LATEST NEWS
Itohoza
Icyemezo cy’Urukiko rwa Virginia cyahaye agaciro ubusabe bwa Speciose Mukabayojo, Umwami Kigeli azatabarizwa mu Rwanda
Publish Date: jeudi 5 janvier 2017
VISITS :2216
By Admin

Bidasubirwaho Umucamanza mu rukiko rwo muri Leta ya Virginia, imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ugomba kuzanwa mu Rwanda ukazatabarizwa i Mwima ya Nyanza aho yimikiwe.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko habuze ibimenyetso bigaragaza ko Umwami yasize avuze ko atazatabarizwa mu Rwanda nk’uko uwari Umujyanama wa Kigeli V, Boniface Benzinge, yashimangiraga ko Umwami yasize avuze ko atazatabarizwa mu Rwanda, mu gihe abo mu muryango w’Umwami uhagarariwe na Christine Mukabayojo bahakanaga iby’uko yanze kuzatabarizwa mu Rwanda.

Urukiko kandi mu gufata iki cyemezo rwahaye agaciro urwandiko rwazanywe na Speciose Mukabayojo mushiki w’Umwami Kigeli rushingiye kuburage Umwami yasize.

Aho niho umucamanza yahereye ategeka ko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa woherezwa mu Rwanda akaba ariho uzatabarizwa

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi ibiri yumva ubuhamya bw’abagize umuryango w’Umwami bafashe icyemezo cyo kwitabaza urukiko bamaze kunanirwa kumvikana n’ababanaga nawe muri Amerika aho umugogo w’umwami utabarizwa.

Igice kimwe cy’ababanaga n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa muri Amerika cyari cyatangaje ko mbere y’uko atanga yasize avuze ko atifuza gutabarizwa mu Rwanda mu gihe abo mu muryango we babaga mu Rwanda bo bashimangiraga ko agomba gutabarizwa mu gihugu cye aho yimikiwe.

Ibi banabishingiraga ku kuba umwami aho yabaye mu buhungiro atarigeze afata ubundi bwenegihugu ahubwo agakomeza kwitwa umunyarwanda.

Umwami Kgeli azatabarizwa i Mwima mu Karere ka Nyanza aho yimikiwe

IBITEKEREZO
Ange

Imana ishimwe cyane .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya...

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri...

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa abanzi ba RNC

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza Amerika

Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza...

NEW POSTS
Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’