LATEST NEWS
Itohoza
IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK
Publish Date: vendredi 22 septembre 2017
VISITS :2238
By Admin

Kuri uyu wa 21 Nzeli, nibwo Lwakabamba yagejeje muri iyi kaminuza ibaruwa y’ ubwegure bwe.

Impamvu yeguye, avuga ko mu gihe amaze ayobora iyi kaminuza yakoze uko ashoboye ngo ayiteze imbere ariko nyirayo yamunanije.

Ati “ Nibyo, ni impamvu imwe yoroshye y’uko nahawe akazi kugira ngo kiriya kigo gitere imbere gitange uburezi bufite ireme. Twashyizeho ingamba zagiteza imbere ariko ntizemerwa. Hari hashize imyaka ibiri tukibiganira ariko ntibyemerwa […] Ndi umwe mu bamenyereye ibijyanye n’uburezi kandi mbimazemo imyaka myinshi ariko ikibabaje ni uko ba nyir’ibigo batakwemerera gukora ibikwiye, kuki wakomeza gukora. Ndashaka gukora ikinyuranyo, niba utanyemerera kugikora, niyo mpamvu nagiye.”

Inkuru dukesha Igihe igira iti :Prof Lwakabamba avuga ko mu gihe kigera ku myaka ibiri yari amaze ayobora iyi Kaminuza, yagiye ashyiraho ingamba zirimo gushaka uko iki kigo cyabona abanyeshuri n’ibindi ; gusa ngo ubuyobozi bukuru ntibubyemeze cyangwa ngo bubihakane.

Ati “Muri rusange amashuri makuru na za Kaminuza arimo gutakaza abanyeshuri kuko badafitiye icyizere ibirimo kuyabamo, ni ukuvuga ko iyo ubatakaje uba utakaje amafaranga y’icyo kigo, twagerageje uburyo, twabikemura dushaka inkunga hanze, ntibavuze yego, oya cyangwa se ngo banatange izindi nzira twakoresha. Nk’umuntu umenyereye uburezi nasanze ntakomeza muri ibyo mpitamo kwegura.”

Mu minsi ishize, muri Kaminuza ya Kibungo havuzwe ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse na Lwakamba ubwe ashyirwa mu majwi. Ubwo yari mu Murenge wa Kibungo mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 15 Mata, Perezida wa Ibuka akaba n’Umuyobozi wungirije w’iyi Kaminuza, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yashimangiye ko muri Kaminuza akoramo harimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Icyo gihe Dusingizemungu yagize ati “Ingengabitekerezo ahanini yubakwa n’abahanga, za kaminuza ziriya mureba. N’iyo nkoramo irimo ingengabitekerezo, nagira ngo nabivugire hano. [Nsengiyumva mbona hariya niba ntavuga ukuri anyomoze]. Mu bahanga nibo birirwa bafata umwanya bakubaka ibitaboneye kugira ngo tutabavumbura vuba, ibyo ngibyo bakabitoza n’abandi.”

Abajijwe niba ubwegure bwe bwaba budafitanye isano n’ibi by’ingengabitekerezo ya Jenoside, yasubije agira ati “ Oya, ibyo twasanze ari ibinyoma kuko twabijyanye mu nzego z’umutekano barasuzuma dusanga atari ukuri.”

Uyu mugabo yashimangiye ko afite ubunararibonye mu rwego rw’uburezi dore ko ‘nakoze mu bijyanye n’uburezi muri Nigeria, Tanzania, mu Rwanda’ bityo kwegura kwe gushingiye ku mikoranire ye na ba nyir’ikigo kuko ari ‘abantu ubwira ntibakumve, nta nubwo baguha n’ubundi buryo bwo gukoresha’.

Prof. Lwakabamba ni Umunyarwanda wavutse mu 1947, avukira muri Tanzania ari naho yigiye amashuri abanza. Mu mwaka 1971 ni bwo yarangije amashuri ahanitse muri Kaminuza ya Leeds, mu 1975 arangiza amashuri y’ikirenga muri Mechanical Engineering na bwo ayigiye muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza.

Mu mirimo yakoze harimo kuba yarayoboye iryahoze ari KIST, aba umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda, Minisitiri w’ ibikorwa remezo na Minisitiri w’uburezi umwanya yasimbuweho muri Nyakanga 2015 na Dr. Papias Musafiri Malimba.

Prof. Lwakabamba

IBITEKEREZO
Hh

Uwo Mugabo afatanyije n'umugore witwa Masanja basenye inatek barayirya karahava. Mu bagomba gukurikiranwa na Heli bamufate cyangwa bamwirukane. Nawe Ni umuntu mubi cyane wagiye urangwa n'ivangura agatanga n'amakuru kuri Lwakabamba na masanja ku ivangura bari bimirije imbere. Bose intego yari yo kugira inatek umutungo w'abahinde

Rwasubutare

Mwakamuhaye se mutamuzi. Iryo vangura ryanyu muzaba mureba aho rizabageza. Uriya mugabo arize ntabwo ari a desperate job-seeker. Muhamane kaminuza yanyu nawe ahamane ubumenyi bwe.

Ooh

Niko mureke gusigiriza ibibi. Usomye kuri bwiza niho wamenya ukuri n'ubwo kuryana rwose. Ireme se bivuze iki ? Bivuze gushaka kugurisha ikigo ? Ireme bivuze guhembwa 5000000 ntacyo yinjije ? Ahubwo ubwo arashaka gusenya kaminuza . Uwo Mugabo Ntazi kuyobora Kandi akunda amafaranga. Ikindi ntabwo ari umunyarwanda. Ni umutanzaniya rwose


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...