LATEST NEWS
Itohoza
Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi
Publish Date: lundi 3 avril 2017
VISITS :5309
By Admin

Nifuje kwandikira ino baruwa Musonera Jonathan nyuma yo gukurikirana inama aherutse kugirira mu Bubiligi taliki 25 Werurwe yise ‘’Inama Mpuzamahanga Ivuga ubwicanyi bwakorewe Abahutu” aho yatangaje ko habayeho jenoside yakorewe Abahutu.

Bwana Jonathan sinemeranya nawe njyendeye ku ngingo zitandukanye wagaragaje ubwo watangaga kino kiganiro reka mpere ubwo winjiraga mu gisirikare mu mwaka 1991 impamvu zatumye uzamo ntizifatika nkuko ndibubigarukeho mu bika byo hasi, Ese ko wagiye ugaragaza ibikorwa bibi byakozwe nizo ngabo muguhera muri recruitments (kwinjiza abasore mu gisirikare) nubwo njye ntazemera kuki wabonye ibyo byose wita ibyaha ntuhite usezera cg ngo utoroke niba koko ibyakorwaga utarabyemeraga ?

Musonera mu nyandiko yawe wavuze ko mbere wabaga mu Rwanda kandi ko mwari mubanye neza n’Abahutu, musangira, mukinana ndetse mwigana none se wahungiye iki ko wumva ntakibazo mwari mufitanye ? None se umuryango wawe warimbuwe n’intagondwa z’Abahutu zabarizwaga mu Interahamwe ubwo zabahoye ko mwabanaga neza ? Wagakwiye kuvugisha ukuri ukareka kuryarya abantu ugamije inyungu zawe !

Kangaruke gato kubijyanye n’imyubakire y’igisirikare cya RPA watinzeho cyane yego sinshidikanya ko Musonera yabaye umusirikare ariko uburyo asobanura uburyo cyari cyubakitse huzuyemo ubuswa bukabije ati gute ? Ni gute umuntu wabaye umusirikare avuga ko cyari cyubatse gihereye kuri section, platoon na company !! none se nk’umusirikare ubisobanukiwe niko inzego zakurikiranaga ? Ibi njye ndabifata nko gusobanura ibyo nawe udasobanukiwe.

Jonathan ubwe yivugiye ko ingabo za Habyarimana zashyiraga imbere abaturage (interahamwe) bafite ubuhiri, amacumu n’imihoro ngo bajye guhiga inkotanyi bazibeshya ko ingabo za APR zidafite imbunda !! Nabo si ukwiruka no kujya guhiga inkotanyi none se nkawe wumusirikare iyo utewe ntiwitabara ? None se ubwo abo nibo uvuga bishwe kubera ubwoko bwabo ?

Ka ngaruke ku mpamvu wagaragaje zatumye winjira mu gisirikare wavuze ko wari uhunze leta ya MRND yari yagufunze ubundi uratoroka uhita ujya muri FPR nose bwana Musonera ko wavuze ko Abahutu na leta yabo mwari mubanye neza wafunzwe urinda ukubitwa uzira iki ko warubanye nabo neza ? Ubu iyi mvugo ubwayo ntiyereka ko uri gucabiranya abantu ?

Musonera Jonathan

Nkurikije ibyo watangaje njye nta jenoside yakorewe Abahutu wigeze ugaragaza kuko kugira ngo jenoside ibeho hasabwa yuko ibanza ikanategurwa biciye mu ngingo zigera mu munani (http://www.genocidewatch.org/genocide/8stagesofgenocide.html) utigeze ugaragaza mu kiganiro watanze cyamaze iminota 40 kandi muri iyo 35 ukaba wivugiye ibyabereye mu nkotanyi ubwazo kandi nabyo byuzuyemo ibihimbano bikabije ikindi nakuyemo ariko nifuza kukubaza ni kubera iki ibyo wavuze byose wakoresha ngo (bo) ?

Kuki nta hantu na hamwe wagiye wishyiramo ese wowe ntiwari ingabo ya FPR ?
Nsoza nagiraga inama Musonera ko adashobora kubeshya abantu kuko ibyo ashaka guhimba abenshi turabizi kandi twabibayemo singombwa ko ukoresha inama wabanje kwishyuza ama Euro 50 ngo abantu baze ubacabiranye nkuko wabigenje ahubwo niba ari inzara ikumereye nabi washakira ahandi ukareka kurira ku binyoma kuko bitazaguhira inshuro ebyiri.

