LATEST NEWS
Itohoza
Harahigishwa uruhindu abarashe abaturage babiri i Rusizi bagahungira i Burundi
Publish Date: dimanche 12 mars 2017
VISITS :4807
By Admin

Kuva mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2017. Igisirikare cy’u Rwanda kirahigisha uruhindu, abagize uruhare mu bugizi bwa nabi bwo kwica abasivili, mu Karere ka Rusizi, igitero cyahitanye umuntu umwe undi agakomereka.

Amakuru akavuga ko abo bantu bitwaje intwaro bahise bambuka bakajya mu gihugu cy’u Burundi, cyane ko n’ubusanzwe aho byabereye hari hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Igisilikare cy’u Rwanda, cyamaganye ubu bwicanyi bwakorewe abaturage.

Ku ifoto : Gen. Patrick Nyamvumba Umugaba mukuru w’Ingabo na Gen. James Kabarebe Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda

Ubu bwicanyi bwabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa saba z’igitondo aho ngo abantu bari bitwaje imbunda bageze mu gasantere ka Kabuga kari mu Mudugudu wa Kabuga, bashyize ipine hafi y’inzu y’umuturage bikekwa ko bashakaga kuyitwika. Icyo gihe ngo umwana wo mu rugo rw’umuturanyi yasohotse agiye kwihagarika, akigera hanze bahita bamurasa ahasiga ubuzima.

Nyuma y’urusaku rw’imbunda, abo bantu bataramenyekana banasanze abanyerondo aho bari bicaye babarasaho, umwe yitaba Imana, undi akomereka ku kaboko.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko umwana wishwe yari afite imyaka 12 y’amavuko mu gihe undi n’uwakomerekejwe bari bacunze umutekano ku kigo nderabuzima.

Rikomeza rivuga ko ‘Abantu bataramenyekana bari bitwaje imbunda bahise berekeza i Burundi mu gihe iyi nsanganya yabereye hafi y’umupaka w’u Burundi. Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekanye abagabye iki gitero’.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’ubwa polisi bwazindukiye ahabereye ubu bwicanyi bukorana inama n’abaturage mu rwego rwo kubahumuriza.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col. Rene Ngendahimana

IBITEKEREZO
Ruhago

NONESE BARABAHIGISHA URUHINDU. MUBURUNDI CYANGWA MURWANDA ??

bertincyiza@yahoo.fr

Abanya Rwanda tuzi kwihangana, icyo nzi gusa ubwo bunyamaswa bakora s'abaturage b'ababarundi, nagatsiko k'Ikora maraso, gashigikiwe. Abanya Rwanda muturiye imipaka(uburundi) mwirinde kwihorera mureka police n'ingabo zikore akazi kazoo kuko barabishoboye.Igisigaye twitegure Amatora yacu azagende neza mu mahoro, wenda nabo bazabikuremo Amasomo.Nyuma yaho bazongere badushotereeee ;"UTARANIGWA AGARAMYE IGIRANGO IJURU RIBA HAFI"

nizeyimana

abo bagizi banabi barasha kudutesha umutwe mugihe tugimo cyamatora inzego zumutekano zibemaso hatagira icyayasubiza inyuma


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col...

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...

Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu Rwanda

3-10-2017

Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu...

Twagiramungu yavuze rupfu rwe, yikoma Ikinyamakuru Rushyahya

2-10-2017

Twagiramungu yavuze rupfu rwe, yikoma Ikinyamakuru Rushyahya

440,000$ : Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America

2-10-2017

440,000$ : Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres...