LATEST NEWS
Itohoza
Igisilikare cy’ u Burundi kimaze guhakana ko ntawabuhungiyeho amaze kurasa abantu i Rusizi mu Rwanda
Publish Date: lundi 13 mars 2017
VISITS :3955
By Admin

Minisiteri y’Ingabo mu Burundi imaze gushyira ahagaragara Itangazo ryashyizweho umukono na Col .Gaspard Baratuza Umuvugizi w’Igisilikare cy’u Burundi, Iryo tangazo rivuga ko nta muntu wigeze ahungira mu gihugu cyabo mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru nyuma yo kwica abantu babiri i Rusizi, mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Itangazo

Col. Gaspard Baratuza

Mu kinyarwanda itangazo riragira riti : "Minisiteri y’ingabo z’igihugu n’abahoze ari ingabo mu gihugu cy’u Burundi yamenye binyuze mu itangazo rya Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ryo kuwa 12 Werurwe ryatangajwe kuri murandasi ko abantu bitwaje intwaro batamenyekanye bateye ku butaka bw’u Rwanda bakica abantu babiri bagakomeretsa umwe.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abo bagizi ba nabi bahungiye i Burundi. Minisiteri y’ingabo n’abahoze mu ngabo za Repubulika y’u Burundi irashaka kumenyesha ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga ko nta tsinda ry’abantu bitwaje intwaro ryabonywe ryambukiranya umupaka w’u Rwanda n’u Burundi."

U Burundi ntibuzigera bwemera ko abanyabyaha n’abahungabanya umutekano mu bihugu bituranyi babona ubuhungiro k’ubutaka bw’u Burundi"

RDF yatangaje ko iri gushakisha abantu barashe abaturage babiri i Rusizi bagahungira i Burundi mu Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda kuri iki cyumweru rivuga ko umwana wishwe yari afite imyaka 12 y’amavuko mu gihe undi n’uwakomerekejwe bari bacunze umutekano ku kigo nderabuzima.

Rikomeza rivuga ko ‘Abantu bataramenyekana bari bitwaje imbunda bahise berekeza i Burundi mu gihe iyi nsanganya yabereye hafi y’umupaka w’u Burundi. Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekanye abagabye iki gitero’. Kugeza ubu biracyari urujijo k’uwaba yarakoze ibara naho yaba aherereye mugihe impande zombi zikomeje kwitana bamwana.

Cyiza D.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe...

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...