LATEST NEWS
Itohoza
Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana wamwicishije
Publish Date: vendredi 10 février 2017
VISITS :4253
By Admin

Urupfu rwa Padiri Evariste NAMBAJE, witabye Imana ahotowe mu ishyamba rya Nyungwe rukomeje kuba umutwaro kuri Padiri Thomas Nahimana.

Padiri Evariste Nambaje wahoze ashinzwe umutungo wa Kiliziya gatolika n’umushinga wa Hotel Ituze bya Diyoseze ya Cyangugu, yishwe agambaniwe na Thomas Nahimana bari bafitanye ibibazo by’umutungo w’abakristu warigishijwe na Padiri Nahimana muri Paruwasi yayoboraga iki kirego kikaba cyari kigeze kwa Musenyeri Bimenyimana wa Diyoseze ya Cyangugu, ari nacyo cyaviriyemo Thomas Nahimana guhunga igihugu agendeye kuri Pasiporo ya Congo, ageze hanze nibwo yacuze umugambi wo guharabika Leta y’u Rwanda no kwicisha Evariste Nambaje kubera amabanga menshi ya Kiliziya muri Diyoseze i Cyangugu n’ubujura bwa Padiri Thomas, Nambaje yari yatangiye gushyira kukarubanda biciye muri Rushyashya.net.

Umurambo wa Padiri Nambaje wabonetse nyuma iminsi ibiri muri iyo modoka ye ipariste mu ishyamba rya Nyungwe

Uru rupfu rwa Padiri Nambaje, rwababaje benshi, kandi rwatanzweho akayabo k’amafaranga yaguririwe umwishi wabanje kwigira inshuti ye bari bamaze iminsi bagendana nijoro ngo aramurinze bakava i Kigali saa sita zijoro bakajya i Cyangugu banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, rimwe narimwe bagahaguruka i Cyangugu igicuku kinishye bakagera ikigari mu gitondo. Kuko Padiri Nambaje yirukaga k’umushinga wa Hotel Ituze harimo no gushaka amafaranga mu mabanki ndetse no gushaka abashoramari kuko umushinga wari umaze kugira ibibazo by’umutungo.

Nguko uko bikekwa ko uwo mwishi yamutsinze mu ishyamba rya Nyungwe amunize, arangije umurambo we awufungirana mu modoka ye, Padiri Nambaje yasanzwe mu modoka iparitse muri Nyungwe mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2014 nyuma y’iminsi ibiri yishwe. Nyuma yaho umuyobozi wa Rushyashya.net nawe yarahizwe ariko imana ikinga ukuboko.

N’ubwo uru rupfu rwakomeje kuba urujijo, iki kibazo cya Padiri Nambaje kiracyagarukwaho mu bitangazamakuru nk’umutwaro wikorewe na Thomas Nahimana, Urugero ni aho mu biganiro bimaze iminsi binyura kuri Radio ijwi rya rubanda ikorera mu buhungiro, abanyamakuru bavuze ko Nahimana abeshya , kandi afite ibyaha Perezida Kagame atazi n’ubwo ngo yari yaretse Thomas Nahimana ngo ajye mu Rwanda, ariko Kagame atazi neza ibyaha byinshi Nahimana afite birimo n’urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje.

Ikindi ngo Nahimana urwanira gutaha nta Pasiporo y’u Rwanda afite ngo ndetse ntakintu nakimwe afite cyerekana ko ari umunyarwanda uretse kumva ko ari Padiri Nahimana gusa uvuga ikinyarwanda.Ntafite visa yo kwinjira mu Rwanda kuko afite Pasiporo imwe gusa y‘imfaransa.

Nairobi.

Abanyamakuru bibaza ukuntu Padiri Nahimana niba koko yarashakaga kujya mu Rwanda yaheze muri Transit ya JKIA muri Kenya , aho kujya muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya kuko iyo uri muri ambasade y’igihugu cyawe uba uri iwanyu. Aha niho byari gukemukira.

Padiri Nahimana yakoreshaga passport y’Ubufaransa yanakoresheje asaba visa y’ubukerarugendo ihuriweho hagati ya Uganda, Kenya n’u Rwanda yahawe na Ambassade ya Kenya mu Bufaransa, yari kumufasha kujya aho ashatse muri Kenya. Bati kuki yagiye kurara ku kibuga ntajye muri Ambasade ?

