LATEST NEWS
Itohoza
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Publish Date: samedi 24 juin 2017
VISITS :4873
By Admin

Dr Gerard Gahima wigeze kuba umushinjacyaha mukuru mu Rwanda, yandagaje bamwe mu banyarwanda baba mu mashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akorera mu buhungiro ahora ashaka gupfobya no guhakana Jenoside.

Ubwo yaganiraga n’imwe mu maradiyo akorera mu buhungiro akoreshwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yahakanye ko nta ruhare FPR INKOTANYI yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ko FPR ariyo yahagaritse Jenoside amahanga arebera.

Inkotanyi

Yavuze ko Abatutsi bapfuye bazira ubwoko bwabo ; ko batazize benewabo. Yemeje ko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe kandi hari abantu bashishikarije abandi kwica abatutsi.

Yakomeje avuga ko nta muzungu wari witeguye cyangwa washakaga gutabara mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Ngo FPR yasabwaga kureka kurwana igashyira intwaro hasi kugira ngo abasirikare ba Ex FAR bareke kwica abatutsi.

Yamaganye abapfobya jenoside bemeza ko FPR yabangamiye abifuzaga gutabara Abatutsi, kandi bizwi ko FPR ariyo yabatabaye igahagarika Jenoside..

Yamaganye yivuye inyuma Ambasaderi Ndagijimana JMV wemeza ko FPR yari izi iyicwa ry’abatutsi, ko Abatutsi babaga mu Rwanda ngo bahisemo uruhande rwabo basigara mu Rwanda.

Ndagijimana JMV

Yahakanye nanone ko we na Dusaiyidi babwiye LONI ko FPR idashaka ko haba abasilikari boherezwa mu Rwanda gutabara Abatutsi ngo kuko Abatutsi bari bararangiye, ntawe usigaye.

Dr Gahima Gerard yanyomoje Paul RUSESABAGINA wemeza ko FPR igomba kubazwa ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nanone kandi yamaganye Matata Joseph wemeza ko FPR INKOTANYI yateguye jenoside yakorewe Abatutsi, ko abasilikari ba FPR bari mubantu bicaga Abatutsi.

Yamaganye Kabalisa Pacifique wemeza ko Abatutsi batapfuye ari abo urupfu rutashakaga,. Akaba yashoje yamagana abantu bose bapfobya jenoside, abadashaka kuvugisha ukuri, ahubwo bakabogama ndetse bakirengagiza ukuri ku nyungu zabo za politiki.

Gahima Gerard

IBITEKEREZO
Gisubizo Visent

Gahima urakoze kuvugisha ukuri. Abo bose birengagiza ibyo bazi kubera gushaka kubeshya mahanga cg kuba ibikoresho kubera inda nini yabo. Ariko mateka ni amateka ntahindukak SI FPR YISHE ABATUTSI AHUBWO YAHAGARITSE JENOSIDE IROKORA N'ABARI BATARICWA

Gilbert

Njye ndabona uyu mugabo ari serious kabisa. Kuba hari ibyo leta y'u Rwanda imushinja cg atumvikanyeho nayo ntibivuze kureka kuvuga ukuri ubizi.

rusake hesron

Ariko uwinginga abajenosideri aransetsa. Nibashaka bazongere bayitegure nababwira iki. barebe uko intama zambarwa. sha ubu noneho nukubahana byintangarugero kuburyo nuzabakomokaho atazatekereza kwica abatutsi. umuti winterahamwe urahari dore ko zihora zifuza kurya inka no gufata abatutsikazi ngo basambanye kungufu. ariko ubu bazibeshye bapime. imbabazi ntazizongera.

emm

Good Gahima, wakoze ikintu cyiza. naba numva wanatera indi ntambwe ugafata indege ugataha. nta kosa ritakosorwa nyiraryo abigizemo uruhare. Kandi ndumva n'intare yabyigaho ugakubitwa icyuhagiro ugasubira mu buzima mu gihugu. Komereza aho utange ibitekerezo byiza.

Kiiza

Urakoze Dr GAHIMA. Uri INGENZI. Abaphobya genocide yakorewe abatutsi ni abifuza ko twongera gusubira ahabi. Gusa nibaza icyo bunguka kikanyobera. Gusa muvuge ibyo mushaka, mwikore mugahogo, mukoronge, muroge abana banyu mubashyiramo amacakubiri n'ubundi Abanyarwanda bagize bati uwicaye nabi ababaza imbere ye. Umuntu utinyuka gutema ishami aryicayeho ni uko aba atuzuye mumutwe. Gusa mbasabe nimwakenera gutahuka, muzabanze muce ahantu mwiyuhagireho ayo macakubiri yose, ibitekerezo by'UBUHUTU n'UBUTUTSI mubishyire hasi, hanyuma muze mwicuze. Mudufashe kubaka. Abapfobya genocide yakorewe abatutsi n'abagoreka amateka bo, nibaze kuko turabakeneye, kugirango badusubiriremo ayo mahonvo birirwa bavugira iyo giterwa inkingi. ngewe nkeneye kubareba mumaso barimo bavuga ubwo busa bwabo. Ngewe simbabeshye, nimba hari n'umuntu abashuka ko muzagera kumigambi mibisha mutegurira u Rwanda, w'Allah barabashuka. Tuzabarasa n'inzoka zo munda tuzirase. Ibyabaye nari umwana, ubu nfite imyaka 24, kandi nfite imbaraga zihagije zo guhangana namwe. Ntamunyarwanda uzongera gupfa turebera, kirazira. Muzabanza munyice ariko nzaba namaze kubakoramwo. Ubu turatuje dukeneye igihugu kitavangura, kitagendera kumoko, giha agaciro ubumwe, umutekano n'amahoro. Uwiyunvamo ko kuba ari Umututsi cyangwa Umuhutu, bimutandukanya n'abandi cyangwa byagombye kumuzanira inyungu, uwo nashaka azagume yangara cyangwa aziyahure kuko ntituzigera tumurebera. Niba mushaka gukina, mukine n'abazungu ariko nimwashaka gukina n'amaraso y'abana b'u Rwanda, murabage mwifashe. Ubwo buhutu n''ubututsi murata, umunsi mwabonye buribwa, muzaburye ntimuzampe.

