LATEST NEWS
Itohoza
Gisagara : Umunyeshurikazi witabye Imana azize asima, biravugwa ko yimwe uruhushya rwo kujya kwivuza
Publish Date: jeudi 4 mai 2017
VISITS :1796
By Admin

Kuri uyu wa 3 Gicurasi 2017 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko umunyeshuri witwa Noélla Cyuzuzo wigaga muri Collège Immaculée Conception Save yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Kabiri ariko urupfu rwe rwateje urujijo mu bantu aho bivugwa ko yari yimwe uruhushya rwo kujya kwivuza.

Amakuru y’urupfu rw’uyu munyeshuri yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Gicurasi 2017, aho bamwe bavugaga ko yasabye uruhushya ku ishuri kugira ngo ajye kwivuza ariko ubuyobozi bw’ikigo bukarumwima bikamuviramo kwitaba Imana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ariko hakavugwa n’andi makuru uyu yitabye Imana amaze kugezwa mu bitaro ndetse ko yazize asima.

Noélla Cyuzuzo [ RIP ]

Ubuyobozi bwa Collège Immaculée Conception Save, aho Cyuzuzo yari asanzwe yiga buvuga ko ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga ntaho bihuriye n’ukuri kuko uwo mwana w’imyaka 17 y’amavuko yari asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi mu myanya y’ubuhumekero, akaba yaritabye Imana yamaze kugezwa ku bitaro bikuru bya Kaminuza, CHUB.

Umukozi ushinzwe icungamutungo, Soeur Mathilde Tuyishimire, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mwana yari asanzwe afite indwara ya ‘asima’, yakundaga kumufata bitunguranye bityo bakaba bahitaga bamujyana ku bitaro.

Noélla Cyuzuzo wigaga muri Collège Immaculée Conception Save

Ati “Yafashwe nka saa mbiri na cumi n’itanu z’umugoroba bageze ku meza aho barira, kuko n’ubundi yari asanzwe afite ikibazo cya asima kuko yarayivukanye, iyo yafatwaga twahitaga tumujyana ku bitaro bya CHUB. Ubwo rero akimara gufatwa twahise duhamagara ambulance ajyanwa kwa muganga, yapfiriye kuri CHUB barimo bamwongerera umwuka.”

Soeur Tuyishimire avuga ko kuri ubu umuyobozi w’ishuri hamwe n’abandi barimu ndetse na bamwe mu banyeshuri bagiye mu gikorwa cyo gushyingura uwo mwana ku ivuko i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Source : Umuryango.rw

IBITEKEREZO
fils

abihaye imana niko bamera ngo bazi kurera ye !!!!

dedi

Nukuribirababaje peee . .gusa nanjye ndanenga cyane Imyitwarire yababikira kubanyeshuri biga mubigo babereye abayobozi. kubijyanye nokwanga kuvuza abana cyangwa ngobemerere ababyeyi kuvuza abana babo hakirikare. urugero Ecole du verb ririkibeho mwishywa wanjye yahimuwe kubera igifu cyarikigiye kumuhitana mubyukuri ibigobyabihaye Imana bisubireho rwose. umuryango wabuze uwabo nibakomeze kwihangana.

mayora

Uwacu yagiye, ariko hagire igikorwa mu gufasha abandi bana ntihazagire umwana wongera gutinda kuvuzwa ari ku ishuri. Ababikira bareke umuco wo gufata umwana urwaye wese nk'uwirwaza ibyo uwizeyo wese yagira icyo abyemezaho, keretse utarigeze arwara ariyo,ariko yaba yarabonye abarwaye bagahura n'ibibazo.. MINEDUC ifate ingamba, umwana wese ukeneye kuvugana n'ababyeyi ajye yemererwa bidatinze bavugane. Sinshyigikiye ko abana bigana phones ariko bavugishe ababyeyi ku y'ikigo kigomba gushyiraho. Ibiyoborwa n'abafurere n'abapadiri kandi ari abagabo ko ibi bibazo bitahaba ? Ni benshi bamaze kubura ubuzima muri ubu buryo. Mwibuke na Melissa IKIREZI waguye muri Stella Matutina i Shyorongi. Cyuzuzo nawe nk'uko byagenze kuri Melisa yagejejwe CHUB yashizemo umwuka kare. Ibi ni ukuri.

hirwa

Ibyo bigo by'abihayimamana mubirebe neza bizatumaraho abana kubera kwanga ko ababyeyi bavuza abana babo kandi bigaragara ko ntacyo bashobora kubamaririra. Bikokongeraho n'agasuzuguro kenshi no kwishongora ku babyeyi. Urugero ni kuri Groupe Scolaire indatwa n'inkesha na Lycée Notre Dame de la Conception de Rulindo hari abababikira basuzugura birenze.

Emmy

twihanganishije umuryango we mukomere imana ikomeze kubambika imbara ibabe hafi muribibihe bitoroshye imana imwakire mubayo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Malawi : Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Malawi : Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Kamonyi : Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire Alexis yahoye umubyeyi we

Kamonyi : Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

NEW POSTS
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...