I Paris na KLM

Aha ngo Nahimana yari yatangaje ko azajya i Kigali mu ndege ya KLM avuga na numero zayo KL537 agahagurukira i Amseterdam mu Buholandi, aho byari biteganyijwe ko agera i Kigali i saa moja n’iminota 20 z’umugoroba. Yaje kujya I Bruxelle ate ? yahinduye indege ate ? ageze mu Bubiligi kuki yangiwe kurira indege, ntage muri Ambasade y’u Rwanda, yari azi ko indege ya SABENA igera mu Rwanda kuwa kabiri kuki yabwiye benewabo b’i Cyangugu kuza kumutegereza kuwambere kuri KLM.

Bati : Avuga ko ngo bamweretse urupapuro rumusubizayo rwa immigration y’u Rwanda bahaye indege ya Kenya airways, KLM na SABENA, ariko bamubaza kopie ngo ni ibanga, ese koko niba afite urupapuro rwa immigration y’u Rwanda rumubuza gutaha kuki atajya mu nkiko akirukira gushyiraho guverinoma yo mu buhungiro ese iyo guverinoma izajyamo bande ko n’abo bakorana bamukwepera kubibuga by’indege.

Nyakwigendera Padiri Evariste Nambaje na Padiri Thomas Nahimana

Abanyamakuru banzura iki kiganiro bavuga ko Padiri Nahimana ari umwescro, umunyamitwe, ateka kugirango abone uko agustifia, Cash amaze igihe akusanya mu baterankunga, ariyo mpamvu abazungu bamaze kumuvaho kubera ibyaha bye birimo dosiye y’umupadiri yicishije witwa Evariste Nambaje.

Cyiza D.

IBITEKEREZO
Kalisa Gadi

Baca umugani ngo n'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye,wowe wiyise mukristo niba unakunda Thomas cyangwa ari mwene wanyu,ahubwo wamugira inama akihana kuko uretse no kuyobora igihugu nawe ubwe abanze yiyobore kuko byaramucanze agize atya akoze uburiganya yishe mugenzi we kubera cash,ntabwo ar'ubuhangange ahubwo n'ubugwali,none se abamushyigikiye ko ar'abanyamafuti nkawe kdi muzatsindwa Ku mugaragaro kuva mu mulimo w'Imana ngo ugiye muli Politike murumva byo atal'amahano,uriya n'umunyarwanda Ku izina ariko nta byangombwa by'uRwanda agira byemewe n'amategeko.

Rugeyo

Njye iyo muvuze ngo afite ibyaha aregwa kandi mukamubuza kuza nibura ninkiko nubushinja cyaha bumubonereho numva bitumvikana, ngo afite ibyaha byinshi President atazi ? Icyo cyo ninkakimwe cya semuhanuka ! Nubwo yaba atari umu nyarwanda akaba afite ibyaha urwanda rumurega kandi akabikorera mu Rwanda numva ahubwo leta yamufasha kugera mu gihugu noneho kumukurikirana bikoroha.ibyo byaha mumurega mwitangazamakuru mwaretse akaza mukabivuga ari kuri terrain ?

Rugeyo

Njye iyo muvuze ngo afite ibyaha aregwa kandi mukamubuza kuza nibura ninkiko nubushinja cyaha bumubonereho numva bitumvikana, ngo afite ibyaha byinshi President atazi ? Icyo cyo ninkakimwe cya semuhanuka ! Nubwo yaba atari umu nyarwanda akaba afite ibyaha urwanda rumurega kandi akabikorera mu Rwanda numva ahubwo leta yamufasha kugera mu gihugu noneho kumukurikirana bikoroha.ibyo byaha mumurega mwitangazamakuru mwaretse akaza mukabivuga ari kuri terrain ?

kalisa

Niba padiri Nahimana ashobora kwicisha mugenzi we muri Nyungwe yibereye mu Bufaransa agomba kuba ariigihangange. Kuki uwishe padiri Nambaje atatwitse iriya modoka ?Inzego z'iperereza zigeze he zitohoza uko byagenze ?

mukristo

Nkiyo wandiste inkuru nkiyi yo gusebanya wumva ko mwijuru hari Imana,wunguka iki se ? ubuse nk'umwana wawe asomye iyi nkuru ntiyakugaya,ubwose ushingira kuki uvuga ko ariwe wamwishe,basebeje inkotanyi zitarafata igihugu ntabwo byatumye zitagifata,basebeje Trump ariko ubu ni perezida,suko mbakunda ahubwo ngambiriye ku kwereka ko iby'Imana yemeje aribyo bigira agaciro ihane rero, niba mutabogama kko mureke itambuke.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Malawi : Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Malawi : Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Kamonyi : Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire Alexis yahoye umubyeyi we

Kamonyi : Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

NEW POSTS
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...