LATEST NEWS
Itohoza
Ese Diane Rwigara akwiye gushyikirizwa ubutabera nyuma yuko candidature ye iteshejwe agaciro ?
Publish Date: dimanche 9 juillet 2017
VISITS :3360
By Admin

Kuwa Gatanu nibwo komisiyo y’igihugu yatangaje urutonde ntakuka rwabazahatanira kuyobora u Rwanda mu matora ataganyijwe taliki 03/04–8–2017 iikigaragara nuko hari abibuze kuri urwo rutonde kandi bari baragaragaje ubushake.

Ku rutonde rwabibuzemo harimo Mwenedata Gilbert na Nshyimyimana Rwigara Diane gusa icyatunguye benshi nuko mu rutonde rw’abantu babasinyiye hagaragayemo n’abantu bitabye Imana !

Ese hari amategeko baba barishe ?

Katurebe icyo amategeko avuga tugendeye kubyagaragajwe na komisiyo y’amatora, ikigaragara nuko hajemo icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, mu rwego rw’amategeko bihanwa n’ingingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ku ikoreshwa ry’impapuro mpimbano.

Iyi ngingo ivuga ko ‘umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Iki gihano cyiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu. Ingingo ya 610 yo iteganya ko ‘umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye’, bisobanuye ko n’ababasinyishirije bashobora kurebwaho.

Gusa bashobora kujyanwa mu butabera mu gihe hagize umuntu runaka ubiregera cyangwa ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha bwiyemeje kubigira ibyabwo kubera ko binyuranyije n’amategeko.

Komisiyo y’amatora yo ivuga ko itakwirirwa ibajyana mu butabera kuko igihano iha abakoresheje inyandiko nkaziriya ar’ukubakura ku rutonde rw’abiyamamaza gusa ikongera ikavuga ko hagize urwego runaka rubarega nta cyaha rwaba rukoze.

Police nk’urwego rwubugenzacyaha nayo yabakurukurikirana igihe cyose hagize uza kubiregera afite n’ibimenyetso bifatika bigendanye n’icyaha baregewe.

Dore amwe mu manyanga yagaragaye mu gushaka imikono ya Diane Shimwimana Rwigara.

1. Gushyira kuri liste abapfuye avuga ko bamusinyiye (harimo nuwapfuye umwaka ushize.

2. Gukoresha abanyamuryango birindi shyaka bakamusinyira kandi ibi bitemewe igihe cyose uri umukandida wigenga. (yakoresheje abanyamuryango ba PS Imberakuri).

3. Kwifashija abakorerabushake mu matora bakuzuriza abantu batabigishijwemo inama bakagaragara nkabamusinyiye.

4. Gukoresha amakarita y’itora ataragezwa kuri banyirayo akagaragara nkaho bamusinyiye kandi batabanje kubyumvikana.

5. Guhimba imikono y’abantu batandukanye

Diane Shima Rwigara

IBITEKEREZO
Mana-Mana

Marionettes ziragwira, uyu mwana wari wibereye muri confort yubukungu bw'iwabo kuva yavuka,biragaragara ko yashutswe nabashakaga gutobanga Igihugu cyacu biciye mu matora dore ko izindi nzira zabananiye. Nubu ntibirangiye, bategereje ko akurikiranwa mu mategeko cyangwa atelefona ati nfite ubwoba sinsohoka iwacu, maze bagashoza indi ntambara, ejo tuzabumva ku ma radios nimbuga- nkoranyambaga ahubwo bakoreshe izina rye mu gukoronga ku isi yose ngo ni freedom fighter urengana bamwongere kuri ya liste yabo iriho ba Ngabire nabandi bameze nkawe. Mana urinde u Rwanda aka kagambane pe, birakibije.

Rwasubutare

Diane ni umunyarwandakazi wujuje ibyangombwa. Kuba ari umwana wacu yemerewe guteta, gukora ibikorwa byose akabihemberwa cyangwa akabihanirwa cyangwa agahanurwa akisubiraho. Umwana uri iwabo avuna umuheha akongezwa undi. Diane rero ntacyo yakoze kitarakorwa nkatwe bababyeyi turabimenyereye. Mumufashe hasi rero mureke abo yakoshereje abe aribo bazabikemurana. Nimuvuga ejo mukabona Leta imuhaye akazi muzabigenza mute ? Ntimuzamwara.

rutagengwa

Ati gahanga wazize iki ? Agahanga karamusubiza kati ngewe nazize urwabagabo ariko wowe uzazira akarimi kawe

Yoo

Yewe wa mukobwa we uwagushutse rwose yaraguhemukiye. Cg niba ari wowe wishutse biteye agahinda cg ni umwijuto. Urarwana niki ? Ubuse koko nawe wiyumvamo ko waba President.

hk

Kutongeyeho c ko no mubamusinyiye harimo abitabye imana ? kdi no gusinyisha abarwanashyaka batarabe nabyo namakosa ahubwo sinziko mukabunani azakumukira rwose maze kubona banavuga kimwe, sha hazaca uwambaye ka tubitegamaso guso.

Emm

Ariko oko nka Diane ni gute yatangira umushinga azi neza ko utazunguka akawukomeza. yari azi neza ko atazatsinda amatora, gusa nizere ko yari azi ko gutukana no kubeshyera abantu ko ari icyaha. Reka tuzarebe. Ngo yabitewe n'agahinda kuko se yapfuye da ? reka noneho turebe ? Diane, papa wawe Rwigara yarapfuye, biranababaje, ariko none ugiye kugerekaho gufungwa, ariko mwagiye mukoresha ubwenge imana yabahaye. Ubu se ntitubana n'abahutu bishe ababyeyi bacu. Kwivangea byemewe nabikora, nihebye nkabikora nafungwa, so nakoresheje ubwenge bwanjye ibyo kwivangea mbyikuramo kuko mbikoze hejuru yo kubura ababyeyi banjye nanafungwa, so the best choice ni ukwifata kuruta kwiyongera ibibazo. simvuze ko kwaiyamamaza Atari uburenganzira bwawe ariko si uburenganzira bwawe gutukana. Bariya bose bari bagushyigikiye nta numwe uzagusura. Reka nkugire inama from now, ibyo wavuze birahagije, ceceka wekongera ibyaha kuko ibyo ufite birahagije

bigabo

Gushyira kuri liste abapfuye avuga ko bamusinyiye (harimo nuwapfuye umwaka ushize) Gukoresha amakarita y’itora ataragezwa kuri banyirayo akagaragara nkaho bamusinyiye kandi batabanje kubyumvikana. Guhimba imikono y’abantu batandukanye Kwifashija abakorera-bushake mu matora bakuzuriza abantu Iyi njajwa y’umukobwa izahanwe by’intangarugero kuko ibi byose bivuzwe haruguru ni ibigize icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, abakorerabushake b’amatora bamuhaye amakarita y’abandi nabo bakwiriye kuryozwa ubufatanya-cyaha n'uyu mukobwa wa Rwigara, amategeko niyubahirizwe

kagabe

diane ntabwo ashoboye nimitekerereze ye ntiyayobora na koperative kuko ameze nkuwifitiye umujinya muvugo ze utamenya uwawumuteye naho gusinyirwa nabantu bomurindi shyaka ntabwo aricyaha aharicyaha kuriwe nuko abo barwanashyaka bibonye kururwo rutonde batarigeze bamusinyira cy.ngo abibamenyeshe ari nacyo gituma biba inyandiko mpimbano


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri...

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan yasimbujwe

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan...

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...