LATEST NEWS
Itohoza
Hagaragajwe Inzira ndende y’uburyo inzego z’Iperereza ry’u Rwanda zatahuye umuzingo w’Ibiganiro bya Adeline Rwigara [ Diane Rwigara yaburiye umuzigo mu ndege , ajya kwa Kayumba Nyamwasa wa RNC ]
Publish Date: lundi 25 septembre 2017
VISITS :4767
By Admin

Ikinyamakuru Taarifa kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nzeri 2017, cyatangaje indi nkuru ijyanye n’uburyo Diane Rwigara n’abo mu muryango we barimo n’abarwanya ubutegetsi bari hanze y’igihugu ndetse n’abo mu ihuriro rya RNC rya Kayumba Nyamwasa rirwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, baba baragize umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi ariko bikaza kubapfubana.

Hashingiwe no ku majwi yashyizwe hanze, agaragaza ibiganiro nyina wa Diane Rwigara, Adeline Rwigara yagiranye n’umuvandimwe we (Nyina wabo wa Diane) witwa Tabitha Rwiza, hagaragazwa inzira ndende y’uburyo inzego z’iperereza ry’u Rwanda zatahuye umuzigo wa Diane Rwigara, yaburiye mu ndege yagombaga kumujyana i Los Angeles muri Amerika, akaza no kugarurwa mu gihugu ageze muri Ethiopia.

Diane Rwigara

Muri ayo majwi, Adeline Rwigara hari aho abwira umuvandimwe we Tabitha ati : "Thabi hari ibiteye ubwoba noneho kurenza byose, ariko nturire. Diane, erega ni rwangendanyi, ntabwo nabona icyo nkubwira, muri Valise ye, ngo baramubwiye ngo, ubundi nta kintu yari yajyanyemo,.. Diane ngo ajya kugenda, yafashe amadosiye ayashyira mu ivalisi ngo bari bamubwiye ngo arahurira nayo i Los Angeles, urabyumva ? Afata amadosiye ayashyiramo, kandi arimo bya bindi bya Politike, nakubwiye ko amanywa n’ijoro aba yandika, aba ahura n’abantu, ari muri Opposition (abarwanya ubutegetsi) ya hano mu gihugu, dore ko ihari nini cyane, amaze kurokirita (kwinjizamo), bamwe baramurokirise nawe ararokirita barahura, ntabwo mbazi ni abantu batabarika, sinzi ibyo ari byo.

Afite abantu bakorana, ibyo yandika buri munsi simbizi, yari abizanye sinzi aho yari abijyanye, urumva ? Mu mutwe we ni Politike gusa, none kugeza ubu baggage (imitwaro) zarabuze, n’iyo zaboneka baggage nk’iye ntishobora guhita batayirebye.

Buriya bamuhagaritse muri Ethiopia, kuko natekereje ko bari bayikuyemo bayisomye, buriya ntabwo yageze ku ndege, bayikuyemo barayisoma. Ubu rero igikurikira ni Imana ikizi. Namubwiye nti hano ho ntugishoboye kuhuririra, kandi deja dufite idosiye, Dan Munyuza yaravuze ngo njyewe na Diane dufite dosiye, ngo bari kuba baramfunze imyaka 10 kuko natutse Sena Kiribo, bakamfunga nka Ingabire ntihagire ungeraho, ngo na Diane twembi dufite dosiye, ndamubwira [abwira Diane) nti ko uyizi, none ukaba uruzi noneho hari ibimenyetso bifatika, ntacyo umuntu yavuga, wagiye ugafata imodoka ugasohoka rwihishwa uciye iy’ubutaka ko utabura abantu bakujyana mu gihugu cya hafi, ukagenda wagera i Burayi ugashakisha ukuntu ugenda, wenda ukajya Canada cyangwa Amerika, byakwanga ukareba n’ikindi gihugu ujyamo, ariko ukaba ugiye tukareba. [Diane nawe] ati ashwi, ati ntabwo nagaruka, ati ubwo byaba birangiye...

Ubwo kandi ntugirengo, kudashaka kuva aha ni ibyo bintu arimo. Ngo abo bakorana batabona ko yabatengushye,... ati sinshobora guhunga, mbese ubwo ikintu yavuganye n’abongabo, ngo ni ako bagomba guhangana bari mu gihugu, ngo n’iyo twagenda we ntiyahava. Ngo iyo group yabo biyemeje kujegeza abo ... bari mu gihugu, unyumvire ibyanjye. Ubwose noneho wahera he urira ? Ngibyo, ngibyo uko bimeze..."

Uyu Tabitha, nyuma yo kumva ibyo yabwiwe na Adeline Rwigara, yarumiwe maze avuga ko yumva yumye yumagaye, kuko atiyumvisha ukuntu Diane Rwigara yanze gusohoka ngo ave mu gihugu. Ati : "Numye, numye numagaye ! Ngo Diane ntabwo ashobora gusohoka ngo ave muri icyo gihugu ? Ubwose urumva icyo asigaje ari iki niba bafashe ayo madosiye, arimo ibintu bya Politike, ejobundi batanze uruhushya ku mugaragaro bati umuntu wese uri mu mitwe y’iterabwoba ni ukumuhonda inyundo, ubwo arareba agasanga ari mu biki ?

Adeline Rwigara yagerageje kurwana ku bana be ariko intwaro yari yitwaje ni bibiliya gusa

Ni ibyo byatumye bamugarura, bari bamaze kubona ayo madosiye ! Ubwo se iyo ubona ngo umuntu avuye i Kigali ageze muri Ethiopia imizigo ye irabuze, ibyo wowe urumva byumvikana ? Urumva intera yo kuva aho kugeza muri Ethiopie ngo umuzigo urabuze ? Nta soni ? Ariko mbega Mama Diane we, uwo mwana... Nonese ubundi ko yari asohotse ? Yari aje ari buzagaruke ? Mana yo mu ijuru we, karabaye noneho murapfuye mwese murarangiye we, kubera ibyo bidosiye babonye n’ubundi mwari mufite dosiye !

Umva rero mureke mbabwire, niba Diane adashaka gusohoka, nimwisuganye mugende, ni ukuri kw’Imana aho bigeze niba yumva ko atagomba gusohoka, ahubwo yagombye no kwihutira kuva muri icyo gihugu. Ngo guhangana ? ... Guhanganira aho mu gihugu, hari umuntu uhangana n’umuhamba koko ? Yaje hano hanze ko ari nabwo yabona ukuntu ahaguruka agahangana ? ... Ngo ashaka guhangana ariko Mana yo mu ijuru..."

Muri rusange, muri ibi biganiro bagiranye bakabyohererezanya kuri Whatsapp, nyina wa Diane Rwigara agaragaza ko nawe ubwe atishimiye uburyo umukobwa ye ajya mu bya Politiki ndetse agashaka no guhangana na Leta hamwe n’itsinda rinini avuga ko bafatanya mu migambi yo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Nyinawabo Tabitha, nawe agaragaza ko uyu mukobwa ibyo akora byose badakwiye gukomeza kumubambaho, ko bakwiye kumureka agahangana wenyine bo bakihungira.

NB : Ijwi rya Adeline Rwigara ryumvikana muri ibi biganiro, byumvikana ko risa n’iryo asanzwe akoresha mu biganiro bitandukanye yagiye yumvikanamo mu itangazamakuru

IBITEKEREZO
KWIHANGANA IDRISA

Hum !!!! Birababaje Cyane Kumva Ko Umuntu Ari Muri Opposition Ufite Igitekerezo Cy'uko Ibintu Bihinduka Ngo Ni Iterabwoba !!!! Nuguhungabanya Umutekano W' Igihugu ? Yeee !!! Tubyemere Uko Bimeze Uzapfa Azapfa Uzakira Azakira, Icyo Nzi Gusa Uharanira Democratie Bitinde Bishire Kera Azatsinda, Ntawaruzi Ko Ingoma Y' Abazungu Bo Muri Afrique Du Sud Yahinduka Na MANDELA Yafunzwe Hafi Imyaka 29 Yavuyemo Kdi Yabaye President .

Klisa Bosco

Mbega imigambi mibi iteye agahinda !!!! Birababaje kubona hari abantu bumva ko kwifatanya n'imitwe y'iterabwoba ariwo muti wabakemurira ibibazo. Bravo kuri Polisi y'u Rwanda ishobora gutahura imigambi mibisha nk'iriya itarashyirwa mu bikorwa ngo abanzi badusenyere igihugu. N'abandi bafite imyumvire nk'iriya barebereho ko igihe cyose bazahirahira bashaka guhungabanya umutekano w'igihugu bazafatwa kuko inzego z'umutekano ziri maso.

Bwiza

Rwigara yashatse nabi ifaranga rye ripfuye ubusa koko ? nukuntu abana yari yarabasigiye nagahinda gusa .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...