LATEST NEWS
Itohoza
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa
Publish Date: mercredi 22 février 2017
VISITS :6869
By Admin

Kuri uyu wagatandatu i Buruseli mu Bubiligi habereye umuhango wo kwibuka Col. Patrick Karegeya muri uyu muhango Lea Karegeya ntiyahakandagije ikirenge kuko hagaragaye gusa Portia ariwe mukobwa wabo mukuru wari uhagarariye umuryango.

Amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko muri uyu muhango habayeho gukusanya inkunga yo gufasha uyu muryango ukomeje kwangara nyuma y’imyaka isaga itanu usaba impapuro z’ ubuhunzi nk’impunzi za politiki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko amaso akaba yaraheze mu kirere nyuma y’aho bangiwe inshuro irenze imwe babwirwa ko nta kibazo bagira batashye mu Rwanda nyuma y’uko ise apfuye.

Lea, Elvis, Portia na Richard

Uyu muryango wa Nyakwigendera Col Patrick Karegeya ; ugizwe n’umugore, n’abana be batatu ; Elvis, Portia na Richard, wangiwe ubuhunzi muri Amerika biturutse kumakosa yakozwe nanyina Lea ubwo yabazwaga n’umukozi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika, akavuga ko yari yaratandukanye n’umugabo.

Icyo gihe ubwo Lea n’abana be bavaga muri Afrika y’Epfo kubera ubuzima bubi n’amakimbirane yari hagati ye n’umugabo kubera ingeso y’ubusambanyi Col. Karegeya,yari yaranze kureka. Lea yabwiye inzego zireba iby’ubuhunzi ko yananiwe kwihangana ahungana n’abana nyuma yo gutandukana n’umugabo, ariyo mpamvu abaje muri Amerika kuko umugabo yashakaga kumwica. Ndetse akanavuga ko umugabo we Karegeya ari umwicanyi ukomeye.

Iyo usabye ubuhungiro, hari inyandiko y’amapaji 26 igomba kuzuzwa ; irimo paji 14 z’amabwiriza na 12 z’amakuru uba ugomba gutanga. Iyo usobanije usabwa gusubiza ibindi bibazo birimo nko kumenya niba utinya kugirirwa nabi cyangwa gukorerwa iyicarubozo mu gihugu cyawe cyangwa mu kindi gihugu.

Portia niwe wari uhagarariye umuryango muri uyu muhango

Kuri Lea uku kubazwa kwe n’ibisubizo yatanze yuzuza ibisabwa nibyo byabaye nyirabayazana wo kwimwa ubuhunzi kuri uyu muryango wose dore ko nyuma yaho Karegeya apfiriye Lea yaje kwivuguruza mu nyandiko noneho atangira gusaba ubuhunzi avuga ko ari umupfakazi.

Ariko izi nzego zikomeza kumwibutsa ko mbere yinjira muri Amerika yavugaga ko yatandukanye n’umugabo, izi nzego zikibaza Lea igihe yongeye gushakira umugabo kuko yari asigaye avuga ko yapfakajwe na Leta y’u Rwanda,aricyo yahunze.

Nk’uko amategeko agenga abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga, kugira ngo ibone ubuhungiro , impunzi igomba kuba yarakorewe ihohoterwa rishingiye ku bwoko, ubwenegihugu, iyobokamana, ibitekerezo bya politiki no mu mibanire mu itsinda runaka iyo wivuguruje kimwe kukindi aho bitera ibibazo.

Impunzi ishobora kuvuga ko ihunze igeze muri Amerika cyangwa igasaba ubuhungiro iri ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu busabe bwose bwatanzwe na Lea , ngo ubugera kuri 29% bwose burivuguruza nkuko amakuru difite abihamya. kandi nibwo bwemererwa ubuhunzi mu gihe rero iyo byanze ikiba gisigaye haba harimo no kuba wasubizwa aho waturutse.

Col. Patrick Karegeya

IBITEKEREZO
iganze

Mbega abana bezaaaaaa. Imana ibafashe mu bibazo barimo kandi yakire umubyeyi wabo

ujye wisekera kuko nibikubaho ntuzabura gusekwa.

umuntu

umuntu yaravuze ngo ntihakagire useka umupfakazi kuko aba atazi icyamwiciye umugabo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...