Umusomyi wacu

Murumuna wa Musonera yamaganye imyitwarire ye - Rwanda Day London

IBITEKEREZO
Ngabo

MUSONERA kurwara ko ararwaye ahubwo navuge ibyuburwayi bwe kugirango abone amaronko naho ubundi areke FPR ikomeze itwihere uburere bw'ubaka igihugu ibyo byose arabiterwa n'inda nini.

patati patata

bavandimwe mbabwire HIV/AIDS si ikintu !!! Musonera yavuye mu Rwanda yinera imiti igabanya ubukana itaraba myinshi ngo imugereho muri za 2000 none ngo yabaye umunyapolitiki ? nakazane nzaba numva aho azagera mà » gusenya ibyo twubatse twiyushye akuya. Ariko aribeshya kuko intwari zirachyahari.

Kunda

Iganze,Mureke buriya hari igihe azadusobanurira uko Jenoside y'Abahutu yagenze dukurikije Definition y'ijambo Jenoside nuburyo ikorwamo. Ubanza kubera kuvangirwa no kwihutira gushyira ibiceri mu mufuka yarashyuhagujwe yibagirwa kubwira iriya mbaga y'abahutu n'abatutsi babo, ibigize Jenoside iyo ariyo yose kabone niyo byaba bisaba kwica abantu 10 gusa, Inkotanyi zaba zaraciymo kugera aho zizarimbura abahutu Jonathan yabonye. Nfite ibibazo bicye muri byinshi nabaza Yonatani twongeye guhura, kuko harubwo twahuye nkamugirira neza cyane, nzi ko ngirira Inkotanyi mugenzi wange. Icyo gihe abo bavukana bari baramutereranye bose ubanza bari bari baramenye ko yabaye interahamwe bakamutera umugongo bose koko, ariko ikintangaje umunsi wa none nuko muri iyo minsi yari mubibazo naba bahutu be ntabo nabonye muruhande rwe, ubanza yari atari yasonza ahari ngo abitabaze abagurishe amakuru bayagure nkuko ejobundi babigenje, ariko kandi ntazagire ikibazo ibyo namukoreye simbyicuza. Ubu nfite utu tubazo pe : 1. Ubwo Abatutsi twabaga identifies nk'Udukoko, udusimba,inzoka (Kwamburwa Ubumuntu) harya ubwo Musonera we nabo bari bafatanyije mu nkotanyi bo ubo babigenje gute ? 2. Ubwo Leta ya Habyara nuwamubanjirije bihatiraga, guhagurutsa abana mu mashuri ngo babare abahutu n'abatutsi, iringaniza mumashuri no mu mirimo hifashishishwe amoko, ubwo harya Inkotanyi zo zakoraga iki ko Musonera ariho yari ari ? 3. Ubwo Leta ya Habyara n'Uwamubanjirije bihatiraga kwigisha mu mashuri amateka (Histoire) y'urwango n'ivanguramoko, bigakomeza no mu gisirikare harya Inkotanyi zo zigishije iki ? 4. Ubwo Leta ya Habyara ikoresheje abasirikare bakuru bakoraga Report bise iyo "Kumenya Umwanzi" igatangazwa hose mu Ngabo no mubiogio bizishamikiyehop no mubinyamakuru bya Leta, harya Inkotanyi zo Musonera yari arimo, zakoze izihe ? 5. Ubwo Kangura Yasohoraga amategeko 10 y'Abahutu muri za 90's nayo iyakuruye munyandiko ya Gitera yataganjwe muri za 50's dore ko Jenoside yateguwe kuva cyera ikagenda ikorwa gahoro gahoro kugeza kuri Kirimbuzi ya 94, harya ubwo Inkotanyi Musonera yari arimo zo zakoze ayahe mategeko ? 6. Ubwo Radio RTLM yirirwaga icishaho amalistes yabatutsi bagombaga kwicwa barimo benewabo na Musonera, biherekejwe nindirimbo na animations za kirimbuzi, harya Inkotanyi yarimo yo zakoresheje Radio Muhabura ibiki ? 7. Ubwo Habyara yizihirwaga abonye Interahamwe zimaze kuba tayari bihagije (Zarabaye recrutes, entraines nabatabonetse bose s'il vous plait - France/commandos,...yabona zicyeye neza akihanukira ari mu Ruhengeri ati Basore banjye rwose biriya bikubiye mu masezerano y'amahoro nibipapuro gusa gusa, ubu niyemeje kuzabambika mwese maze muberwe ubundi tumanuke...! Harya Ubwo P Kagame we ubwo yabaga ahagaze imbere y'Inkotanyi uyu Musonera yarimo nawe, we yahoraga atanga izihe messages !? 8. Ndarushye kubaza kandi nubundi ndaruhira ubusa, gusa icyo nzi nuko abacyera bagiye batwigisha kwihangana kuko "Ukuri kwimutsa ikinyoma ku ntebe". Umunsi uyu Musonera bariya yishyuza ama Euros 50 ngo akunde abagurishe amakuru "first hand" , yigisha uko Inkotanyi zakoze Jenoside bazamwibutsa ibyo Gitera yasize abigishishije bigashimangirwa na Ngeze Hassan kandi bikanashyirwa mubikorwa na Leta y'abicanyi y'abahutu, azicuza cyane. Kubatarabashije kubona izo nyigisho kirimbuzi kuko wenda mwari mutaravuka cyangwa mwali bato ngizo hasi : The Hutu Ten Commandments 1. Every Hutu should know that a Tutsi woman, whoever she is, works for the interest of her Tutsi ethnic group. As a result, we shall consider a traitor any Hutu who marries a Tutsi woman befriends a Tutsi woman employs a Tutsi woman as a secretary or a concubine. 2. Every Hutu should know that our Hutu daughters are more suitable and conscientious in their role as woman, wife and mother of the family. Are they not beautiful, good secretaries and more honest ? 3. Hutu women, be vigilant and try to bring your husbands, brothers and sons back to reason. 4. Every Hutu should know that every Tutsi is dishonest in business. His only aim is the supremacy of his ethnic group. As a result, any Hutu who does the following is a traitor : makes a partnership with Tutsi in business. invests his money or the government's money in a Tutsi enterprise lends or borrows money from a Tutsi. gives favours to Tutsi in business (obtaining import licenses, bank loans, construction sites, public markets, etc.). 5. All strategic positions, political, administrative, economic, military and security should be entrusted only to Hutu. 6. The education sector (school pupils, students, teachers) must be majority Hutu. 7. The Rwandan Armed Forces should be exclusively Hutu. The experience of the October 1990 war has taught us a lesson. No member of the military shall marry a Tutsi. 8. The Hutu should stop having mercy on the Tutsi. 9. The Hutu, wherever they are, must have unity and solidarity and be concerned with the fate of their Hutu brothers.The Hutu inside and outside Rwanda must constantly look for friends and allies for the Hutu cause, starting with their Hutu brothers.They must constantly counteract Tutsi propaganda. The Hutu must be firm and vigilant against their common Tutsi enemy. 10. The Social Revolution of 1959, the Referendum of 1961, and the Hutu Ideology, must be taught to every Hutu at every level. Every Hutu must spread this ideology widely. Any Hutu who persecutes his brother Hutu for having read, spread, and taught this ideology is a traitor.[1] Ibi mwabibona kuri source : http://www.rwandafile.com/Kangura/k06a.html Genda Musonera urababaje cyane.

iganze

Kunda we wowe uracyabona ibyo uvuga ? Aka ni akumiro gusa. iyi ni inda gusa cyangwa harimo n'uburwayi ? Abamuzi mutubwire. Niba ubisoma nkubaze Jonathan koko warokotse jenoside yahitanye 1000 000 harimo n'abawe cyangwa bakwitiranyije ? na bene kubikora barirebye bibatera isoni none wowe ngo iki ? Umva, icara utuze uganire n'umutimanama wawe, ukubaze uwusubize, niwumva utsinzwe kandi nabyo uzabitangaze burya ubugabo butisubiraho bubyara ububwa. Ubu ugiye ku musozi uwo ari wo wose mu Rwanda, hari umuryango w'abahutu wasanga warazimye utsembwe n'inkotany iwa gishwi we mbabarira nkwite ntyo, kuko icyo wadututse kirarenze. Kuzima mvuga ubyumve uko biri, nta mubyeyi n'umubyara nta n'umwana, nta sobukwe nta nyokobukwe (iyo washatse uwo mu bwoko bwakorewe jenoside) ; nta muvandimwe, nta nyokowanyu, so wanyu, nyogosenge, nyokorome, nta babyara nta na bishwa, nta baramu yewe n'inshuti ....iyo ni yo jenoside. Musonera uwo muryango w'abahutu hamwe n'abo mufatanyije ubereye igikoresho hari uwo muzi ? Ariko ubundi urabavugira ubarusha kuvuga ? Bareke babyivugire niba ari ukuri bahagararaho ? Ushobora kuba urwaye,byaba byiza wivuje, jye natangiye kugusengera ngo Nyagasani akumurikire. Ubu se ni bwo burozi bavuze ?!!!!!