Kunda

Les faits sont tetus : 1. Jenoside yakorewe abatutsi yarabaye kandi yari yateguranywe ubuhanga n'ubushishozi bihagije : a. Identification/classification yabagom,baga kuzicwa, ( Cartes d'identintes na mention y'ubwoko, guteshwa ubumuntu (Inyenzi,inzoka, umwanda, abagome, abagambanyi,abo Imana yamze gutanga,...) b. Yarageragejwe na mbere yuko iya rurangiza iba (Cross Section test/ simulation/Demo/ Bugesera, Bigogwe,Ngororero,...).ngo barebe ubukana bwimbaraga na effects/impacts bizagira. c. Abagombaga kwica barateguwe, bashakirwa Ibikoresho... : (Interahamwe/Impuzamugambi,hutu Power creation, imipanga, Nta mpongano, Imbunda,amasasu, Grenade, Stocks hanze ya Barracks nko muri Primature, Presidence kwa Rwambuka, nahandi...gutegura abarwaye Sida ngo bazanduze victims, Radio RTLM, Kangura nibindi binyamakuru byakoraga nkabyo bitandukanye....). d. Gucrea opportunite nyayo yo kuyitangiza kuburyo kuyitabira bitazahura nikibazo icyoa ricyo cyose : ngo yitabirwe kurwego rwo hejuru kurusha muyinsi minsi yari yarabanjirije ubundi bwicanyi.(Kwica Ikinani/umubyeyi nabo bari kumwe bamwungirije kuburyo bushoboka ngo ntihagire nuzarokoka wo kuzabara inkuru ngo abe yavuga uwabipanze -buriya guhanura indege ntabwo byabaye kubw'impanuka, Kwica Abaparacommandos Belges kandi aribo bari bagize MINUAR-Backbone byago,baga gutuma bagira ubwoba bwo kuba batabara byanashoboka bagahambira bagataha iwabo -kandi niko byagenze kuko byari gutuma baha rugali abicanyi bakabikora nta nkomyi, igihe indi force yari isigaye yari RPF/RPA kandi hari FAR zihagije zo kuyitsibura zikayambutsa Gatuna cyangwa Kagitumba...gusa ibi ntibyabahiriye, Kwica abashobora gukora Interim igihe President apfuye (Kavaruganda, Uwilingiyimana, Chef d'Etat Major,..nabandi benshi...), Gutegura ba Padri nabandi bategetsi kuburyo nta n'umututsi uzongera kurokokera muri Eglise. Ariko cyane guhengera amahanga ahugiye mu bindi kuburyo azajya gushiduak amazi yararenze inkombe nayo nindi opportunite nziza (Governement yari ifite intebe muri conseil de Securite kandi ifite umu allie ukomeye cyane witwa France. Buriya Representation ya Leta y'u Rwanda muri conseil de securite mu gihe cya Genocide ifite icyo yari isobanuye cyane kubijyanye naza lobyings, ikindi burya ntabwo Mitterrand yavuze ko ubwicanyi cyangwa Jenocide ngo muri biriya bihugu ntakintu ivuze. e. Hari nizindi phases nyinshi mboan atari ngombwa gukomeza kuvugira aha. 2. Jenocides zose zikorwa na Leta kuko nkuko mbigaragaje hejuru ntawundi wagira ubushobozi nkaburiya bwo k'organiza icyo cyaha. Ni Governement y'u Rwanda yateguye kandi inakakora Jenoside ntabwo ari Inkotanyi. Niyo rwose Dr Gahima yaba afite icyo apfa n'Inkotanyi zigenzi ze ubu bakaba batakivuga rumwe cyangwa batakibona ibintu kimwe, nka Docteur yaba agambaniye conscience ye agiye nawe kwemeza ko Inkotanyi zakoze Jenoside tugendeye kuri Definition yayo nuburyo ikorwamo. Yewe u Rwanda rwarakubititse abapfobya nababwira iki. bipfa kuba bitazongera gusa kuko nuguhangana byo guhozaho bitewe nuko nyuma ya Jenoside habaho indi Phase kandi igoranye cyane ya Negationisme/kuyihakana abantu bivuye inyuma bakoresheje uburyo bwose bushoboka.!

mahoro

Ngaho c nafate inzira atahe nyabusa ! Ubu se we ntiyanamye ishynga ! yarivukiyemo kandi azarigwamo ! Ejo uzaba uri kumwandika uvuga ko apfobya genocide ! Igihe yari MC mu kwibuka karegeya yavuze ngwiki ?

Jovit

Ubundi bwo se ninde uyobewe ibyo uretse abasazi n'ibisahiranda biba bishaka guhakwa ku banzi b'u Rwanda gusa ? Nawe nareke gucaracara asabe imbabazi ariko jye simushimiye kuba avuze ukuri buri wese azi.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Nyaruguru : Mapengu Damascene Akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 9 yarangiza agashaka kumuroha

Nyaruguru : Mapengu Damascene Akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 9...

NEW POSTS
Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...