ni we wahanganye na nyakwigendera afatanyije na bagenzi be.”

Akomeza agira ati “Ubwo rero yaje kumutera icyuma yahawe n’umwe muri abo basore ahita agwa aho, bose bariruka baramusiga yapfuye, ariko ubwo inzego za polisi n’abaturage baje gukurikirana hanyuma abo basore barafatwa.”

IP Gasasira avuga ko abacyekwa kuba bagize uruhare mu rupfu rwa Biramahire ari abasore batatu, magingo aya “bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga (iri mu Karere ka Burera) mu gihe iperereza rigikomeje ngo hacukumburwe impamvu nyakuri yatumye aba basore bica mugenzi wabo.”

Basangiranga inzoga zitemewe…

Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, ngo mu gihe polisi yakoraga iperereza ahabereye icyaha yaje gusanga abacyekwaho gukora buriya bwicanyi banywaga inzoga bita ‘Blue Skys’ zitemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Ati “Abo basore babasanganye za blue skys ; kwa kundi abaturage bagaragaza ko bari kunywa urwagwa n’izindi nzoga zemewe ariko binywera kanyanga n’ibindi biyobwabwenge (…) abo rero nabo baje kubasangana ziriya nzoga za blue skys ; uzi rero ko ziriya nzoga zifatwa nk’ibiyobyabwengee kubera ko iyo bazinyoye akenshi ubwenge bwabo burayoba.”

IP Innocent Gasasira, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umugenzacyaha Mukuru muri iyo ntara(Ifoto/RNP)

Ahereye ku migendekere ya buriya bwicanyi, IP Gasasira ahamagarira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge banatanga amakuru ku kintu cyose babona cyabahungabanyiriza umutekano aho batuye.

Ubwicanyi ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, uwo gihamye ahanishwa igifungo cya burundu.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na...

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col...

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...