Kunda

Uyu Musonera tuzi neza yiyemeje gukora ikiraka cyo kwamamaza no guharanira ko hazandikwa ko habayeho Jenoside 2 (Iyakorewe Abahutu niyakorewe Abatutsi) ibi byombi kubihuza cyangwa kubibangikanya bigira Icyaha cya Jenoside Negatif muri macye IHAKANA/NEGATION d'un Genocide muburyo bukomeye. Ubu ni umwe muri benshi bafatanya n'abakoze Jenoside cyangwa Abayishyigikiye haba mu gihe yakorwaga yewe nabaje kuyiriramo nyuma nyuma yaho (Biba bishoboka ko abayikoze bakomeza ku recruter ingabo z'abasirikare cyangwa abasivili zibibafashamo nkuyu Musonera nabandi), murwego rwo gukomeza Jenoside muri Phase ya 8 arinayo yanyuma muzigize icyaha cya Jenoside ariyo Ihakana ryayo/ Negationnisme hagamijwe ko bizarangira babaye abere de de de cyangwa habonetse impamvu isobanura ubugiome bwabo itandukanye niba izwi nabose. Mufungure iyi Link murabibona uko Phases zikurikirana : http://www.genocidewatch.org/genocide/8stagesofgenocide.html Nizeye nkomeje ko uyu Musonera azi neza ko abeshya bikomeye, avuga ibihimbano, asoma ibyo yabwiwe nabamutumye nabwo akabikora buswa bwo mu rwego rwo hejuru kuko bitamurimo ari escroqueries nkizindi zose nkuko yamye abigenza mu buzima bwe, ariko aribeshya bitari cyera cyane hazagera akabibazwa n'amateka, Communaute iyo igize Imana ikarokoka ntabwo yicara ngo ireberere inkozi z'ibibi nkizi, ubu wenda ubushobozi ntiburaboneka, ashobora kubyivurugutamo ako ashaka ariko amaherezo azahura n'ubutabera muburyo bumwe cyangwa ubundi. Inda nini irakanyagwa.

Hakizimana Emmanuel

Ndabona ku mubiri wagirango ya SIDA ya MUSONERA yarakize... Ariko yose yagiye mu BWONKO,wumvise ibyo avuga urumva ko ubwonko budakora nea.

PAPIAS

Erega kuba umusirikar bitandukanye cyane nokuba inkotanyi izo pusi tuzazereka kubwo gutatira igihango.

gratien

ariko nawe ntago usobanukiwe imyubakire y igisirikare kuko ntago coy itandukanye na company byose bivuga kimwe

ineza brine

hmmm biteye isoni na gahinda kunva ibya banyarwanda bapfa byose ni India nini ibitera !!! iyo NDA nini muyime amayira iguteranya ninshuti ukaba umugaragu w'inda !!!!

kambarangwe

Hahhhh ! ariko ndumiwe noneho chef wanditse ibi usubiza musonera nagirango nkubwire ko " coy ariyo company" ahubwo nindimi zitandukanye rumwe nigiswahili irindi nicyongereza ariko byose nikimwe thx

Grace Ntihi

Jye mfata Musonera nk'umurwayi wo mu mutwe kuko nahanini niyo cyamuzanye mu bgongereza ngo yivuze.Sinarinzi ko yarembye. Ahubgo ababana nawe bamujyane vuba atagira abo aruma. Buriya iriya ndwara irandura cyane

mahoro

ese mwe rushyashya mwemeza ko nta muhutu wishwe/wahemukiwe na RPF ! The times will tell ! Rero ga mama ngo nta bwoko busigaye buba mu Rda ! mwasetsa nuvuye guheba nyina wamubyaye !

Adan

Ibibera mu banyarwanda byose ni amaco y'inda gusa na Evode UWIZEYIMANA wise INKOTANYI" Agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro" yaraje ubu ari gukorana na bo ! MUSONERA na we umunsi umwe azavuga ko yashukwaga ubundi bihabwe umugisha atahuke !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR

HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa...

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera...

Burera : Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali

Burera : Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I...

Kigali : Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Kigali : Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa...

NEW POSTS
Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

2-07-2017

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police,...

Umugande Andrew Mwenda, yemeza ko Perezida Kagame yari yasabye kuruhuka

1er-07-2017

Umugande Andrew Mwenda, yemeza ko Perezida Kagame yari yasabye...